GICUMBI: Umwe mu bakozi b’Umurenge afunzwe azira kwiba ifumbire.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuwa Mbere, itariki 11 Ugushyingo 2024, bwagejeje imbere y’ Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi dosiye y’ umukozi ushinzwe ubuhinzi muri umwe mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi ukurikiranyweho kunyereza ifumbire yari igenewe abahinzi .
Icyo cyaha bivugwa ko yagikoze ku itariki ya 31/03/2024 ubwo yakoreshaga umuzamu warindaga iyo fumbire agakuramo imifuka 48 ihwanye n’ibiro 2400 by’ifumbire ya DAP ndetse n’imifuka 10 y’ifumbire y’ishwagara akabipakira imodoka akabijyana.
Mu ibazwa rye nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga, yahakanye icyaha aregwa ariko yemera ko ariwe wari ufite urufunguzo rwa stock yabikwagamo iyo fumbire.
Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.