Politike

Kuba narambitswe umudari w’indashyikirwa na Perezida Paul Kagame, nibyo byanteye kwifuza kujya mu nteko. MUKADARIYO Providence.

MUKADARIYO Providence, wabaye mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca mu gihe cy’imyaka 10; Akayobora abagore imyaka 15 ndetse n’umunyamabanga w’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda ni umwe mu bakandida Depite mu cyiciro cyihariye cy’ abagore kizwi nka 30%, aho yivugira ko ibyo byose n’ibindi yakoze aribyo byamuteye kwiyamamaza cyane ko ngo afite ubushake n’ubushobozi byo gukomeza gukorera igihugu afasha abaturage by’umwihariko urubyiruko n’abakobwa babyariye iwabo.

Uyu mukandida Mukadariyo Providence ari mu bahagarariye Intara y’amajyaruguru, aho afite nomero ya 5 ku rupapuro rwitora.

Aganira na karibumedia.rw, yavuze ko imirimo yakoze kandi akayikora neza aribyo byamuteye kwigirira icyizere akiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko kugira ngo ubwo bunararibonye bwe azabwifashishe mu nteko akorera ubuvugizi abo yiyemeje kuzahura mu nyanja y’ubukene.

Yagize ati: “Naje hano nk’umukandida Depite waje gushaka amajwi mu cyiciro cy’abagore aricyo bita 30% ariko icyanteye kwiyamamaza nuko nabyiyumvisemo nkaba mfite kandi ubushake n’ubushobozi cyane ko natojwe ku buryo nanjye ngomba gutoza abandi”.

Umukandida muri 30% mu ntara y’amajyaruguru, MUKADARIYO Providence

Aha, niho yahereye abwira umunyamakuru wa karibumedia.rw inzego yakoreye n’aho ageze atanga umusanzu we mu kubaka igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko yita ku rubyiruko; Abana b’abakobwa babyariye iwabo; Ababanye nabi n’abo bashakanye ndetse n’imfubyi n’abapfakazi.

Yagize ati: “Njyewe Mukadariyo Providence nayoboye abagore imyaka 15 ndetse nanabaye umunyamabanga w’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda imyaka irenze 10. Uretse ibi kandi, hari ibindi nakoze aho narebye ngasanga muri iki gihugu cyacu hari urubyiruko rwishoraga mu biyobyabwenge; Abana b’abakobwa babyariye iwabo; Abagore bagize ibibazo byo kutabana n’abo bashakanye abapfakazi n’imfubyi. Ndatekereza noneho nshinga Kampani yo gufasha izo ngeri zose, bariga bararangiza bahabwa impamyabushobozi (Certificats), bajya ku isoko ry’umurimo nabo batangira kwiteza imbere. Aha ni naho mpera mvuga ko nigiriye icyizere cyo kwiyamamariza kuba umwe mu ntumwa za rubanda (Député) kugira ngo nzakomeze gukorera ubuvugizi abo bose bafite ibibazo n’abaturage bose muri rusange”.

Wakwibaza ngo urwo rubyiruko n’abana babyariye iwabo ni bangahe cyangwa ni aba hehe?

Mukadariyo Providence yavuze ko ari urubyiruko; Abakobwa babyariye iwabo; imfubyi n’abapfakazi bo hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “Ibikorwa bya Kampani yanjye navuze bikorerwa mu turere 16 muri 30 tugize igihugu cyacu cy’u Rwanda kandi biratanga umusaruro ushimishije kuko nko mu ntara y’amajyaruguru maze gufasha abagera kuri 300, benshi muri bo bakaba bafite imirimo ijyanye na gahunda za Leta zo gufasha bariya bana b’abakobwa kurwanya bwaki mu bana babyaye kuko iyo yatangiye gufata ku ifaranga ntabwo uwo mwana we yarwara bwaki”.

Mu gusoza, umukandida MUKADARIYO Providence yavuze ko kubera ibyo byinshi byiza yakoze harimo no kuba yarabaye umwe mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca ndetse akaba n’ indashyikirwa, yabashije kwambikwa umudari w’ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati: “Ubwo inkiko Gacaca zatangizwaga mu mwaka wa 2002 kugeza 2012 nazibayemo inyangamugayo ariko ku bw’umutima wo gufasha n’uw’imbabazi; Nakoze neza kandi twari mu bihe bitoroshye ariko kubera iyo mikorere ya gitore naje gusohoka ku rutonde rw’indashyikirwa mu rwego rw’igihugu ari njye mugore witwaye neza, maze Nyakubahwa Paul Kagame anyambikira umudari w’ishimwe mu nteko ishinga amategeko y ‘u Rwanda. Ibi ni nabyo byanyongereye imbaraga nyinshi, binyereka ko umugore ashoboye kuko guhagarara hagati y’uwishe n’uwiciwe kandi bigatanga umusaruro ugaragara bikananyicaza mu nteko ishinga amategeko; Nibyo byampaye icyizere cyo kumva nakwicara mu nteko nkongera ngakomeza gutanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu”.

Umukandida MUKADARIYO Providence yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’amategeko, ibi nabyo ngo akaba abikesha Leta nziza y’ubumwe bw’abanyarwanda irangwa n’ imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mukadariyo ngo
akaba yifuza kuba umwe mu ntumwa za rubanda, bityo akaba n’umwe mu bazakorana n’intore izirusha intambwea mu ruhando rw’iterambere ry’igihugu.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *