Umutekano

AMERIKA: Umugenzi yashatse gusimbuka mu ndebe iri mu kirere bagenzi be baramufata.

Umugenzi wari mu ndege ya American Airlines yagerageje kuyisohokamo iri mu kirere ariko bagenzi be baramufata, nyuma y’’uko atanze icyifuzo cyo gusohoka mu ndege ku neza bakamwangira, agahitamo gukoresha imbaraga ariko nabyo ntibimuhire.

Ibi byabereye ubwo indege ya American Airlines yari muri metero 9.144 uvuye ku butaka, ubwo yari mu rugendo ruturuka i Milwaukee muri Leta ya Wisconsin rugana i Dallas muri Leta ya Texas.

Uyu mugenzi yabwiye umwe mu bakozi bakora mu ndege ko yifuza kuyisohokamo, kandi ubwo yari ikiri mu kirere. Uyu mukozi yahise amuhakanira, ariko uyu mugenzi azabiranywa n’uburakari yibaza impamvu icyifuzo cye gitewe ishoti rugikubita.

Mu gihe benshi batari bakamenya ibiri kuba, uyu mugenzi yahagurukuranye uburakari bwinshi agana ku muryango w’indege, ahasanga umukozi wamutangiriye amusubiza inyuma, icyakora uyu mugenzi wari warakaye bikomeye yahise amufata mu mashingu aramuniga rubura gica, undi nawe arataka aratabaza.

Abagenzi ubwo babonye ko ibintu byahinduye isura ndetse ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga mu gihe uyu mugenzi yakingura umuryango w’indege iri kugenda, niko gufata icyemezo cyo gutabarana.
Umugenzi witwa Doug McCright yahagurukanye na bagenzi basatira wa mugenzi wari ukiri kuniga umukozi w’indege, baramwadukira baramukurura, bamwambura wa mukozi w’indege yari amereye nabi. Ntibyagarukiye aho kuko bamushyize hasi baramuzirika, kugira ngo adakomeza guteza umutekano nuke mu ndege n’ubundi yari hafi kugera ku kibuga cy’indege yagombaga kugwaho.

Indege ikigera ku butaka, uyu mugabo yakiriwe n’abashinzwe umutekano bamuta muri yombi, ariko ubwo banabanje kumukorera ibizamini bipima ubuzima bwe bwo mu mutwe kugira ngo barebe niba nta kibazo afite, dore ko imyitwarire yagaragaje idasanzwe.

Karibumedia.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *