Ubukungu

AMAJYARUGURU: Entreprise Urwibutso yegukanye umwanya wa mbere mu imurikagurisha kubera udushya yazanyemo.

Dr. Sina Gérard, umuyobozi akaba na Rwiyemezamirimo washinze Entreprise Urwibutso ifite icyicaro ahazwi nko kuri Nyirangarama yongeye kwegukana umwanya wa mbere wamuhesheje igikombe, umudari n’impamyabushobozi (Certificate) mu imurikagurisha ryaberaga mu ntara y’amajyaruguru kubera udushya yagaragaje muri iri murikagurisha.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu ntara y’amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko iri murikagurisha ryatangiye kuwa 16/08/2024 rikaba ryasojwe kuri uyu wa 26/08/2024 kandi ngo rikaba ryaritabiriwe n’abikorera bagera ku 126 harimo 113 bo mu gihugu cy’u Rwanda na 13 baturutse mu bihugu byo hanze. Ikindi cyagaragaye muri iri murikagurisha ngo nuko abagera ku 5500 aribo basuraga iri murikagurisha ku munsi.

Umuyobozi wa PSF, Donatha MUKANYARWAYA

Mu ijambo rye yagejeje kubari bitabiriye, yabanje kubashimira ndetse ashimira n’ubuyobozi bwite bwa Leta, inzego z’umutekano n’abandi bagize uruhare mu migendekere yaryo myiza maze asaba abitabiriye kuzabinoza kurushaho umwaka utaha.

Yagize ati: “Ndashimira abitabiriye iri murikagurisha, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ku ruhare mwabigizemo ngo rigende neza kuko ndahamya ntashidikanya ko hari byinshi mwahungikiye bizababera amasomo mukazarushaho kunoza imurikagurisha ry’ubutaha”.

Nk’uwafunguye iri murikagurisha ku mugaragaro akaba ari nawe waje kurisoza na none ku mugaragaro, Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’amajyaruguru, uturere tugize iyi ntara n’abitabiriye imurikagurisha uruhare buri wese yagize mu mitegurire n’imigendekere myiza yaryo, bityo asaba abikorera gukomeza kunoza ibyo bakora no kubyagura.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice

Yagize ati: “Turashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gushishikariza abikorera kunoza ibyo bakora ndetse akabahamagarira no gushora imari yabo mu bihugu by’amahanga ndetse n’abo banyamahanga bagahamagarirwa gushora iyabo mu Rwanda. Aha ni naho mpera mbasaba gukora neza kandi cyane ku buryo mushobora guhangana n’abo banyamahanga mu gihe twahuriye nabo ku isoko rimwe”.

Yakomeje agira ati: “Iri murikagurisha ritweretse ko byose bishoboka, bityo umwaka utaha bikazarushaho kuba byiza. Uyu wabaye umwanya mwiza wo kwerekana ko buri gihe iyo dushyize hamwe byose bishoboka. Ni nayo mpamvu nsaba n’abatarabashije kuryitabira ko bazikubita agashyi none ubutaha tukazagira imurikagurisha ryiza kurenza iri, tukabonamo za Kaminuza nyinshi kuko turazifite ariko ntizaje, abahagarariye ibigo bicukura amabuye y’agaciro; Abanyenganda n’abandi batitabiriye bakazaboneka. Aha ni naho mpera nongera gushimira Ambasaderi wa Zimbabwe wasabye ko ubutaha twazabatumira bakazitabira”.

Abayobozi bari kumwe na Ambasaderi wa Zimbabwe

Avugana na Karibumedia.rw, umukozi ushinzwe imicungire n’imikorere ya Entreprise Urwibutso (Manager), Eric Nizeyimana yavuze imikorere ya Entreprise n’udushya twinshi tuyiranga mu kurushaho kunoza ibyo bakora ko ari nabyo byabahesheje umwanya wa mbere; Igikombe; Umudari n’impamyabushobozi.

Yagize ati: “Twishimiye ko twegukanye umwanya wa mbere n’ibihembo twahawe. Izo ni imbaraga twahawe kugira ngo dukomeze kongera ibikorwa byiza cyane ko twanashishikarijwe n’umukuru w’intara ko ibikorwa byacu byiza byarenga imbibi z’intara bikagera no hanze y’igihugu”.

Yakomeje avuga ibyo byiza bakora agira ati: “Dufite ibikorwa byiza byinshi dukora bitandukanye birimo n’ishuri rizwi nka Collège Fondation Sina Gérard ryigisha ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya umusaruro ubivamo binyuze mu nganda. Akandi gashya twazanye hano mu imurikagurisha kanakunzwe ni ifarashi kubera ko abantu benshi ntabwo bayizi uretse kuyibona muri filime, kuyumva mu mateka ya Yezu aho ngo yagendaga ku ifarasi. Bityo rero, natwe mu ntara y’amajyaruguru, by’ umwihariko kuri Nyirangarama turazorora. Ni nayo mpamvu twayizanye hano kugira ngo twereke abantu ko byose bishoboka, ko atari iby’abanyamahanga gusa ahubwo ko iwacu mu Rwanda bishoboka. Urwo ruhurirane rw’udushya rero nirwo rwaduhesheje icyo gikombe cyaje gisanga ibindi byinshi twatsindiye”.

Uhagarariye Entreprise ya SINA Gérard

Bamwe mu bikorera bitabiriye iri murikagurisha harimo n’undi wihangiye imirimo akaba atanga akazi witwa Benithe Uwizeyimana wavuze ko hari byinshi bungukiye muri iri murikagurisha.

Benithe Uwizeyimana wihangiye imirimo

Yagize ati: “Nkora ibintu byinshi bitandukanye birimo gukora indabo; Kudoda imyenda myiza (Made in Rwanda) y’abagabo, abagore n’abana no kurimbisha ahakorerwa ibirori n’ubukwe (Décoration). Kuba rero nahawe impamyabushobozi, ni izindi mbaraga zikomeye cyane kandi hari n’ikindi binyeretse mu buzima; yego mu buzima busanzwe nkunda kugira icyizere ariko ibi bimpaye ikindi cyizere ko n’ibindi bishoboka kuko nkurikije uko natangiye, uko nsigaye nkora mfatanije n’abo nkoresha icyizere cyo kuzagera aheza ndagifite”.

Yakomeje agira ati: “Kubankenera, nkorera imbere ya Gare ya Musanze muri Etage yo kwa Eugide harangwa n’icyapa cyanditseho <AFFINITY HOUSE CORNER> uwaza rero twamwakira, tukamuha serivisi akeneye kandi nziza no ku giciro cyiza”.

Akandi gashya katunguye abantu ni Kaminuza imwe rukumbi ya UTAB yaje ku mwanya wa kabiri nayo igahabwa igikombe na seririfika kubera guhiga abandi mu bushakashatsi, guhanga udushya no kurwanya imirire mibi ari naho Guverineri Mugabowagahunde Maurice yahereye asaba n’izindi Kaminuza kujya zitabira imurikagurisha nk’iri.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *