GAKENKE: Umurambo w’umusore wasanzwe mu mugezi.
Abaturage bo mu kagari ka Nyakina; Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, basanze umurambo w’umusore mu mugezi wa mugobore, biza kumenyekana ko ari uw’uwitwa ZIKAMABAHARI
Cyubahiro bakunda kwita Kadogo wavukaga mu mudugudu wa Rugarama; Akagari ka Nyakina; Umurenge Gashenye mu karere ka Gakenke.
Uwo murambo wabonetse mu mugezi mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4/11/2024, aho abaturage bari baremye isoko rya Base riherereye mu murenge wa Base; mu karere ka Rulindo babonye uwo murambo mu mazi bahita batabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, nk’uko umunyamakuru wa karibumedia.rw yabitangarijwe n’abaturage bari baremye isoko twagerageje guhamagara kuri telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Bwana Nkurunziza Jean Bosco ngo tumubaze amakuru yimbitse ntiyabasha kwitaba telefone.
Abaturage baduhaye amakuru
Bagize bati: “Nibyo twabonye umurambo w’umusore witwa ZIKAMABAHARI Cyubahiro bakunda kwita Kadogo uri mukigero cy’imyaka makumyabiri nibiri “22”, ni umusore wakoraga umwuga wo gukanika amagare mu isoko rya Base. Umurambo wasanzwe impande y’aho yakoreraga hafi n’uwo mugezi.
Abaturage bavuze uburyo bamenye ayo makuru, ati: “Amakuru twayamenye saa kumi n’ebyiri za mugitondo, kubera ko ari ku muhanda tunyuramo tugiye mu isoko, nibwo twabonye uwo murambo mu mugezi wa mugobore munsi y’ikiraro ntabwo twamenye icyishe uwo muntu, inzego zishinzwe iperereza RIB na Police zahise zihagera zirapima zijyana umurambo zikaba zikomeje gukurikirana intandaro z’urupfu rw’uyu musore dore ko hanavugwa ko hari umugore ukuze yari yaracyuye, naho k’uruhande rwabo bakoranaga umwuga w’ubukanishi bavuze ko yakundaga kurwara indwara itazwi yamuturaga hasi”.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.