Politike

RULINDO: ubuyobozi; Abakozi n’abayobora ibigo by’imari bo mu murenge wa Base bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi; Abakozi n’abayobora ibigo by’imari bo mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa gatatu 30 Mata bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mfitimana frederique, yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse. Ati: « Jenoside yantandukanyije n’abavandimwe hamwe n’ababyeyi banjye. Mu gihe kinini, nihanganiye imvura yabanyagiraga bihishe mu bihuru kugirango baticwa ariko interahamwe zarabishe »; Mfitimana frederique yakomeje ati: “Kuba dufite igihugu, dufite amahoro, tutarabaye igihugu gitsinzwe kandi byarashobokaga, tukaba dufite igihugu cyacu nk’u Rwanda, dukwiye kwibaza ngo tuzakiraga abana bacu kimeze gute”?

Uwatanze ikiganiro yagaragaje uko ubwoko bwigishijwe nabi n’ababiligi, bunahindurwa igikoresho cya politiki, byatumye biba nk’aho uwishe umututsi nta cyaha aba akoze, bigeza kuri Jenoside; Yavuze ko mu karere hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ikura, bigaragaza ko hari abataravanye amasomo mu bibazo u Rwanda rwaciyemo. Yasabye uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya. Yakomeje ati: “Ingengabitekerezo tugomba kuyihagurukira, tugatanga amakuru aho iri, tukarwanya FDLR ishaka gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ngombwa kugira ngo umuryango mpuzamahanga urusheho gusobanukirwa; Nta kurambirwa, tukabikoresha twifashishije uburyo bwose bushoboka kugira ngo turandure ingengabitekerezo ya Jenoside n’imizi yayo yose”. Yasabye buri wese guharanira ubumwe bwo buzana inyungu ku baturage, kurusha kwishora mu macakubiri. Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera anibutsa abayigizemo uruhare barangije ibihano kugira ubutwari bwo kwerekana aho bahishe imibiri y’abo bishe, hagamijwe kubaka igihugu cyiza, ari nabyo bizahoza abanyarwanda amarira. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikintu kizadufata igihe ariko ni ikintu tumaze guteramo intambwe nk’igihugu kandi tuzabikomeza.

Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Base, yashimye ubutwari bw’Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside, mu gihe isi yose yari yatereranye u Rwanda kandi abicanyi bifuza ko nta mututsi n’umwe urokoka. N’ubwo abanyarwanda bateye intambwe, mu karere u Rwanda ruherereyemo harimo abantu banze kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ukabona abantu bicwa; Abarya abandi; Imvugo zuzuye urwago n’izihembera amacakubiri no kwibasira abavuga Ikinyarwanda, bikaba isi irebera nk’uko byagenze mu 1994.

Yakomeje ati: “Turasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyihembera birimo amacakubiri n’imvugo z’urwango. Turasabwa kandi kuba imboni z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, tugatanga amakuru igihe cyose tubonye igishaka kubutokoza”.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *