Politike

AMAJYARUGURU: Kuri iki gicamunsi, i Musanze hateraniye inama ihuje Ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru; Uturere tugize iyi Ntara n’abafatanyabikorwa batandukanye.


Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri iyi Ntara, yari iyobowe na Guverineri w’ intara Bwana Mugabowagahunde Maurice. Abayiteraniyemo bararebera hamwe ibibazo bitandukanye biri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu ntara y’amajyaruguru ndetse hanafatwe ingamba zigamije kubikemura kugira ngo iyi Ntara ikomeze kuba ku isonga mu kwihaza mu biribwa.

Fyi nama kandi yanitabiriwe n’abayobozi b’uturere tugize intara y’amajyaruguru abahagarariye ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB; Abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu turere n’imirenge; Abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi mu turere n’abafatanyabikorwa babo.


Ni inkuru ya NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *