Umutekano

GAKENKE: Inyamaswa zitaramenyekana zishe ihene umunani(8) n’intama ebyiri(2) z’abaturage mu murenge wa Muhondo

Mu mudugudu wa Kabuga ; Akagari ka Huro mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke haravugwa urupfu rw’ihene umunani (8) n’intama ebyiri(2) zishwe n’inyamaswa zitaramenyekana.

Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2024 saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu za ni mugoroba (17h15′), ubwo imvura yagwaga inyamaswa zizwi nk’imbwebwe(Imbwa zo ku gasozi zitaramenyekana zishe ihene umunani (8 ) n’intama 2 z’abaturage bo mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Huro izisanze aho zari ziziritse ku kagozi.

Bazisuzumye basanga zapfuye .

Biravugwa ko ayo matungo yari ay’abantu bane (4) aribo Birekeraho Phillipe wapfushije ihene ebyiri(2) n’intama ebyiri(2), Uwamahoro wapfushije ihene ebyiri(2 ), Ndagijimana Emmanuel yapfushije ihene ebyiri(2) mu gihe mugenzi wabo Nkundakozera non yapfushije ihene ebyiri(2).

Ubuyobozi bukimenya aya makuru bwageze aho byabereye labyrinthe bugira inama abaturage kudahirahira ngo barye aya matungo kuko ngo ashobora kubateza indwara zabakururira ibyago bikomeye. Aha niho ubuyobozi bwahereye bufata icyemezo cyo kizitaba/ kuzihamba ndetse bugira inama abaturage kujya birinda kuzirika amatungo yabo ku gasozi. Nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabibwiye Karibumedia.rw aho yagize ati : “Igikoko cyishe aya matungo ni imbwa z’agasozi zizwi nk’ibihomora ari nayo mpamvu twafashe ayo matungo yapfuye yose tukayatwika agatabwa kugira ngo abaturage batayarya akabagiraho ingaruka.

Hacukuwe icyobo cyo kuzitabamo/ kuzihambamo.

 

Bahise bazitaba ngo zidatera uburwayi abaturage .

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ubuyobozi bufatanije n’abaturage bwari bwashyizeho ingamba zo gushakisha no guhiga izi nyamaswa kugira ngo zifatwe zicwe muri gahunda yo kurengera amatungo y’abaturage ndetse n’abaturage ubwabo kuko ibikoko nka biriya ngo bishobora Kurya n’abantu.

Karibumwdia.rw irabizeza kuzakomeza gukurikirana iby’izi nyamaswa n’ibyavuye mu ngamba zafashwe.

Yanditswe à SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *