Imyidagaduro

Anita Pendo yasezeye kuri RBA

Anita Pendo wari umaze imyaka icimi mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru “RBA”, yamaze gusezera. Ashima ibihe byiza yahagiriye.

Anita Pendo yavuze ko yasezeye ku mpamvu ze bwite, anaboneraho umwanya wo gushimira abo bakoranye bose muri RBA.

Ati: “Ni ibintu bidasanzwe kumara imyaka icumi mu kigo kimwe, ni iby’agaciro kuba uyu munsi ndi umwe muri bake bari bamazemo iyo myaka yose. Nahigiye byinshi kandi baramfashije. Ni ahantu nubakiye izina, mpungukira n’ubumenyi. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ndetse n’abakozi bose twabanye”.

Anita Pendo yavuze ko nubwo yasezeye muri RBA ariko atasezeye itangazamakuru kuko mu gihe kiri imbere azavuga ahandi yerekeje.

Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *