Uncategorized

BURERA: Nta bitagira iherezo noneho umuryango wa Munyazirinda Innocent birangiye ugiye gukurwa mu cyasaga na nyakatsi.

 



Hashize imyaka myinshi umuryango wa MUNYAZIRINDA Innocent utuye mu mudugudu wa Kangoma mu kagari ka Kidakama mu murenge wa Gahunga ukorerwa ubuvugizi ngo ukurwe muri nyakatsi ariko byari byarananiranye, birashyize bigezweho ariko ni ku bwa nyagasani. Umuyobozi mushya w’umurenge wa Gahunga ikibazo yagishyize mu byibanze none kuri uyu wa kane batangiye kubakira uwo muryango ngo uve mu cyasaga na nyakatsi, benshi bita: “KIRAMUJYANYE“. Nabo bagiye kubona aho bahengeka umusaya.

Ngaho ahari kwa MUNYAZIRINDA

Ubwo abanyamakuru ba karibumedia.rw bageraga muri uyu muryango, baganiriye na nyiri ubwite Munyazirinda Innocent maze agaragaza ko nta bushobozi afite bwo kwiyubakira kabone nubwo yahawe amabati none akaba agiye gusazira hejuru y’igihangari kigizwe n’ibiti umunane naho icyumba bararamo gikoreshejwe ibyatsi by’ibigori.

Yagize ati: “Nakomeje gutegereza ngo bazaza kunyubakira nk’uko babinsezeranyaga, nta mikoro mfite kuko nta naho gukubita isuka ngira; Aho mfite ni aha ntuye gusa, baranyijeje rero ariko amaso ahera mu kirere. Iyi ngirwa nzu tuyimazemo imyaka 3 isakaye gutya kandi uko uyibona nyiraranamo n’umugore n’abana 2 kuko abandi nagiye kubacumbikisha kwa ba nyirasenge na ba nyirarume. Kuharara kandi ni ukurara ukanuye amaso ngo ibisimba bitagutwara cyangwa bigatwara nk’uwo mwana.Turifuza ko twakorerwa ubuvugizi tukubakirwa kuko nabuze ingufu zo kwiyubakira kabone nubwo ubuyobozi bwampaye amabati none akaba agiye gusazira kuri iki gihangari, ndamutse nubakiwe nanjye nagubwa neza nk’abandi”.

Ahishakiye Jean Marie Vianney na Mukangarambe Béatrice ni bamwe mu baturanyi b’umuryango wa Munyazirinda, bahamya ko abayeho nabi ko ari uwo gutabarwa.

AHISHAKIYE yagize ati: “Imibereho ya Munyazirinda n’umuryango we ni mibi cyane kuko iyi nyakatsi niyo abamo n’umugore n’abana. Gusa ikibazo cye kirazwi kuva na mbere hose ahubwo nuko abayobozi bagiye bakirangarana uko bagendaga basimburana muri Burera kuko abenshi bageze ahangaha ariko ibyabuze ngo wubakirwe byaratuyobeye ariko mu makuru mfite nuko hari ngo amafaranga yasohotse yo kumwubakira, yewe natwe turi tayari gukora umuganda twabonye ibyo bikoresho kuko inzu isakaye gutya, ntabwo yatunanira mu cyumweru kimwe yaba irangiye”.

MUKANGARAMBE Béatrice yagize ati: “Uyu muryango ni uwo gusengerwa kandi ugatabarwa vuba kuko barababaye peee!! Iyi ni nyakatsi kandi twari tuzi ko zarangiye, turibaza iyi yasigaye ite kandi kubera iki muri cya gihe bubakaga izindi”?

Hari undi muturage utashatse ko tuvuga amazina ye, yagize ati: “Yemwe abaturage ntako tutagize ngo bagenzi bacu b’abaturanyi n’abavandimwe babeho neza, ku murenge badutumiye mu birori bise [UBUKWE BW’UMUKENE], dutanga n’amafaranga ariko ubona nta gihinduka”.

Iyi ngirwa nzu cyangwa nyakatsi yavuzweho ubugira kenshi, ivugwa mu binyamakuru bitandukanye ariko abayobozi bariho haba mu karere cyangwa mu murenge ntibigeze bagira icyo bayikoraho uretse kumuha amabati yonyine.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ubugira gatatu, abayobozi bashya batubwiye ko inkono ihira igihe ko igiye kubakwa kandi neza. Uyu ngo niwo mwanya wo kuyubaka badategereje ko manda irangira ngo indi yikubiteho batubakiye uyu muryango kuko ngo bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2024, iyi nzu izaba yuzuye neza nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga NSENGIMANA Aloys abyiyemerera ndetse na Meya wa Burera MUKAMANA Soline akaba yabigarutseho, aho yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye guhinduka bagashyashyanira umuturage aho kumutoteza; Kumurenganya cyangwa kumuhutaza. Yagize ati: “Bayobozi tugomba guhinduka kugira ngo natwe bitworohere guhindura Sosiyete, iteka kandi umuyobozi akwiye gushyashyanira umuturage agamije kumuteza imbere”.

Mu mvugo y’Umuyobozi mushya w’Umurenge wa Gahunga, we yagize ati: “Niba kububakira ari ibisaba ubushobozi burenze ubw’umurenge, turaza gukorana n’akarere kugira ngo nk’uko n’ibindi bibazo by’abaturage bigenda bikemuka n’uyu nguyu turakora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cye gikemuke mu maguru mashya. Ubwo amabati yayabonye, tugiye kwifashisha imiganda, inzu tuyuzuze maze umuryango wa Munyazirinda Innocent nawo uture heza kandi neza”.

NSENGIMANA Aloys yakomeje avuga ko iki kibazo ari cyo cya mbere yakiriye akigera muri uyu murenge ko ari nayo mpamvu aricyo agiye na none gukemura mbere y’ibindi.

Imvugo niyo ngiro, inzu yatangiye kubakwa.

Yagize ati: “Ibyo mvuga si ya mvugo bavuga ngo ni iy’abanyapolitiki, nk’uko bivugwa ko abambanjirije bagiye babarerega ahubwo dufatanije twese ndetse n’akarere nk’uko dusanzwe dukorana mu gukemura ibibazo by’abaturage babayeho nabi; Ntabwo ari ibintu bigoranye turaza kubikemura cyane ko aricyo cya mbere menye mbere y’ibindi muri uyu murenge, bityo rero nanjye ngiye kugikurikirana na none mbere y’ibindi”.

Mu nama n’abayobozi b’umurenge; Utugari; Ba midugudu; Abajyanama b’ubuzima; Inshuti z’umuryango; Inzego z’umutekano n’abandi bafite aho bahurira n’abaturage. Karibumedia.rw natwe twitabiriye iriya nama maze Meya w’akarere ka Burera Mukamana Soline yivugira ko agiye gukemura burundu nyakatsi zose ziri mu karere ka Burera, harimo 32 zo mu murenge wa Gahunga none nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru iya Munyazirinda yatangiye kubakwa.

Mu nkuru yacu y’ubutaha ku kibazo cya MUNYAZIRINDA, tuzabagezaho uko uwo muryango uzaba wakuwe mu gisa na nyakatsi wabyakiriye ndetse n’uko ubuyobozi bushya bukomeje guhangana n’ibindi bibazo birimo isuku nke; Kurwanya ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu miryango, hatirengagijwe ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *