Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026

Umwana w’imyaka 13 yataye ishuri ajya gutangiza ubucuruzi butanu

October 25, 2026

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

October 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?
  • Umwana w’imyaka 13 yataye ishuri ajya gutangiza ubucuruzi butanu
  • Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BRALIRWA yungutse Miliyari 18,4 Frw mu mezi atandatu
Ubukungu

BRALIRWA yungutse Miliyari 18,4 Frw mu mezi atandatu

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 29, 20257 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2025 rwungutse Miliyari 18,4 Frw.

 

Amafaranga yungutswe na BRALIRWA muri ayo mezi yazamutseho 24,1 % kuko mu gihe nk’icyo mu 2024 yari yungutse miliyari 14,8 Frw.

Muri rusange BRALIRWA yinjije miliyari 32 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2025, avuye kuri miliyari 26 Frw yari yinjije mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.

Uru ruganda ruvuga ko kwiyongera kw’amafaranga rwinjiza byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kwiyongera kw’ingano y’ibicuruzwa bisembuye n’ibidasembuye rushyira ku isoko, guhindura ibiciro ngo birusheho kujyana n’isoko ndetse no gukundwa kw’ibinyobwa byarwo bigenda birushaho kwiyongera.

Nubwo amafaranga BRALIRWA yinjije kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2025 yiyongereye, uru ruganda rugaragaza ko n’ayo rushora mu gukora ibinyobwa bitandukanye yazamutseho 22,5% ugereranyije n’ayo rwari rwashoye mu gihe nk’icyo mu 2024.

Ibi byatewe ahanini no kuzamuka kw’ikiguzi cy’ibyifashishwa mu gukora ibinyobwa byaba ibisembuye n’ibidasembuye, ndetse n’ibikoresho bitandukanye bipfunyikwamo.

Ikindi cyazamutse ni amafaranga uru ruganda rwashyize mu bikorwa byo kugeza ibicuruzwa ku baruhagarariye. Yazamutseho 25%.

Hari kandi amafaranga agenda mu mirimo ya buri munsi ijyanye n’imiyoborere y’uruganda yazamutseho 16,7%. Kuzamuka kw’aya mafaranga kwatewe ahanini n’ibikorwa byo kwimakaza ikoranabuhanga, ndetse n’ikiguzi cyatanzwe ku bakozi.

Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA, Ethel Emma-Uche, yavuze ko “Mu gice cya mbere cya 2025 twabonye kuzamuka mu bintu by’ingenzi, bitewe ahanini no kwiyongera kw’ibyo abakiliya bakeneye ndetse no kujyanisha mu buryo buhoraho ubwiza bw’ibicuruzwa n’ibiciro. Nubwo amafaranga dushora yakomeje kuzamuka, umusaruro twagezeho twawufashijwemo na gahunda zashyizweho zo kugabanya ikiguzi no gukoresha neza ibihari.”

Yakomeje avuga ko mu yandi mezi atandatu ya 2025 biteze ko umusaruro uzakomeza kuba mwiza.

Ati “Mu gice cya kabiri cya 2025, tuzakomeza gushimangira intego yacu yo gushyira imbere abakiliya bacu mu bijyanye n’imyanzuro yose dufata, ndetse no gushora imari mu buryo burambye n’imikorere ikwiriye.”

BRALIRWA yatangiye gukora ibinyobwa mu 1959. Ku bufatanye n’uruganda Coca-Cola rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukora ikinyobwa cya Coca-Cola mu 1974.

Ikinyobwa gishya cy’uru ruganda giherutse gushyirwa ku isoko ni inzoga ya ‘Desperados’. Ni inzoga BRALIRWA yamuritse binyuze muri HEINEKEN bisanzwe bikorana. Iri mu cyiciro cya byeri.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

AMAJYARUGURU: Batewe ipfunwe ry’uko batahiguye ariko ngo imihigo irakomeje

October 3, 2026

UBURENGERAZUBA: Abahinzi b’ibireti barashimirwa umusaruro bagezeho

October 1, 2026

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,948 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,701 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,226 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 25, 20260

Umusesenguzi wa Politiki y’Imiyoborere avuga ko mu matora y’Inzego z’Ibanze agiye gukorwa mu mezi y’Ukwakira…

Umwana w’imyaka 13 yataye ishuri ajya gutangiza ubucuruzi butanu

October 25, 2026

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

October 24, 2026

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Kuki abantu barwanira kuyobora umudugudu bazi ko batazahembwa?

October 25, 2026

Umwana w’imyaka 13 yataye ishuri ajya gutangiza ubucuruzi butanu

October 25, 2026

Icyangombwa cy’ivuka ry’umwana wa Ishimwe Vestine, ntikigaragaraho amazina ya se

October 24, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.