MUSANZE: Mu bitaro bya Ruhengeri bibutse abahiciwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bazirikana abambuwe ubuzima ndetse bafata mu mugongo abayirokotse.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. MUHIRE Philbert yihanganishije abafite ababo biciwe mu bitaro bya Ruhengeri ndetse n’Ibigo nderabuzima byari bishamikiye kuri ibi bitaro ndetse anenga n’ingirwabaganga bagize uruhare mu kwica abo bagombaga guha ubuzima.
« Twihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri rusange, by’umwihariko abafite ababo twibuka uyu munsi, tunabizeza ko nk’Ibitaro bya Ruhengeri n’Ibigo Nderabuzima tuzakomeza kubaba hafi. Turanenga kandi abijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko by’umwihariko abari abaganga babaye ibigwari, bagatandukira indahiro yabo bakavutsa abantu ubuzima aho kubafasha kububungabunga ».

Dr. MUHIRE Philbert yakomeje ashimira ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego mu bushakashatsi buri gukorwa kugira ngo abishwe bakajugunywa ahatazwi, bazaboneke ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye.
Yagize ati: « Turashimira Akarere ka Musanze n’izindi nzego bafatanyije mu gukomeza gushaka amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabereye muri ibi bitaro bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho ariko tunasaba ababa bafite amakuru kubiciwe muri ibi bitaro cyangwa ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, kutayaceceka ahubwo bakayatanga noneho n’abo bishwe bakaba bataraboneka, baboneke noneho nabo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye kubera ko ari kimwe mu byubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda. »
Umwe mu bazi amateka mabi yaranze uru Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, NDUWAYESU Elie, yasobanuye ububi bw’abakoloni cyane cyane ababirigi ari nabo bagize uruhare runini muri ayo mateka mabi. Bityo asaba urubyiruko kumenya amateka nyayo.
Yagize ati: « Kwigira ku mateka yanyu ni ukwigira ku bumwe bwacu kuko Jenoside irategurwa, ikageragezwa kandi igashyirwa mu bikorwa na Leta, ari nabyo byabaye muri uru Rwanda rwacu aho abakoloni baje babiba urwango mu banyarwanda bari basangiye ibyiza by’igihugu byari bishingiye ku nkingi 8 z’abanyarwanda arizo: Ururimi; Umuco; Amateka; Iyobokamana; Imihango yahuzaga abanyarwanda; Imigenzo n’imiziririzo; Indangagaciro na kirazira zabarangaga. Aha imwe mu ndangagaciro yari ikomeye kwari <<Ugukunda igihugu>>. Rubyiruko rero, nimwe muhamagarirwa kumenya ayo mateka, mukajya munyomoza abayagoreka n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994″.

Uwatanze ubuhamya bw’uko abatutsi bahizwe bakanicwa ndetse akavuga n’uko we yarokotse, KAGIRANEZA Claude, yavuze ko aho bahungiye baje kwivuza batahasanze ubutabazi ahubwo basa n’abahungiye ubwayi mu kigunda.
Yagize ati: «Tukibona ko turi guhigwa, twahungiye kwa Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri dusaba ubuhungiro ariko Musenyeri atubwira ko nta buhungiro buri muri Eveché ko twajya ahandi noneho twerekeza ku bitaro bya Ruhengeri, aho twasanze abishwe benshi n’abatemaguwe ariko badahabwa ubufasha ahubwo bashungerewe n’abagombaga kubavura. Aha, nahamaze iminsi 4 haza uwari Superefe wa Busengo NZANANA na Muganga mukuru w’ibitaro badupakira mu modoka batujyana ku mugezi wa Mukungwa ariko kubera ko nari mutoya, hari umusirikare mubarindaga icyo kiraro wambwiye ngo njye ningende ariko abandi barohwa muri uwo mugezi. Ni uko narokotse none ndiho ariko abagiye bo baragiye kandi turabibuka ».

Vice Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, Karemanzira Fidèle yavuze ko IBUKA ikomeje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi abasaba kudaheranwa n’agahinda kuko Leta yabarokoye ihari, bityo ashimira n’abagize uruhare mu kurengera abarokotse.
Yagize ati: «Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni uburyo bwo kubaha agaciro bambuwe kandi ni n’umusingi nyawo wo kudaheranwa n’agahinda ari nayo mpamvu IBUKA ikomeje kwihanganisha abarokotse ngo badaheranwa n’agahinda.
Aha, ni naho duhera dushimira abagize uruhare mu kurengera abarokotse, barimo ingabo zari iza RPA ndetse na bamwe mu bahishe abahigwaga bakaba bararokotse ariko na none tutibagiwe n’abareze imfubyi zigakura, ubu zikaba zariyubatse ».
Karemanzira Fidèle yakomeje ashimira Ibitaro bya Ruhengeri uburyo bategura uyu munsi wo kwibuka abatutsi biciwe muri ibi bitaro ndetse n’Ibigo nderabuzima byari bibishamikiyeho ariko anagaragaza bimwe mu bibazo bibangamiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati: « IBUKA irashima uburyo Ibitaro bya Ruhengeri bitegura uyu munsi wo kwibuka abiciwe muri ibi bitaro bazira uko baremwe, tugashimira kandi ubushakashatsi buri gukorwa ngo abishwe, bakajugunywa ahatazwi hamenyekane kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye. Na none IBUKA ntiyabura kwibutsa abantu ko hakiri ibikibangamira imibereho y’abacitse ku icumu birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu karere u Rwanda ruherereyemo, bityo tugasaba ko byakwamagamwa na buri wese ».
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal, wihanganishije ababuze ababo by’umwihariko abaguye mu bitaro bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, bityo ashimira abitabiriye iki gikorwa ndetse n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati: « Uyu munsi tuzirikana abari abakozi b’Ibitaro, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turashimira izari ingabo za RPA zagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, iryo hagarikwa ry’iyo Jenoside rikaba ryarabaye n’Umusingi bafatiyeho bubaka u Rwanda turimo kuko biduha imbaraga zo kubaka igihugu, turwanya icyadusubiza inyuma. Turashimira kandi abagize uruhare mu guhisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko na none tukagaya n’abagize uruhare mu kwica abatutsi, bazira uko baremwe ».

Ngendahimana Pascal yakomeje asaba bari aho bose, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose ahubwo ngo bakigira ku mateka yaranze u Rwanda.
Yagize ati: «Amateka yaranze u Rwanda ni urugendo rw’inzitane ku banyarwanda ari nayo mpamvu dusaba buri wese kwigira kuri ayo mateka, by’umwihariko urubyiruko, rukamenya amateka yaranze iki gihugu ariko kandi ngasaba n’abayobozi gufasha urwo rubyiruko mu kurwanya urwango n’ivangura ndetse n’ ingengabitekerezo iri mu karere u Rwanda ruherereyemo, bandika mu ndimi zose bazi cyane ko n’isi yose yemeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994».
Mu gusoza ijambo rye, Ngendahimana Pascal, yasabye abari aho cyane cyane urubyiruko kurwana urugamba rubera ku mbuga nkoranyambaga ku bashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye.
Yagize ati: «Nasoza mbwira abari hano twese ko twagira uruhare mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, turwana urugamba rubera ku mbuga nkoranyambaga bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko baba bagambiriye gusubiza u Rwanda aho rwavuye, ahubwo tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, dushyira imbere umuco wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, tubungabunga inzibutso, tuzishyiramo amateka aziranga kugira ngo atazasibangana ariko na none tutibagiwe no kubungabunga umutekano w’abacitse ku icumu n’imitungo yabo. Nkagira nti ‘Twibuke, twiyubaka ».
Muri iki gikorwa cyo kwibuka abari abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakicirwa mu bitaro bya Ruhengeri n’Ibigo nderabuzima byari bishamikiye kuri ibi bitaro, ku nshuro ya kane(4), Ibitaro bya Ruhengeri byongeye kuremera imiryango ibiri ifite abayo baguye muri ibi bitaro aho uwitwa Niyonzima Nkerakurinda na Mukadisi Marie Gorette, buri wese yahawe inka ihaka zo kubafasha kwiyubaka.


Yanditswe na SETORA Janvier.