Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline
  • Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya
  • Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda
  • Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400
  • Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
  • FDLR yashutse bamwe bagurisha amasambu yabo barakena_ Meya Mulindwa
  • Perezida wa Amerika Donald Trump aravuga ko yahagaritse intambara 10
  • BURERA: Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho, rwamagana ababiba imvugo z’urwango_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » BRALIRWA yungutse Miliyari 18,4 Frw mu mezi atandatu
Ubukungu

BRALIRWA yungutse Miliyari 18,4 Frw mu mezi atandatu

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 29, 20256 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2025 rwungutse Miliyari 18,4 Frw.

 

Amafaranga yungutswe na BRALIRWA muri ayo mezi yazamutseho 24,1 % kuko mu gihe nk’icyo mu 2024 yari yungutse miliyari 14,8 Frw.

Muri rusange BRALIRWA yinjije miliyari 32 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2025, avuye kuri miliyari 26 Frw yari yinjije mu mezi atandatu ya mbere ya 2024.

Uru ruganda ruvuga ko kwiyongera kw’amafaranga rwinjiza byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kwiyongera kw’ingano y’ibicuruzwa bisembuye n’ibidasembuye rushyira ku isoko, guhindura ibiciro ngo birusheho kujyana n’isoko ndetse no gukundwa kw’ibinyobwa byarwo bigenda birushaho kwiyongera.

Nubwo amafaranga BRALIRWA yinjije kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2025 yiyongereye, uru ruganda rugaragaza ko n’ayo rushora mu gukora ibinyobwa bitandukanye yazamutseho 22,5% ugereranyije n’ayo rwari rwashoye mu gihe nk’icyo mu 2024.

Ibi byatewe ahanini no kuzamuka kw’ikiguzi cy’ibyifashishwa mu gukora ibinyobwa byaba ibisembuye n’ibidasembuye, ndetse n’ibikoresho bitandukanye bipfunyikwamo.

Ikindi cyazamutse ni amafaranga uru ruganda rwashyize mu bikorwa byo kugeza ibicuruzwa ku baruhagarariye. Yazamutseho 25%.

Hari kandi amafaranga agenda mu mirimo ya buri munsi ijyanye n’imiyoborere y’uruganda yazamutseho 16,7%. Kuzamuka kw’aya mafaranga kwatewe ahanini n’ibikorwa byo kwimakaza ikoranabuhanga, ndetse n’ikiguzi cyatanzwe ku bakozi.

Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA, Ethel Emma-Uche, yavuze ko “Mu gice cya mbere cya 2025 twabonye kuzamuka mu bintu by’ingenzi, bitewe ahanini no kwiyongera kw’ibyo abakiliya bakeneye ndetse no kujyanisha mu buryo buhoraho ubwiza bw’ibicuruzwa n’ibiciro. Nubwo amafaranga dushora yakomeje kuzamuka, umusaruro twagezeho twawufashijwemo na gahunda zashyizweho zo kugabanya ikiguzi no gukoresha neza ibihari.”

Yakomeje avuga ko mu yandi mezi atandatu ya 2025 biteze ko umusaruro uzakomeza kuba mwiza.

Ati “Mu gice cya kabiri cya 2025, tuzakomeza gushimangira intego yacu yo gushyira imbere abakiliya bacu mu bijyanye n’imyanzuro yose dufata, ndetse no gushora imari mu buryo burambye n’imikorere ikwiriye.”

BRALIRWA yatangiye gukora ibinyobwa mu 1959. Ku bufatanye n’uruganda Coca-Cola rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye gukora ikinyobwa cya Coca-Cola mu 1974.

Ikinyobwa gishya cy’uru ruganda giherutse gushyirwa ku isoko ni inzoga ya ‘Desperados’. Ni inzoga BRALIRWA yamuritse binyuze muri HEINEKEN bisanzwe bikorana. Iri mu cyiciro cya byeri.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Abanyarwanda barakangurirwa gukora ingendo ziri ngombwa_ Prudence SEBAHIZI

April 6, 2026

RWAMAGANA: Basabwe kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, mu bwinshi no mu bwiza

April 5, 2026

UBUKUNGU: Inyungu ntoya ku nguzanyo, iterambere ry’umuturage_ Bishop Dr. Antoine NZAYISENGA

April 3, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,356 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,296 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025800 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026785 Views

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

By MANIRAGUHA LadisilasApril 19, 20260

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana Soline, yagaragarije amahanga ko inteko zishinga amategeko…

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026

Rwanda: Mu myaka itatu gusa, habonetse gatanya zisaga 4,400

April 18, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Gushyiraho politiki n’amategeko arengera abagore byubaka icyizere n’uburinganire _ Nyirahabimana Soline

April 19, 2026

Umunyapolitike Donald Trump agiye gusomera abaturage Bibiliya

April 19, 2026

Perezida W’Igihugu Cy’Uburundi Ngo Yaba Yitegura Kugirira Uruzinduko Mu Rwanda

April 18, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.