Ubuzima

GAKENKE: Ibyishimo by’iminsi mikuru bikwiye kujyana no kwirinda Virusi itera SIDA.

Mu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’akarere ka Gakenke n’Umuryango udaharanira inyungu FXB_ Rwanda, mu nsangamatsiko igira iti : « Rungano, twese tujyanemo mu bikorwa biteza imbere Igihugu cyacu », cyanahujwe n’ubukangurambaga bwo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, abato n’abakuru bibukijwe ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bukigaragara, basabwa ko kwitwararika cyane mu minsi mikuru byaba ibya buri wese.

Ubu bukangurambaga bwifashishije igitaramo cyiswe icyo gusoza umwaka wa 2024 kikitabirwa n’umuhanzi Mico the Best n’abandi bahanzi batandukanye bo mu karere ka Gakenke, hatangiwemo ubutumwa bwibutsa abato n’abakuru ko n’ubwo bari mu byishimo byo gusoza umwaka wa 2024 batangira 2025, bakwiye kuzirikana neza ko icyorezo cya SIDA ntaho cyagiye kuko hirya no hino hakigaragara ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko hari abibeshya ko Gakenke ari akarere k’icyaro bakumva ko bakishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi. Yavuze ko bafite abakobwa/ abagore bicuruza (abo bakunze gutazira akazina k’indangamirwa), anongeraho ko hari n’abagabo baryamana bahuje ibitsa (abitwa abatinganyi), bityo ngo bikaba bitiza umurindi ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Ati : « Dufite uduce twinshi usanga abantu bakomeje gutera imbere kandi uko batera imbere ni nako bakenera kwishora mu mibonano mpuzabitsina akenshi itanakingiye » ; Arongera ati : « Reba nka Ruli ni ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro ku buryo ubusambanyi buhiganje, ni yo mpamvu rero turi mu bukangurambaga tureba ko abaturage bacu basobanukirwa bagafata ingamba zikakaye zo kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA”.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye n’itangazamakuru batangaje ko ubu bukangurambaga ari ingirakamaro kuko hari byinshi bungukiyemo, bakaba bahamya ko bagiye no kubwira bagenzi babo labyrinthe nabo bagahindura imyitwarire kuko iyo bishoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe muri bo ati : « Rwose njye sinzongera gukorera aho nzajya nkakoresha [agakingirizo] kugira ngo nirinde indwara zandurira mu mibinano mpuzabigsina nka Virusi itera SIDA n’izindi. Bagenzi banjye nabo ndabashishikariza kwitonda bakareka gusambana kuko nta cyiza bizana ahubwo byongera ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ».

 

Leta y’u Rwanda yihaye ingamba ko mu mwaka wa 2030 izaba yaranduye burundu ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA. Akarere ka Gakenke nako kakaba kari muri uwo mujyo kuko gateganya ko muri uwo mwaka nta muturage wako uzaba acyandura Virusi itera SIDA.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *