HUYE: Abasaga ibihumbi umunani bahawe impamyabumenyi na Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mashami atandukanye
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024, Kaminuza nkuru y’u Rwanda yatanze ku nshuro ya 10 impamyabumenyi ku banyeshuri ibihumbi umunani na mirongo itandatu na barindwi (8067), abigitsina gore 3,109 naho ab’igitsina gabo ni4959. Aba barimo 6657 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), aba bose kandi bakaba ari abo muri koreji esheshatu zigize kaminuza y’u Rwanda; 946 barangije Masters na 53 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (PhD).
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo: Abagize Guverinoma; Inteko ishinga amategeko imitwe yombi; Abanyamahanga; Inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu; Ababyeyi; Inshuti n’abavandimwe b’abanyeshuri barangije amasomo yabo.
Umwe mu babyeyi b’abana barangije waganiriye na Karibumedia.rw , MUNYANEZA Vincent yavuze ko nk’umubyeyi yishimiye cyane ukusa ikivi cy’umwana we kuko ngo kwiga ntibijya birangira ariko ko iyo aba ari intambwe ikomeye umwana aba ateye.
Yagize ati: “Nk’umubyeyi ndishimye kuko iyi ni intambwe ikomeye umwana aba ateye kandi kwishima ni ngombwa natwe nk’ababyeyi kuko ni ibirori biba bije nyuma y’imvune ababyeyi tuba twaragize turihira abana, tubashakira ibikoresho kandi nta n’umwe uyobewe ko kurera umwana agakura bitoroshye.”
MUNYANEZA yakomeje avuga ko intambwe umwana agezeho ari nk’ingazi umuntu acaho ajya mu nyubako igeretse, ko aho ageze hazamufasha kwigirira akamaro n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Aho ngejeje umwana nabigereranya n’ingazi (Escalier) wurira uzamuka mu nzu yawe igeretse (Etage) kuko wayitangiriye hasi uyubaka ndetse unayirimo ariko mu kuyubaka wagera ku yindi ntera ukayicumbika uyibamo ugira ngo uve mu bukode, bityo nkifuza ngo uwo mbyaye akomereze aho ngeze atari uko naniwe ahubwo ari uko nawe akuze kandi tugomba gufatanya kubaka umuryango n’igihugu muri rusange. Ibi bishatse kuvuga ko umwana urangije Kaminuza icyiciro cya kabiri (A0), mugereranya n’inzu ifite umusingi ukomeye, bityo nkaba nifuriza umwana wanjye gukomeza akiga akagera ahashoboka hose kugira ngo azigirire akamaro, aduheshe ishema kandi agirire n’igihugu akamaro”. Bityo rero, igihugu cyungutse undi munyarwanda ushoboye kandi ushobotse. Murabona kandi ko umwana yanyambitse ingofero, bo ubwabo bambara mu birori nk’ikimenyetso ngo agaragaze ko uwo ariwe ubu abikesha abamwibarutse.
TUYIKORERE Anna umwana wa MUNYANEZA Vincent warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aganira n’umunyamakuru wa Karibumedia.rw yagize ati: “Ndishimye ko mbonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ariko kuba ndangije icyo cyiciro ntibihagije kuko kwiga bitajya birangira, ari nayo mpamvu ngomba gukomeza amasomo yanjye ariko hagati aho ibyo nize naba mbibyaza umusaruro kuko ubu ngiye kujya ku isoko ry’umurimo kugira ngo nanjye nunganire ababyeyi muri urwo rugendo ngomba gukomeza kugira ngo nzigirire akamaro nkagirire n’igihugu cyanjye. Aha niho mpera nshimira ababyeyi banjye babimfashijemo ndetse nkanashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahaye amahirwe angana abana bose mu burezi”; Arongera ati: “Ababyeyi baduherekeje muri ibi birori, ni ikimenyetso ko n’ubundi bagikomeje kuduterekeza no kutugira inama izadufasha kusa ikivi ngo ibyo batashoboye kugeraho tuzabikore kuko aribo dukesha kuba abo turibo ubu”.
Tuyikorere Anna
Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente washimiye ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; Abarimu; Abashakashatsi; Abaterankunga; Abanyeshuri n’abandi bose bagize uruhare mu myigire y’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye kuko ngo ari ishema ku miryango yabo ndetse akaba ari ni ishema ku gihugu cy’u Rwanda, bityo agenera n’impanuro abarangije, aho yagize ati: “Banyeshuri rero mwahawe impambyabumenyi, ubutumwa bw’uyu munsi twabagezaho n’urubyiruko muri rusange ni ubwo kwitwara neza mugakunda igihugu, mukagikorera kandi mukirinda kwiyandarika ahubwo mugakora ibitanga umusaruro ku nyungu zanyu bwite; Ku miryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange”.
Dr.Edouard NGIRENTE yakomeje ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda ibatezeho byinshi: Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda ibatezeho umusaruro ukomeye mu gukomeza guteza imbere u Rwanda kandi turabifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakorera igihugu cyanyu. Nka Guverinoma y’u Rwanda, tuboneyeho kubasaba kurangwa n’indangagaciro nziza z’umunyarwanda mu mirimo myiza muzakora kandi tubamenyesha ko igihugu cyanyu kibatezeho byinshi mu kugiteza imbere no mu mpinduka nziza z’amajyambere”.
Mu gusoza Dr.NGIRENTE yasoje yongera gushimira abarimu n’ubuyobozi bwa Kaminuza ku bwo kudahwema gutanga ubumenyi bufite ireme. Yagize ati: “By’umwihariko, turashimira abarimu bose ba Kaminuza umurava bakorana akazi kabo mu gutanga ubumenyi. Guverinoma izirikana imbaraga nyinshi mukoresha kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga neza kandi igihugu gitere imbere. Turashimira kandi ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ku intambwe imaze gutera by’umwihariko twishimira ko mu banyeshuri barangije amasomo yabo harimo abarenga ijana (100) bakomoka mu bihugu 24 bitandukanye byo ku isi”.
Mu intangiriro z’uyu mwaka hatangajwe amavugururwa ya Kaminuza y’u Rwanda yari amaze igihe ategurwa kandi yemejwe n’inama y’abaminisitiri. Uyu munsi bivugwa ko ibyari biteganijwe muri ayo mavugurura byarangiye gushyirwa mu bikorwa ariko bikaba bigikomeje.
Yamditswe na SETORA Janvier.