BURERA: Abiga iby’ubukerarugendo muri CEPEM biyemeje kuzanoza ibyo biga.
Abanyeshuri biga iby’ubukerarugendo mu ishuri ry’imyuga rya CEPEM TSS School biyemeje kuzanoza ibyo biga kubera uburyo bibatera ishema cyane cyane iyo basuye hamwe mu hantu nyaburanga, bagasobanurirwa byinshi bigaragara nk’ibiteye amatsiko kuri rubanda by’umwihariko ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi.
Ibi aba banyeshuri biga mu ishuri rya CEPEM TSS School babitangarije ikinyamakuru wa karibumedia.rw nyuma yo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu karere ka Karongi, aho basuye urutare rwa Ndaba ruherereye mu murenge wa Nyange n’inzu ndangamurage ya Karongi izwi nka “Environmental Miseum” yashinzwe mu mwaka wa 2015 igafungurwa ku mugaragaro n’uwari Minisitiri w’umuco na Siporo Mme UWACU Julienne mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwita ku binyabuzima.
Abanyeshuri bishimiye uburyo bahawemo amateka n’ ibisobanuro ku nkomoko y’urutare rwa Ndaba, impamvu y’ishyirwaho ry’inzu ndangamurage ya Karongi ibumbatiye amasomo menshi ajyanye no kubungabunga no kurengera ibidukikije kuko bigira uruhare ku buzima bwiza bwa muntu.
MUGENZI Magnifique na DUSENGIMANA Rachel ni bamwe mu banyeshuri biga ubukerarugendo muri CEPEM TSS School bishimira urugendoshuri bakoreye ku rutare rwa Ndaba no ku nzu ndangamurage yo kurengera ibidukikije.
MUGENZI Magnifique yagize ati: “Numvaga urutare rwa Ndaba nk’umugani ariko nyuma yo gusobanukirwa ko inyito yarwo yakomotse ku makosa Ndaba yakoreye Umwami noneho agaca iteka ko bamwicira kuri urwo rutare, byatumye menya ayo mateka ku buryo nanjye nk’uwiga ubukerarugendo ntashobora kurya indimi igihe cyose naba mperekeje ba mukerarugendo bakambaza impamvu hitwa gutyo. Ni byiza rero kuba twaje kuhasura, tugasobanurirwa iby’aho tukabimenya.”
Mugenzi we Musengimana Rachel yagize ati: “Njyewe nashimishijwe n’uburyo Leta y’ u Rwanda irengera ibidukikije kuko nk’iriya nzu ndangamurage twasuye (Environment Miseum), badusobanuriye uburyo habaho imihindagurikire y’ikirere n’uburyo bigira ingaruka ku buzima bwa muntu. Aho iyo ibidukikije bitabungabunzwe, ubuzima bwa muntu nabwo buba buri mukaga”.
Yakomeje agira ati: “Mu byo badusobanuriye kandi byadufashije, harimo n’umurima buvuzi (Medecine Garden/ Jardin médical) irimo ibiti/ ibyatsi by’ubwoko bwose bikurwamo imiti gakondo ishobora kwifashishwa igihe umuntu yarwaye kandi ku rundi ruhande bigize uruhare mu gukusanya no kuzana umwuka mwiza ari nawo duhumeka. Si ibyo gusa kuko tweretswe n’ubwoko bwinshi bw’inyamaswa, zikaba nazo zigomba kubungwabungwa kuko nazo ziri mu bigize ubuzima bw’isi (Ecosystème)”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri CEPEM TSS School (DOS- Deputy of Studies), MWISENEZA Christophe, avugana na karibumedia.rw yavuze ko kujyana abana mu ngendoshuri biba bigamije kubongerera ubumenyi n’ ubushobozi cyane cyane bakamenya uko izo Hoteli, shantiye (Chantiers) bikora ndetse n’abiga ubukerarugendo bakamenya imiterere y’ahantu nyaburanga igihugu kiba gifite. Aha ni naho yahereye avuga impamvu basuye urutare rwa Ndaba ndetse n’inzu ndangamurage yo kurengera ibidukikije ( Environmental Miseum) y’i Karongi.
Yagize ati: “Urugendo_ shuri rufite akamaro kanini cyane kuko ibyinshi, abanyeshuri baba barabyigiye mu ishuri ariko batazi aho biherereye bityo niho dufata umwanya tukabajyanayo ngo babibone. Ari nayo mpamvu twabazanye kuri uru rutare rwa Ndaba ndetse no ku nzu ndangamurage yo kurengera ibidukikije kugira ngo bahibonere imbonankubone kandi banasobanurirwe byinshi biharanga bari batazi. Biba byiza rero kuhabageza n’ahandi hatandukanye tuzakomeza kujya tujya kuhabereka mu rwego rwo kunoza no gushyira mu bikorwa ibyo biga nk’ubukerarugendo kugira ngo ibyo babura cyangwa batazi babibonereyo”.
Yakomeje ashimira cyane Hoteli na Chantiers n’inzu ndangamurage n’abakozi bakiriye abanyeshuri bakabasobanurira bakumva neza ibyo batumvaga mbere yuko binjira muri uwo mwitozo w’isomo ngiro (Cours pratiques) kuko ngo iyo bagarutse ku ishuri biborohereza amasomo, bityo asoza asaba ababyeyi gukomeza gufatanya n’ikigo mu myigishirize y’abana babo kuko ngo ubwo bumenyi bahabwa nibwo buzabafasha mu buzima bwabo bw’ejo hazaza”.
Mu Rwanda, igihe kirageze ngo duhurize hamwe imbaraga mu kubungabunga no gusana uruhererekane rw’ibidukikije kugira ngo tubashe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima na serivisi z’ibidukikije. Ibi bikazatugeza ku iterambere rirambye kandi tugabanye ingaruka zishingiye ku bidukikije kuko hatabayeho ishyirwa mu bikorwa ryihuse, ubuzima bwacu ndetse n’icyizere cyo kubaho muri rusange byajya mu kaga.
Yanditswe na SETORA Janvier