Abakinnyi 3 harimo abanyamahanga 2 ba Rayon Sports banze gukora imyitozo kubera ubuyobozi.
Abakinnyi 3 harimo abanyamahanga 2 ba Rayon Sports banze gukora imyitozo kubera ubuyobozi
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye nabi Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ntabwo bimeze neza ku buryo abakinnyi batangiye kwivumbura.
Ntabwo bisanzwe ko ikipe ya Rayon Sports itangira muri ubu buryo ariko iyi kipe nyuma yaho itangiye inganya imikino 2 harimo uwo yakinnye na Marine FC ndetse na Amagaju FC abakinnyi barimo Haruna Niyonzima, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Aziz Bassane Kalougna baretse gukora imyitozo.
Uko bimeze, ubwo ikipe ya Rayon Sports yaguraga abakinnyi muri iyi mpenshyi ubuyobozi bwaguze abakinnyi, bitewe n’ikibazo cy’amafaranga iyi kipe ifite byatumye ubuyobozi n’abakinnyi bavuganaga batasha kubaha amafaranga ndetse bamwe bakajya babaha igihe bazayabahera kugirango bemere gusinya amasezerano.
Muri abo bakinnyi harimo Haruna Niyonzima, Aziz Bassane Kalougna ndetse n’abandi. Aba bakinnyi nyuma yo kubona igihe bahanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kirenze ntamafaranga babonye bahise bafata umwanzuro wo kureka imyitozo kugirango ubuyobozi bukore ibyo bavuganye.
Aruna Moussa Madjaliwa umwaka ushize yagiranye ikibazo na Rayon Sports kubera imvune yagize bituma bareka kumuhemba. Shampiyona ijya gutangira yavuganye n’ubuyobozi bemera ko bamuha amafaranga ye batigeze bamuhemba mu gihe yamaze afite imvune ariko yarategereje, kugeza ubu amakuru dufite ni uko atarayabona ndetse bikaba byatumye areka gukora imyitozo.
Iki kibazo cy’amafaranga ikipe ya Rayon Sports ifite gishobora gutuma n’abandi bakinnyi bigumura bakareka gukora imyitozo kuko amakuru yandi dufite ni uko myugariro Mitima Issac nubwo arimo gushaka ikipe yerekezamo hanze y’u Rwanda ariko nawe hari amafaranga y’umushahara w’umwaka ushize atahawe.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko aho ikipe yari bukure amafaranga byagiye byanga bituma ikipe ikomeza kugira imbogamizi mu buryo b’ubukungu. Ikipe ya Rayon Sports yateganyaga amafaranga kuri RAYON DAY yagombaga kubera muri Sitade Amahoro byaranze noneho ikongera igateganya ko ni bakina na APR FC ku munsi 3 wa Shampiyona bazagira amafaranga babona yabafasha ariko nabwo byaranze umukino urimurwa ikipe ikomeza kugira ikibazo cy’amafaranga.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure