BURERA: Urwego rwa DASSO rwizihije umunsi mukuru w’umurimo nabi, kubera batabonye umushahara.
Kubera kurangiza ukwezi kwa Mata 2025 ntibahembwe, abakozi b’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano ruzwi nka DASDO, rurinubira imikorere mibi y’uko rwizihije umunsi mukuru w’umurimo nta mushahara barabona.
Umwe muri bo wavuganye na Karibumedia.rw kuri uyu wa kane, tariki ya 01/05/2025 utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko bababeshye ko uyu munsi bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba baraba bayabonye none ijoro riguye, ntayo barabona. Yagize ati: « Tubaza imishahara yacu, batubwiye ko turagera saa kumi n’imwe twayabonye none dore ijoro riraguye ntayo tubonye. Gusa, nta yandi makuru mfite ariko ngo bizakemuka n’ubwo baturishije umusi mukuru w’umurimo nabi ».
Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera, Bwana KARANGWA James avugana na Karibumedia.rw yagize ati: « Hari abahembwe ariko abatarahembwa ni abagize ibibazo by’ibyiciro (Level) bashyizwemo cyangwa bagakurwa mu byo bari basanzwemo, bagashyirwa mu bindi byiciro ariko nabo biri gukosorwa kandi nibirangira bazahita bahabwa amafaranga byihuse ».
Nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri w’intebe N°005/03 ryo kuwa 04/05/2023 rishyiraho sitati igenga abagize Urwego rwa DASSO, mu ngingo yaryo ya 30 igaragaza umushahara w’abagize uru rwego nk’uko byemejwe na Minisiteri ifite DASSO mu nshingano, nyuma yo kubyumvikanaho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo aho mu karere hagomba kubaho Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere akungirizwa n’abandi babiri aribo: DASSO wungirije ushinzwe amakuru na DASSO wungirije ushinzwe ibikoresho (Charge de Logistique) kandi bagahembwa ku buryo butandukanye kuko badahuje ya Level twavuze haruguru.
Ni mu gihe mu murenge ho bagira abayobozi babiri barimo Umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge n’umwungirije ushinzwe amakuru, nabo bakagira ibyiciro cyabo (Levels) noneho abandi basigaye bakaba abadaso basanzwe (Members).
Ubwo Karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru, yaje kugwa ku ibaruwa N°0064/07.01 yo kuwa 06/03/2025 ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr.MUGENZI Patrice, isaba abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali gushyira mu bikorwa vuba ibivugwa muri iyi baruwa.
Igira iti: « Hashingiwe ku Itegeko n°26/2013 ryo kuwa 10/05/2013, mu ngigo yaryo ya 2 ivuga ko DASSO ari Urwego ruzagenzurwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; Hashingiwe kandi ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe n°005/03 ryo kuwa 04/05/2023 rshyiraho sitati igenga Urwego rwa DASSO, mu ngingo yaryo ya 30, igaragaza umushahara w’abagize uru rwego rwa DASSO, buri wese ku rwego rwe nk’uko byagenwe na Minisiteri ifite DASSO mu nshingano nyuma yo kubyumvikanaho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwashyira mu bikorwa iri tegeko rigena imishahara y’abakozi bagize Urwego rwa DASSO ».
Ni ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. MUGENZI Patrice bikamenyeshwa Hon. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Hon. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Hon. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; Ba Guverineri bose na Meya w’Umujyi wa Kigali ndetse n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho ibindi bibazo biri muri uru rwego rw’umurimo, ibibazo bivugwa nk’akarengane gakorerwa abantu bafite inshingano zikomeye zo gufasha mu kubungabunga umutekano mu karere ka Burera. Turacyabikurikirana!
Karibumedia.rw