KENYA: Umusore yishe mubyara we bapfa ibisheke.
Umusore w’imyaka 21 yiciwe mu mirwano na mubyara we bapfa ibisheke ahitwa i Turkuito, mu Ntara ya Kericho mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Ukwakira 2024. Nk’uko abapolisi babitangaza, imirwano yavutse kubera amakimbirane ashingiye ku butaka ubwo Nicholas Kipkoech w’imyaka 21 yaranduraga ibisheke byatewe mu isambu ya mubyara we, Kelvin Kibet.
Polisi ivuga ko ibyo byatumye habayeho guhangana byo kurwana hagati yabo bombi. Yavuze ko muri uko kurwana, Kibet yateye Kipkoech ikintu gityaye mu ijosi akamukomeretsa bikomeye.
Uwakomerekejwe yahise ajyanwa mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere ka Kericho, ariko nyuma apfa azize igikomere ubwo yari ari kuvurwa.
Kuri ubu umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibi bitaro, utegereje gukorerwa ibizamini nk’uko tubikesha urubuga The Star rwo muri Kenya.
Abapolisi hagati aho bari gushakisha ukekwaho icyaha wavuzwe wahise atoroka.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.