GASABO: Kwibuka ni ugusubiza abacu agaciro n’ubwo hakiri ibisigisigi by’abagifite ingangabitekerezo ya Jenoside mu mitwe yabo_ Hon. Senateri Nyirasafari Esperance.
Mu karere ka Gasabo; Umurenge wa Rusororo; Akagari ka Gasagara, uyu munsi tariki ya 17 Mata 2025 habaye gahunda yo kwibuka abaguye aha i Gasagara harimo abatarashyingurwa. Ni akagari gafite umwihariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imiryango igera kuri 63 yazimye kandi itarashyinguwe, biciwe aha i Gasagara.
Uwatanze ikiganiro Bwana Rugamba Egide yongeye gusaba abaturage kugaragaza ahari imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yavuze ko itegurwa rya Jenoside urwego rwanyuma ari ukuyihakan, amara impungenge ko aya mateka yabaye mu Rwanda azakomeza kubikwa neza kandi akigishwa bakamenyekana avuga ko n’uzavuka mu gihe kiri imbere azamenya aya mateka kuko bigiye gushyirwa mu ikoranabuhanga; Yakomeje gusaba Abanyagasagara kurangwa no kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, ko bagomba kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda.
Uwatanze ubuhamya Munyankindi Stanislas yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yaje kurokoka, yavuze ko mu mwaka 1959 yari afite imyaka 9 avuga ko Abanyagasagara bari babanye neza, mu mitegekere yigihugu yaje kurwaza umuvandimwe we yasaba urupapuro twinzira rwo kumugeza kubitaro bya CHUK. Ati: « Uwari konsiye wa Serire ya Gasagara yanyimye urupapuro rwinzira ngo njye kuvuza Murumuna wanjye ».
Munyankindi Stanislas watanze ubuhamya.
Yavuze ko nyuma y’uko indege yari itwaye Habyarimana Juvenal ihanutse abantu batangiye guhungira, aha i Gasagara mu Mudugudu wa Ryabazana baturutse hirya nohino mu dusozi dukikije Gasagara; Mbandazi; Jurwe; Gikomero na Ruhanga hari urwibutso. Ati: « Igitero cyambere cyaraje ariko tugerageza kwirwanaho ariko babasubizayo ».
Bivugwa ko abari batuye aha i Gasagara hashinze imitwe w’interahamwe yitwa amakembera na Amasabwaya, bari abahatuye. Yakomeje avuga ko igitero cyagiye kwica i Ruhanga maze abahatuye bahungira aha i Gasagara maze bajya inama ko bajya CND ahari ingabo 600 ngo zibatabare ariko babicira mu nzira; Akomeza avuga ko bagiye kwihisha mu byobo bacukurwagamo gasegereti maze bakabataba mo ariko bakaza kuvamo. Ati: « Baradutabye tubura umwuka ku munsi wa kabiri nshaka uko umwaka watugeraho ntobora itaka riramanuka, baje babonye byatebeye bati bavuyemo! Bati: ‘Nibavamo bazibereho’.
Yavuze ko agahinda Abarokokeye aha i Gasagara bafite ari uko banze kwerekwa aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri ngo bashyingurwe kandi babashe kuyishyingura mu cyubahiro. Ati: « Reka mbasabe imbabazi bagerageze batwereke aho abacu bari tubahe icyubahiro ».
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Bwana Kabagambire yongeye gusaba ko hatangwa ubutabera, asaba abari abayobozi aha muri aka gace kwegera ubuyobozi bagatanga amakuru yaho imibiri y’abazize Jenoside iherereye. Yangeye kugira inama urubyiruko rwitabiriye gahunda yo kwibuka guharanira amahoro ati: « Rubyiruko muharanire amahoro mu miryango tuvukamo nabazadukomokaho »; Yakomeje agira ati: « Ubutabera dusaba aha nta Gacaca yahabaye biciriye imanza bose baba abere ».
Yakomeje avuga ko ntabutabera bwabaye aha nubwo Leta yakoze ibishoboka byose ariko bakayinyura muri humye bakicira imanza, bityo ubutabera ntibwabonetse.
Umuyobozi waje ahagarariye Umuyobozi Nshingwa bikorwa wa Karere ka Gasabo, Bwana Ntaganzwa JMV yavuze Akarere ka Gasabo gafite i inzibutso cumi na rumwe zishyinguyemo abarenga ibihumbi ijana na murongo itatu. Yagarutse ku gace kahitwa cyabatanzi (i Rwanda) ko habereye ubwicanyi bukabije, yagarutse no ku cyobo cyari i Kabuga ahitwa CND hakuwe imibiri myinshi. Asaba urubyiruko kwirinda inyigisho mbi ati: Urubyiruko mwirinde inyigisho mbi, cyane zibera kumbuga nkoranyambaga mu dufashe gusubiza no kwigisha amateka yacu.

Umushyitsi mukuru Hon.Senateri Nyirasafari Esperance yashimiye abaje kwibuka aha i Gasagara akomeza avuga ko kwibuka ari inshingano zacu abanyarwanda. Yagarutse ku miryango mirongo 63 yishwe ikazima, avuga ko aya mateka adakwiriye kwibagirana yagize ati: « Iyo tubona abarikotse Jenoside, imyaka yabo igatemwa tubona ko ibisigisigi bya Jenoside bigihari ».

Hon. Senateri Nyirasafari Esperance yongeye gusaba gutanga amakuru y’aho imibiri yabishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iri ati: « Abacitse ku icumu icyo basaba ni uko berekana ahari imibiri, iyo twahuriye aha twibuka tuba dusubiza abacu agaciro ».
Yavuze ko Jenoside ari icyaha kidasaza igihe cyose haboneka amakuru mashya ko hari uwakoze Jenoside azabibzwa. Yashoje asaba Abanyarwanda muri Rusange kubaka umuryango uzira ikibi ati: « Turwanye abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi twubake umuryango muzima ».
Aha i Gasagara ni agace gafite umwihariko ko kuba imiryango igera kuri 63 imaze kubarurwa yarigizwe n’abantu barenga magana atanu ariko bataranshyingurwa kuko amakuru yaho imibiri yakomeje guhishwa.
Yanditswe na Gilbert IFASHABAYO.