KIREHE: Dosiye y’umupadiri ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 15 yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Dosiye y’umupadiri wayoboraga Lycée de Rusumo ukurikiranyweho gusambanya umwana yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 14 Ukwakira 2024 kugira ngo ikorweho iperereza mbere yo kuyiregera urukiko.
Ni amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko uyu mupadiri acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wigaga muri icyo kigo yayoboraga.
Ati: “Nibyo koko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha, arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri”.
Uyu mupadiri uyobora iri shuri ryo mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024 kuri ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru.
Mu gihe Urukiko rwamuhamya iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.