Umutekano

GASABO: Mwarimu yakubitiye Deregiteri mu biro bapfa ibyangombwa.

Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Jali ku kigo cy’amashuri cya GS Agateko haravugwa inkuru y’umwarimu wakubise Diregiteri ubwo yamusabaga icyangombwa,ibi bikaba byarabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yasanze Diregiteri mu biro agiye kumwaka icyemezo cy’akazi,bikarangira Diregiteri akubiswe kuko ngo yari akimwimye.

Ubusanzwe ariko hirya no hino mu bigo hakunze kumvikana amakimbirane hagati y’abayobozi b’ibigo by’amashuri aba ashingiye ku manota y’imihigo,kubazwa inshingano no kugenzurwa,abarimu bavuga ibitagenda mu bigo bikomwa,abayobozi b’amashuri biba bakananyereza ibiribwa by’abanyeshuri bigatuma bahora bahanganye n’abarimu baba babizi,…

Kuri iki kibazo Diregiteri Salongo MUYOBOKE, yirinze kugira byinshi abivugaho, avuga ko ntacyo yabivugaho ko byabazwa umurenge cyangwa akarere.

IYAMUREMYE François, Gitifu w’Umurenge wa Jali nawe avugako nta byinshi yatangaza kuri iyi dosiye kuko byamaze kugezwa mu bugenzacyaha.

NTIRENGANYA Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali unafite uburezi mu nshingano yemeje aya makuru.

Ati: ”Yego niko byagenze hari umwarimu ngo yasabaga icyangombwa,asobanura ko umuyobozi yakimwimye, hanyuma aramukubita”. Yakomeje avugako Dosiye y’uyu mwarimu iri mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB,ari narwo rumufite ubu ngubu.

Ibi uyu mwarimu akurikiranweho biramutse bimuhamye byamuviramo kwirukanwa burundu mu kazi kuko nk’uko biteganywa na Sitati yihariye y’abarimu yo ku wa 16/03/2020 mu ngingo ya 97 igena igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi, agace ka 11 igihe umwarimu arwanye ku kazi.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *