Ubutabera

KICUKIRO: Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo uwari Meya wa Nyanza ukurikiranyweho ubushoreke no guta urugo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza ruregwamo Ntazinda Erasme wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, ukurikiranyweho ibyaha birimo ubushoreke no guta urugo.

Urubanza rwe ku ifunga n’ifungurwa rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 ariko rusubikwa ku busabe bw’Umunyamategeko we, Me NYANGEZI Bonane wahise atanga inzitizi. Ntazinda yagejejwe ku rukiko acungiwe umutekano bikomeye ndetse yambaye agapfukamunwa ku buryo byari bigoye kumenya amarangamutima ye. Byasaga naho bitifuzwaga ko afotorwa kuko abashinzwe umutekano bagerageje kumujya imbere mu rwego rwo kumukingiriza ndetse no kumwihutisha.

Icyumba cy’iburanisha cyari kirimo abantu benshi, barimo abanyamakuru n’abaje gutera ingabo mu bitugu Ntazinda. Ubusanzwe umucamanza amenyesha uregwa ibyo akurikiranyweho, akamubaza niba yiteguye kuburana, gusa kuri Ntazinda si ko byagenze ahubwo yahise abazwa niba yiteguye hatabayeho kuvuga ibyaha akurikiranyweho.

Umunyamategeko we Me Nyangezi yahise abwira urukiko ko bafite inzitizi ndemyagihugu bityo ko bifuza ko urukiko rwabanza rukayisuzuma mbere y’uko urubanza rukomeza. N’ubwo atahishuye iyo ari yo yagaragaje ko ishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018. Iyo ngingo igaruka ku cyaha cy’ubushoreke no guta urugo, aho igaragaza ko gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe; Yerakana kandi ko uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Icyo gihe umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu. Ntabwo hasobanuwe impamvu hashingiwe kuri iyo ngingo ariko bishoboka ko uwareze Ntazinda yaba yarisubiyeho akareka ikirego cye.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo na bwo bwasobanuye ko ntacyo bwarenza ku biteganywa n’iyo ngingo busaba urukiko kubanza gusuzuma iyo nzitizi. Urukiko rwemeje ko rugiye kubanza gusuzuma inzitizi yatanzwe rukazatangaza icyemezo cyarwo ku wa 9 Gicurasi 2025.

Itegeko riteganya ko umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ku bijyanye no guta urugo, riteganya ko umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe nta mpamvu zikomeye akihunza ibyo ategetswe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu. Icyemezo cy’urukiko kitezweho kuzahindura byinshi kuri uru rubanza harimo no kuba ikirego cyahagarara. Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Ni Akarere yari ayoboye muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *