Imikino

KNC ntiyanyuzwe n’ibyemezo FERWAFA yatanze bimenyesha umubare w’abanyamahanga bemewe mu kibuga.

Umuyobozi wa gasogi united KNC ntiyanyuzwe n’ibyemezo FERWAFA yafashe bimenyesha umubare w’abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga.

Kakooze Nkuriza Charles umenyerewe ku izina rya KNC akaba Ari Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United ndetse akaba na nyiri Radio na TV1, nti yanyuzwe n’itangazao FERWAFA yashyize hanze imezenyesha amakipe umubare w’abanyamahanga bemewe.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 01 Nzeri 2024, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yatangaje ko umubare w’abanyamahanga bemewe kwinjira mu kibuga ugomba kuguma kuri 6 ariko ku basimbura hakiyongeraho 4 ubwo bose hamwe bakaba 10.

Ibi ntago byashimishije KNC kuri we abifata nko guha umwana imiti y’igituntu Kandi arwaye inzoka.

Yagize ati: “Ni nkuko umwana yaba arwaye inzoka ukamuha imiti y’igituntu. Biriya FERWAFA yakoze n’ubundi urebye ntacyo bimaze kuko abanyamahanga 10 hakemerwa 6 bisa nkaho n’ubundi ushaka wajya ujyana 6 nkuko bisanzwe bitewe ni uko abanyamahanga bemewe bisaba kuzajya ujyana 2 ku mwanya umwe”.

KNC yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Rirarashe mu gitondo cyo kuri uyu wambere, gica kuri Radio 1 burimunsi kuva saa moya za mugitondo kujyeza saa yine.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *