BURERA: Urubyiruko rurakangurirwa gukora siporo kuko siporo ari ubuzima.
Urubyiruko by’umwihariko urwo mu mashuri rurakangurirwa gukora siporo kuko ngo siporo ni ubuzima ari nayo mpamvu abarezi, abayobozi b’imirenge ndetse n’abandi bireba bose basabwa kugira uruhare mu gushishikariza buri wese gukora siporo.
Ubu ni ubutumwa bwatangiwe kuri uyu wa 17/11/2024 ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu murenge wa Cyanika hazwi nko mu Kidaho, aho ikipe y’ishuri ry’ubumenyi ngiro rya CEPEM yakinnye n’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kidaho (ESK) bikarangira ikipe ya ESK Kidaho yegukanye insinzi y’ibitego bibiri ku busa by’ikipe ya CEPEM(2-0).
Nyuma y’umukino wari uryoheye ijisho, umunyamakuru wa Karibumwdia.rw yavuganye n’abayobozi batandukanye barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Bwana SEBAGABO Prince ndetse n’abateguye iyi mikino maze batubwira impamvu zayo.
UWUMUREMYI Ildephonse ni Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino mu karere ka Burera (Association de Sport Scolaire de Burera) wabwiye Karibumedia.rw ko uyu mukino wari ugamije gutangiza ku mugaragaro amarushanwa y’imikino mu bigo by’amashuri mu karere ka Burera (Tournois interscolaire).
UWUMUREMYI Ildephonse, Perezida w’ishyirahamwe rya Siporo mu karere ka Burera.
Yagize ati: “Uyu munsi, tariki ya 17/11/2024 mu karere kacu ka Burera hatangijwe igikorwa cya siporo n’umuco mu mashuri kuko ni n’igikorwa cyatangirjwe mu rwego rw’igihugu mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba tariki ya 27/10/2024. Bityo rero, aha muri Burera iki gikorwa cyabereye mu mirenge yose igize akarere ariko ku rwego rw’akarere kikaba cyatangirijwe kuri iki kibuga cya Kidaho mu murenge wa Cyanika. Niyo mpamvu ‘Fédération rwandaise du Sport Scolaire’ kugera ku ishyirahamwe ry’imikino mu turere n’imirenge dukora iyo mikino ku bana bo mu mashuri abanza batarengeje imyaka 13, abo mu cyiciro rusange batarengeje 15 ndetse n’abatarengeje 20 biga mu mashuri yisumbuye”.
UWUMUREMYI yakomeje avuga ko umukino wabaye mwiza, bityo asaba abayobozi batandukanye gushishikariza urubyiruko gukora siporo kubera ko ngo ari ubuzima.
Yagize ati: “Umukino w’uyu munsi wagenze neza kuko warimo ishyaka ryinshi ryo gutsinda, utsinzwe nawe agashaka gutsinda ngo yishyure cyane ko urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri babo. Wabonye kandi ko abana bishimye, buri wese ku ruhande rwe afana ikipe ye. Twishimye rero!! Bityo nkongera gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’i mirenge n’abo bireba bose ko bakwitabira igikorwa cya siporo mu mashuri kugira ngo urubyiruko rwacu rukure rukunda siporo kandi ruyikundisha n’abandi kuko burya siporo ni ubuzima”.
Ushinzwe ubukangurambaga (Animateur) mu ishuri ryisumbuye rya ESK Kidaho, Nshimiyimana Jean Paul yavuze ko bishimiye insinzi babonye kandi ko yizeza ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino mu karere ko irushanwa mu bigo by’amashuri rizarangira begukanye igikombe.
Animateur NSHIMIYIMANA Jean Paul
Yagize ati: “Mu by’ukuri, uyu mukino waje tuwukeneye kandi wagenze neza cyane ko twatangiye interisikolere (interscolaire) mu murenge wa Cyanika kugira ngo bidufashe kwitegura neza irushanwa mu bigo by’amashuri ari nayo mpamvu nababwira ko twishimiye insinzi cyane ko n’amakosa twagiye tubona mu mukino tuzayakosora mu yindi mikino izaza kugira ngo tuzegukane igikombe kuko n’abakinnyi banjye barabizi ko tuzagitwara kuko dushaka kuzasohokera akarere ndetse byaba na ngombwa igikombe tukazagitahana muri Burera”.
Umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi ngiro CEPEM, Bwana HAVUGIMANA Roger yabwiye Karibumedia.rw ko nubwo batsinzwe, batihebye ahubwo ko bagiye gushyiramo umuhate bakazatsinda indi mikino itaha.
Umuyobozi wa CEPEM, HAVUGIMANA Roger.
Yagize ati: “Nk’uko byari biteganijwe, twabanje gukora siporo yo kwirukanka (mchakamchaka) noneho dukurikizaho umukino w’umupira w’amaguru aho dutsinzwe na ESK Kidaho ariko umukino wo wabaye mwiza kuko n’abana bahuje kandi no gutangiriza irushanwa mu mashuri mu karere bikaba byabereye iwacu, ni byiza cyane kuko bituma n’abana bakunda siporo. Nubwo dutsinzwe, tugiye gushyiramo imbaraga kuko burya utsinze aba abaye uwa mbere ariko ubutaha natwe tuzatsinda kuko hari ibyo twabonye nk’amakosa tugomba gukosora”.
Mu gutangiza iri rushanwa mpuzabigo by’amashuri mu karere ka Burera (Tournois interscolaire), umuyobozi wako yarahagarariwe n’umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Bwana SEBAGABO Prince, wishimiye itangizwa ryaryo n’uburyo umukino wari uryoheye ijisho kandi ko bagiye gushishikariza abantu gukora siporo kuko ngo ari ubuzima.
Gitifu w’umurenge wa Cyanika SEBAGABO Prince.
Yagize ati: “Umukino wagenze neza cyane kandi n’ubwitabire bwari bwinshi ndetse buriya siporo ni ubuzima. Tuzakomeza gushishikariza abaturage by’umwihariko urubyiruko, gukora siporo kuko nk’uko nabivuze ni ubuzima. Twashimiye kandi umuyobozi wacu w’akarere wahisemo ko igikorwa cyo gutangiza amarushanwa mpuzabigo by’amashuri (Tournois interscolaire) kibera mu murenge wacu wa Cyanika”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru imikino nk’iyi yaberaga mu mirenge yose 17 igize akarere ka Burera ariyo: Gahunga; Kinoni; Rugarama; Cyanika; Kagogo; Kinyababa; Butaro; Gitovu; Cyeru; Rugengabare; Rusarabuye; Rwerere; Ruhunde; Nemba; Kivuye; Gatebe na Bungwe.
na SETORA Janvier.