Dusangire Ijambo ry’Imana Theme: NIBA UMARANYE INDWARA IGIHE KIREKIRE TUMBIRA YESU ARAYIGUKIZA.
- Muri Yohani 5:5,8 hagira hati: «Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunani. [8]Yesu aramubwira ati: «Byuka wikorere uburiri bwawe ugende».
Hari igihe umuntu agira uburwayi bw’igihe kirekire kandi yarivuje aho ashoboye tuyau ariko agakomeza kudakira. Imana yaremye umuntu ni nayo imenya igikenewe cyose kugira ngo umuntu agubwe neza.
IMANA IZURA ABAPFUYE NI NAYO ISHOBOYE GUKIZA INDWARA ABANTU BAMARANGA IGIHE KININI.
Yesu yazuye Razaro étonne iminsi ine mu mva yaratangiye kubora, uko Yesu yakijije umuntu wari umaranye indwara imyaka 38, iyo ndwara ufite umenye ko ahuye na Yesu kuyigukiza nko guhumbya kuburyo mu mwanya muto waba utanakibuka uko byari bimeze.
INDWARA UMUNTU YIVUZA NTIZIKIRE ZIBA ZIKENEYE IMBARAGA ZA YESU WENYINE.
Niba wivuje ukaba umaze imyaka myinshi udakira, ntahandi uzakirira, usibye kuba wahura n’imbaraga z’ishobora byose zikagukoraho ukagubwa neza.
HARI UMARA IGIHE ADAKIZE AKAJYA MU BAPFUMU.
Baca umugani ngo iby’abapfu biribwa n’abapfumu, abapfumu ntibavura, ahubwo bararoga, bityo kujya mubapfu ni ukwiyongerera ibibazo bishobora no kugera kubazagukomokaho.
Akira igitangaza cyo gukira iyo ndwara mu izina rya Yesu.
Yari mwene so muri Kristo Yesu.
Pasteur HABYARIMANA Alphonse