Umutekano

BURERA: Habereye impanuka y’imodoka yaguye mu kiyaga cya Burera, Imana ikinga ukuboko.

Mu karere ka Burera haravugwa impanuka y’imodoka ifite ibirango RAH 106 R (voiture V6) yari itwawe na BAZIMAZIKI Innocent w’imyaka 32 ari kumwe na KARAMIRA Froduard w’imyaka 30 bivugwa ko bavaga mu centre ya Kinyababa yo mu murenge wa Kinyababa berekeza mu Kidaho mu murenge wa Cyanika, hose ni mu karere ka Burera.

Ni impanuka yabaye mu masaha akuze ahagana saa saba z’ijoro (01h00) z’itariki ya 02/8/2024 ikabera mu mudugudu wa Butare; Akagari ka Kabaya; Umurenge wa Kagogo nk’uko byatangajwe na Poste ya Polisi ya Kagogo ndetse na Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika.

Nk’uko amakuru agera kuri karibumedia.rw abivuga ngo Polisi Poste ya Kagogo yamenye aya makuru ihamagawe kuri telefoni n’uwitwa Karamaga Jean de Dieu ababwira ko hari impanuka y’imodoka ibereye mu mudugudu wa Butare; Akagari ka Kabaya mu murenge wa Kagogo.

Bityo, Posite ya Polisi ya Kagogo yaratabaye isanga koko imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri V6 (Voiture V6) ifite ibirango RAH 106 R yari itwawe na BAZIMAZIKI Innocent w’imyaka 32 wari kumwe na KARAMIRA Froduard w’imyaka 30 bavaga mu centre ya Kinyababa berekeza mu Centre ya Kidaho, aho bivugwa ko imodoka yageze mu mudugudu wavuzwe haruguru ikananirwa gukata ikorosi rihari ikarenga umuhanda ikabirinduka yerekeza mu kiyaga cya Burera.

Nk’uko amakuru yakomeje atangwa n’abaturage bari ku irondo ry’umwuga rikorera mu kagari ka Kabaya mu murenge wa Kagogo, ari nabo bakoze ubutabazi bw’ibanze bagakura umushoferi mu mazi ari nabo batabaje abivuga, nuko ngo umushoferi yajyanye n’iyi modoka mu mazi akaba ari nawe wagize ikibazo cyane mu gihe mugenzi we bari kumwe ngo yaciye mu kirahuri akagwa hanze y’imodoka kandi akaba atigeze akomereka.

Bivugwa na none ko iyi modoka ubwo yarengaga umuhanda yakubise igishyitsi kiri munsi y’umuhanda, ikirahuri cy’imbere (Parrabrise) kikavamo, aho bivugwa ko kuva ku nkombe z’ikiyaga ukagera aho imodoka iri mu mazi (mu kiyaga) hari nka metero eshatu (3m ) mu gihe kuva ku muhanda ugera ku kiyaga ho hamo intera ingana na metero 30 (30m).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru SUPT MWISENEZA Jean Bosco yemeje aya makuru ko n’uwari atwaye imodoka ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri kandi ko hari gukorwa n’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Yagize ati: “Mu muhanda w’igitaka habereye impanuka y’imodoka Voiture Avensis RAH 106R yavaga mu murenge wa Kinyababa, yerekeza mu murenge wa Cyanika, igeze mu mudugudu wa Butare; Akagari ka Kabaya mu murenge wa Kagogo, yagonze igiti irenga umuhanda igwa mu kiyaga cya Burera. Hakomeretse uwari atwaye imodoka akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri naho uwo bari kumwe ntacyo yabaye. Ikindi nuko harimo gukorwa iperereza ku cyaba cyateye impanuka”.

SUPT MWISENEZA yakomeje atanga n’ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga.

Yagize ati: “Ubutumwa duha abatwara Ibinyabiziga nuko bagira ubushishozi igihe cyose bari mu muhanda, bakirinda uburangare, umuvuduko mwinshi urengeje uwateganijwe, kwirinda kunywa ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga, gusuzumisha ibinyabiziga byabo no kwirinda kuvugira kuri Telefone igihe batwaye ibinyabiziga”.

Icyakozwe

Uwari atwaye imodoka BAZIMAZIKI Innocent na mugenzi we bari kumwe KARAMIRA Frodouard bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Gitare giherereye mu murenge wa Kagogo kugira ngo bitabweho n’abaganga mu gihe imodoka yo yagumye mu mazi, hategerejwe ko haboneka uko ivanwamo bukeye ariko hagati aho irondo ry’umwuga ryahawe inshingano zo kurinda iyo modoka ikiri mu mazi kugira ngo icungirwe umutekano. Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru yabibwiye karibumedia.rw ngo bwarakeye, ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego, imodoka ivanwa mu mazi ndetse na BAZIMAZIKI Innocent ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho ari kuvurirwa.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *