AMAJYARUGURU: Mu isiganwa rya “RWANDA EPIC”, ku munsi waryo wa kabiri, umwana w’imyaka 19 yaje ku mwanya wa gatatu.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ku magare mu mihanda y’igitaka aho bakoze ibirometero 95 n’ibirometero bibiri n’igice by’ahaterera,aho umwana w’imyaka 19, Banzi Bukhari ukomoka mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze yahize abandi banyarwanda, akaza ku mwanya wa gatatu akurikiye abanyamahanga.
Uyu mwana wiga mu mwaka wa kane mu kigo cya CBS Kinigi yaje ku mwanya wa gatatu ari kumwe na Didier Munyaneza bakinira ikipe yo mu Rwanda mu gihe baje bakurikiye Daniel Gathof na Peter Schermann baje ku mwanya wa kabiri nabo bari baje bakurikiye Axel Baumans na Pierre de Froidmont b’ikipe Orbea yo mu gihugu cy’uhubirigi ari nabo begukanye agace ka kabiri k’iri siganwa ryo ku magare rikorerwa ku mihanda y’igitaka.
BANZI Bukhari(uwo muto i buryo) na Didier MUNYANEZA b’ikipe y’u Rwanda.
Ku mpamvu z’amatsiko, Umunyamakuru wa karibumedia.rw, yegereye abateguye iri siganwa abaza amasaha n’iminota aba batanze intangamuganzanyo bakoresheje maze bamutangariza ko abegukanye aka gace ka kabiri ari bo Axel Baumans na Pierre de Froidmont b’ikipe Orbea bakoresheje amasaha 4 n’iminota 34′ 6″ [Umuvuduko wa 21.67km ku isaha], naho abaje babakurikiye aribo Daniel Gathof na Peter Schermann bakoresha amasaha 4, iminota 45 na 7″ mu gihe ikipe y’u Rwanda ya Banzi Bukhari na Didier Munyaneza baje ku mwanya wa gatatu bakoresheje amasaha 4 n’iminota 50.
Axel Baumans na Pierre de Froidmont b’ikipe Orbea.
Baganira na karibumedia.rw, Axel Baumans na Banzi Bukhari bavuze ko bagowe cyane n’imisozi batereye ariko kandi bagafashwa n’ikirere cyababereye cyiza.
Axel Baumans yagize ati: “Twahagurukiye ahantu heza ariko tugeze icyeragati duhura n’imisozi twari tutiteze n’ imihanda itagendeka neza ariko kubera kwiyemeza, twakomeje cyane ko n’ikirere cyari cyatubereye cyiza ari nayo mpamvu twashoje nta kibazo kindi duhuye nacyo.Gusa irushanwa ryabaye ryiza kandi turizera ko n’ejo ariko bizamera”.
Banzi Bukhari we yagize ati: “Uyu munsi ntibyari byoroshye kuko aho twanyuze hazamukaga cyane ariko kuva nabonye umwanya wa gatatu mu bintu nari ntamenyereye nk’umwana mutoya, ndizeza abantu ko ejo nzigaragaza neza kuko nzaba ndi gukinira mu gace nkomokamo kandi menyereye kuko niho twakoreye imyitozo myinshi. Gutsinda rero ni ihame kuri njye kandi ndabyizeye”.
Uretse aba babiligi babiri b’ikipe ya Orbea, Axel Baumans na Pierre de Froidmont bitwaye neza ndetse b’abanyarwanda babiri twavuze haruguru, hari n’umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Xaverine wabwiye Karibumedia.rw ko uyu munsi utamugendekeye neza kubera impanuka yagize ariko ko ahasigaye azitwara neza natongera guhura n’ibibazo yahuye nabyo uyu munsi.
Umunyarwamdakazi Xaverine (Wa gatatu hagati).
Yagize ati: “Uyu munsi ntibyagenze neza kubera ibibazo nahuye nabyo kuko hari aho nageze ndatobokesha, igare ndarisunika kurinda ngera aho nasanze umukanishi ampindurira shamburayeri nuko nkomeza urugendo ariko birumvikana ko abo nari nasize bose bari bampiseho. Gusa, nanjye nakoze ibishoboka byose kugira ngo nongere nisubize wa mwanya wanjye ariko ntibyakunze neza ariko noneho mu isiganwa ry’ejo, nintongera guhura n’ibibazo nahuye nabyo nzatsinda neza”.
Ntitwasoza tutababwiye ko n’ikipe ya SINA GERARD yaje ku mwanya wa gatanu aho yari ifite izina rya SINA Cycling Club ikinwamo na IRADUKUNDA Valens na MANIZABAYO Jean de Dieu nabo baje kuri uwo mwanya bakurikiye Etienne Tuyizere wari mu itsinda rizwi nka Elie/Etienne.
IRADUKUNDA Valens na MANIZABAYO Jean de Dieu b’ikipe ya SINA GERARD.
Twababwira ko agace ka gatatu kazakinwa berekeza mu karere ka Burera aho bazazenguruka ibiyaga bya Burera na Ruhindo.
Yanditswe na SETORA Janvier.