Umutekano

GICUMBI: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gucuruza kanyanga.

NDAHAYO usanzwe ari umurezi ku Rwunge rw’amashuri rwa Shangaha; Akagari ka Shangasha; Umurenge wa Shangasha; Akarere ka Gicumbi, mu Cyumweru gishize nibwo yatawe muri yombi nyuma yo gukekekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Amakuru abaturage batanga avuga ko uyu mwarimu yafashwe nta gihe kinini cyari giciyemo n’ubundi muri ako gace hafashwe undi mwarimu nawe ushinjwa gucuruza kanyanga. Umwe muri bo ati: “Ni ibintu bidasanzwe kubona bafata umwarimu ashinjwa gucuruza kanyanga hadashize amazi abiri bagafata undi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha Mukankusi Marie Claire yahamije ifatwa ry’uyu mwarimu

Ati: “Yafatanwe ikiyobyabwenge cya kanyanga. Ubu ari mu maboko ya RIB, ubundi yari amaze iminsi abicuruza bwihishwa rero hashakagwa ibimenyetso hakabaho no kumuganiriza rero muri iyi minsi nibwo yafatanwe icyo kiyobyabwenge turakurikirana tumushyikiriza inzego zibifitiye ububasha”.

Uyu mwarimu afungiwe kuri RIB/ Stasiyo ya Byumba, mugenzi we bigishanyaga nawe ukurikiranweho gucuruza kanyanga wari watawe muri yombi mbere ye nawe dosiye irimo gukurikiranwa mu butabera.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *