AMAJYARUGURU: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasabye abacuruzi kwirinda magendu.
Guverineri Mugabowagahunde Maurice na Mukanyarwaya Donatha bafungura imurikagurisha
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abacuruzi kwirinda magendu ahubwo uko bacuruje kose bakajya batanga inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine) kugira ngo birinde ibihano bishobora kubashora mu gihombo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Kanama 2024, ubwo yari kumwe n’abandi bayobozi b’uturere tugize intara y’amajyaruguru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu gufungura ku mugaragaro imurikagurisha riri kubera mu iyi ntara by’umwihariko mu karere ka Musanze.
Mu ijambo rye, uhagarariye abikorera mu ntara y’amajyaruguru Mukanyarwaya Donatha yashimiye abitabiriye imurikagurisha, abayobozi b’intara n’uturere ku ruhare babigizemo n’inzego z’umutekano muri rusange.
Yakomeje yibutsa abitabiriye imurikagurisha ndetse n’abayobozi bari aho ko imurikagurisha ryari ridaherutse mu 2019 ndetse agaragaza n’imbogamizi babanje guhura nazo muri iri murikagurisha ariko ko byakemutse kubera ubufatanye n’inzego zitandukanye.
Imurikagurisha mu ntara ya majyeruguru ryaherukaga 2019
Yagize ati: “Ndashimira abitabiriye iri murikagurisha rizamara iminsi 11kuko ryatangiye ku wa 16 Kanama rikazasozwa ku wa 26 Kanama 2024 kandi mbibutsa ko ryari riheruka kuba mu mwaka wa 2019 kubera icyorezo cya Covid-19 kandi biba biteganijwe ko rigomba kuba buri mwaka. Ubwo twasubukuraga iri murikagurisha muri uyu mwaka twahuye n’imbogamizi y’umuriro wagiye uba mukeya ariko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ikibazo cyarakemutse. Nabo tukaba tubibashimiye”.
Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye abikorera bateguye iri murikagurisha mu ntara kuko ngo ari igikorwa cyo kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange, ari naho yahereye ashimira n’abaturutse mu bindi bihugu ndetse na Nyakubahwa Paul Kagame.
Yagize ati: “Ndashimira abateguye iri murikagurisha mu ntara y’amajyaruguru kuko igikorwa nk’iki kibateza imbere ndetse kigateza imbere n’igihugu. Bityo, ngashimira n’abaturutse mu bindi bihugu byo hanze kuko hari byinshi bazigirwaho kandi nabo bagire icyo bigira ku baturage bo mu ntara y’amajyaruguru. Ariko by’umwihariko, twashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame udahwema gukangurira abantu gushora imari yabo mu Rwanda”.
Yakomeje abwira abitabiriye iri murikagurisha ndetse n’abaguzi ko rizagaragaza na serivisi zitangwa mu ntara.
Yagize ati: “Iri murikagurisha rizagaragaza imitangire ya serivisi n’uburyo bihagaze mu ntara kuko ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye harimo iby’imari na za Banki. Bityo rero, inyungu ntizizagera ku baturage b’intara y’amajyaruguru gusa ahubwo zizagera kuri bose noneho n’ubucuruzi butezwe imbere hibandwa cyane cyane ku bikorerwa iwacu”.
Mu gusoza, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye abitabiriye imurikagurisha kubigira umuco; Kwirinda magendu no kugira umuco wo gucuruza batanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga (EBM) kugira ngo birinde ibihano.
Yagize ati: “Ndasaba abitabiriye iri murikagurisha kubigira umuco ku buryo mu mwaka utaha bazitabira ari benshi kandi bakiga uburyo bwo gukorera hawe kuko byongera ibyo bacuruza n’inyungu ikaboneka ari nyinshi. Aha ni naho mpera nsaba abacuruzi bose gucuruza batanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga (EBM: Electronic Billing Machine) kandi mukirinda magendu kuko byabaganisha mu bihano ari na yo ntandaro y’ibihombo”.
Uretse ubutumwa yahaye abacuruzi n’abandi bamurikaga ibyo bakora barimo abahinzi, Guverineri yasabye urubyiruko rwari aho guhanga udushya mu buryo bwo guhanga imirimo; Asaba abikorera na none gushora n’imari mu bukerarugendo ndetse anasaba n’abaturage bose muri rusange kwita ku mutekano kuko ngo ariwo nkingi ya mwamba ituma ibikorwa byose bigenda neza mu mibereho yabo ya buri munsi.
Uyu muhango wo gufungura ku mugaragaro iri murikagurisha ryo mu ntara y’amajyaruguru, waranzwe n’udushya twinshi aho na Guverineri w’intara y’amajyaruguru yagendeye ku indogobe yo kwa SINA Gérard nk’agashya. Ni umuhango wabereye muri Stade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze, ukaba wasusurukijwe n’itorero ry’umuco rizwi nk’ “Imporana” n’urubyiruko rw’abahanzi batandukanye barimo uzwi nka “Young Scort”. Ni imurikagurisha ryitabiriwe n’abanyamahanga baje kumurika ibikorwa byabo baturutse mu bihugu bya Misiri; Sudani; Ghana, Tanzania;Turukiya n’abandi.
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yagendeye ku ndogobe
Dr. SINA Gérard yasobanuriye abayobozi ibyo kuri Nyirangarama bakora
Yanditswe na SETORA Janvier