Uburezi

MUSANZE: Ku nshuro ya 16, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya ETEFOP ryizihije isabukuru ya Mutagatifu Charles Lwanga.

Ku nshuro ya 16, Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ETEFOP (TSS)7mh ryizihije isabukuru ya Mutagatifu Charles Lwanga waragijwe iri shuri, hanashimirwa byinshi rimaze kugeraho birimo no gutaha inyubako igeretse gatatu yo kwigiramo n’ingoro yo gusengeramo (Chapelle), byose byaje ari igisubizo ku bana bahiga n’abarezi babo.

Ni ibirori byitabiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri agaragiwe n’abasaseridoti baturutse impande zose muri Diyosezi, abahagarariye inzego bwite za Leta n’iz’umutekano ndetse hari n’ababyeyi b’abana biga muri iri shuri ryaragijwe Mutagatifu Karoli Lwanga wahowe Imana muri Uganda, umunsi wizihizwa buri mwaka.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’iri shuri Padiri Didier Remedi Dushyirehamwe yashimiye ubuyobozi bwa Diyosezi, abagiraneza b’abaterankunga n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu iterambere ry’iri shuri barimo umuryango « Misereor » yabateye inkunga mu kubaka inyubako igeretse gatatu nayo yatashywe uyu munsi.

Yagize ati: «Turashimira Diyosezi yacu ya Ruhengeri iduhora hafi mu bibazo tuba dufite ikadufasha kubibonera ibisubizo mu buryo bwihuse; Turashimira kandi n’abandi bafatanyabikorwa barimo abaterankunga bo mu gihugu cy’Ubadage [Misereor] waduteye inkunga yo kubaka inyubako ihindura amateka kuko abana bagiye kujya biga bisanzuye kuko bigaga batisanzuye kubera ubwinshi bwabo. Turishimira kandi ko Diyosezi yacu ya Ruhengeri yadufashije kubona aho gusengera (Chapelle) ndetse n’inzu nini y’aho abana bafatira amafunguro (Refectoire)».

HABIMANA Marc Vivien ni Umwarimu wavuze mu izina rya bagenzi be ashima ibyiza bagejejweho ariko na none agira n’ibyo asaba bizabafasha mu kunoza akazi kabo k’uburezi.

Yagize ati: «Turashima iki gikorwa cyo kudufungurira ku mugaragaro amashuri meza kandi menshi kuko bizadufasha gutanga ubumenyi twisanzuye ndetse tukishimira n’uburyo Diyosezi ikemura ibibazo byacu cyane ko yaduhuje n’ibigo by’imari bikaba bidufasha kwiteza imbere ».

Gusa, n’ubwo ashima HABIMANA Eric Vivien yatanze n’ibyifuzo birimo ibikoresho bikiri bike ngo barusheho kunoza ubumenyi batanga birimo ibitabo bijyanye n’amashami bafite ndetse n’ibibuga by’imikino kugira ngo abana turera bakuze impano zabo, kongererwa umushahara ugahuzwa n’imibereho y’abandi barimu ndetse no kuzamurwa mu ntera ari nacyo Nyiricyubahiro Musenyeri yahise asubiza ko umwaka utaha bazongerwa 4% maze mu izina ry’abarimu HABIMANA Marc Vivien atangariza Karibumedia.rw ko bibashimishije cyane.

Yagize ati: « Twishimiye ko Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatolika yacu ya Ruhengeri yemereye abarimu ba ETEFOP ko umwaka utaha tuzahabwa 4% y’umushahara twabonaga kandi bizadutera gushikama tugakorana umurava kurushaho kuko tutazararikira kujya ahandi ngo baraduhemba menshi. Bizaturinda kujarajara ngo tujye gushaka akazi ahandi ».

Uwavuze mu izina ry’ababyeyi BYAYEZU yavuze ko uyu munsi ari uw’ ibyishimo ku babyeyi n’abana barererwa muri ETEFOP, Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Karoli Lwanga, bityo asoza asaba ko hagira indi mpinduka iba muri iri shuri ku bikorwa remezo kandi ngo nk’ababyeyi baharerera, bakazabigiramo uruhare.

Yagize ati: «Turifuza ko muri iri shuri haboneka aho abana bajya bakinira, tukifuza kandi ko habaho umushinga wa Garaje (Aho abana bajya bigira gukanika ibinyabiziga bitandukanye, kugurira abana bacu imashini izajya ibakorera imigati mu rwego rwo guca ingeso yo kujya kugura ibitabafitiye akamaro ndetse tugatekereza n’uburyo twashinga Kaminuza ya ETEFOP kandi tutibagiwe gutanga ibikenerwa byose ngo abana bacu bige neza».

Ubuyobozi bwite bwa Leta muri ibi birori bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KAYIRANGA Théobald, washimiye Kiliziya Gatolika uburyo ifatanya na Leta mu kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage biciye no mu burezi.

Yagize ati: «Turashima ibikorwa byiza bya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri biri muri iri shuri rimaze imyaka 16 kuko ni bimwe mu bigaragaza uruhare Kiliziya Gatolika igira mu iterambere ry’akarere kuko ni n’ibikorwa by’indashyikirwa mu kwifatanya na Leta mu kuvana urubyiruko mu bushomeri ».

Visi Meya Kayiranga yakomeje ashimira abubatse inyubako yatashwe kuko ngo yubatswe mu buryo bugeretse gatatu (Etage à trois niveaux) cyane ko ari nabyo ubuyobozi bushishikariza abaturage mu rwego rwo guhangira ubutaka.

Yagize ati: « Turashima uburyo mwubatse iyi nyubako igeretse kuko yagabanije ubuso yari gutwara iyo bubaka batazamuka hejuru yari gutwara ubuso bungana na metero kare ibihumbi bine (4000m2) ariko kuba barubatswe bageretse, inzu ikaba yubatswe ku buso bwa metero kare igihumbi (1000m2) gusa. Murumva ko ari byo birimo inyungu! Ni ibyo kubashimira rero ».

KAYIRANGA yashoje yizeza ubufatanye bwa Leta na Kiliziya, bityo asaba n’ababyeyi b’abana gufataniriza hamwe bakurikirana uburere bw’abana babo.

Yagize ati: « Ubuyobozi bwite bwa Leta burizeza ubufatanye na Kiliziya ariko ubwo bufatanye ntibuhagije hatarimo n’uruhare rw’ababyeyi b’abana ndetse n’abana ubwabo ahubwo umubyeyi yagombye kumenya ko umwana akeneye amafaranga y’ishuri, ibikoresho no gukurikirana imyigire ye cyane ko abenshi baba bari mu kigero cyo gushukika ».

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri , Nyiricyubahiro Musenyeri HAROLIMANA Vincent, yashimiye ubuyobozi bwa ETEFOP mu gikorwa cyo gutegura, kuzirikana no kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga nk’uwaragijwe iri shuri, maze yemerera iri shuri kuzakomeza kurifasha mu byo bazakenera byose mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

Yagize ati: «Nagiraga ngo nshimire uru rugo ruzwi nka ETEFOP kuko ruhagaze neza kandi rukaba rufite n’indi mishinga Kiliziya yishimira. Bityo rero, Diyosezi ibemereye kuzakomeza kubafasha mu kubonera ibisubizo ibibazo muhura nabyo ariko by’umwihariko, ku cyifuzo cy’abarimu kijyanye na 4%, tubijeje ko umwaka utaha tuzayabashyiriraho tubongerera n’ibikoresho nkenerwa kuko twifuza ko ETEFOP yazaba ishuri rihiga ayandi y’imyuga mu gihugu cyacu ariko bukaba n’ubumenyi bushamikiye ku ijambo ry’Imana kuko aribyo bituma umwana agira uburere, imikorere n’imiterere ya muntu ».

Nyiricyubahiro Musenyeri HARORIMANA Vincent yasoje asaba abanyeshuri gukomeza kuba abanyesuku beza kandi bakiga imyuga idahushuye.

Yagize ati: «Banyeshuri mumenye ko intego ya Kiliziya Gatolika ari ukugira umunyeshuri usukuye kandi akaba mu rugo rusukuye. Bityo rero, bana mugomba kwiga imyuga idahushuye ahubwo mukaba abanyamwuga bashoboye kandi bashobotse.
Tuzabafasha rero gukuza impano zanyu, mukora siporo ihujwe n’amasomo ndetse no gusabana kivandimwe».

Ishuri rya ETEFOP ni ishuri ryigenga ariko Leta ikaba isigaye yoherezamo abana, ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2009; Ritangirana abanyeshuri 22 none ubu rikaba rifite abanyeshuri 1046 barimo 296 biga muri Level 3, 296 biga muri Level 4 na 175 biga muri Level 5 mu gihe abiga amasomo y’igihe gito (Short course) ari 279; bose bakazakoresha iyi nyubako ifite ibyumba bitatu(3) by’ubudozi aho kimwe gifite ubuso bwa 150m2, bitatu(3) by’ubutetsi (Calnary Arts) kimwe gifite 100m2, bitatu (3) food prossessing aho kimwe gifite 70m2, ibyumba by’amashuri n’ubwiherero 40.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *