AMAJYARUGURU: Muri Gare ya Musanze, batanu birukanwe mu mirimo yabo kubera gutanga serivisi mbi.
Bamwe mu bakozi bakorera mu muhanda Musanze_ Cyanika, bazwi nk’abakata amatike cyangwa bashyira amafaranga ku makarita yifashishwa mu gutega imodoka “Abajenti (Agents), bamaze gusezererwa mu mirimo yabo kubera gutanga serivisi mbi ku bagenzi bakoresha uwo muhanda.
Nyuma y’inkuru yanditswe na Virunga Today ivuga ku mikorere mibi ya bamwe mu bakozi bashyira amafaranga ku makarita akoreshwa mu ngendo, bazwi nk’abajenti (Agents) mu muhanda Musanze_ Cyanika, ivuga ko batanga serivisi mbi ku babagana, umuyobozi wabo Bwana RWAMUHIZI Innocent yirukanye bamwe muri bo bagaragaweho imikorere mibi.
Aganira na karibumedia.rw, Bwana RWAMUHIZI Innocent yavuze ko ayo makuru ntayo bari bazi ariko ngo nyuma yo kumva ko abitwa Nyirarugero na Nsengiyumva bahuriye bombi muri Coaster yavaga muri Gare ya Musanze ku wa 29/09/2024 berekeza Cyanika bagahuriza ku kibazo cy’ubujura butari busanzwe buvugwa kuri bamwe mu bakozi babo bashyira amafaranga ku makarita y’abakoresha umuhanda Musanze_ Cyanika, yabikurikiranye aza gusanga harimo bamwe muri abo bakozi batanga serivisi mbi, ahita abasezerera.
RWAMUHIZI Innocent yagize ati: “Ubusanzwe, nk’uko twabyiyemeje dutanga serivisi nziza uko bishoboka kose ariko burya baca n’umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Umukobwa aba umwe agatukisha bose!!!‘ Gusa, twakoze igenzura dusanga hari bamwe mu bakozi basiga isura mbi abandi ari nayo mpamvu abo twasanzeho utwo tugeso twabahagaritse mu kazi kandi n’abandi tukaba twabaganirije kugira ngo bjye batanga serivisi nziza kubatugana”.
RWAMUHIZI yakomeje ashimira abatanga amakuru ku bakozi (Abashoferi n’abajenti) babo batanga serivisi mbi kuko ngo Ajansi (Agence) idashobora kwihangira umuntu wese wayiteranya n’abakiliya (Abagenzi).
Yagize ati: “Turashimira abakiriya bacu bagenda baduha amakuru ku bashoferi n’abajenti bacu batanga serivisi mbi kuko tudashobora na rimwe kwihanganira umukozi n’umwe utukisha Kampani mu nyungu ze. Ndasaba n’undi wese wabona cyangwa wakorerwa n’abakozi bacu ibintu bibi kubitubwira mu maguru mashya kugira ngo tube twabikurikirana vuba ndetse n’uwabikoze ahite akurikiranwa nibiba na ngombwa abihanirwe kuko ntabwo dushobora kwihanganira iyo mikorere mibi kuko na Leta yacu y’ubumwe bw’abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repiubulika Paul Kagame itabyemera”.
Madame NYIRARUGERO yasabye ajenti kumushyiriraho 2000 Frw, undi yishyiriraho 775, byongera kugaragaza ubunyangamugayo bwa ntabwo bukomeje kuranga abakozi bo kuri iyi ligne.
Ladisilas