Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta muntu ukirwaye Marburg mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abari barwaye icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg bose mu Rwanda bakize, gusa ivuga ko ingamba zo kwirinda no guhashya icyo cyorezo zikomeje.
Ibi byatangajwe na MINISANTE kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, ubwo yatangazaga amakuru y’uko Marburg ihagaze mu cyumweru cyo kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 8 Ugushyingo 2024.
MINISANTE yagaragaje ko hafashwe ibipimo 1390, hakaba byarasanzwe nta muntu n’umwe wanduye, gusa ivuga ko “ingamba zo kwirinda no guhashya icyorezo zirakomeje”.
Mu minsi ishize mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ishyize imbaraga mu gukurikirana abantu bafite aho bahuriye n’abanduye virusi ya Marburg no kuvura abarwaye ku buryo nta muntu yakongera guhitana, ndetse itanga icyizere cyo kurandurwa burundu mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko ingamba zafashwe zirimo gukurikirana abahuye n’umuntu wa mbere wanduye, gutanga ubuvuzi bwihuse no gukingira, hamwe no gupima abantu bose binjira ku mipaka, ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’abasahoka bose byafashije gutuma icyorezo kitarenga mu mu bice cyabonetsemo ngo kijye ahandi. Ati: “Abahuye n’abanduye bahawe inkingo kugira ngo virusi itabafata ariko tunahagarike uruhererekane rwo kwanduzanya. Ikindi ni ukurinda abakozi bo kwa muganga nk’uko mwabibonye banduye iyi virusi bari kuvura abarwayi, hakenewe ko abavura baba barinzwe ku rwego rwo hejuru, hari uburyo bwo kwirinda kwandura ariko gufata urukingo nibwo buryo bwiza bwo kubarinda no gutuma bakora akazi batuje”.
Icyo gihe yahamije ko icyifuzo cy’inzego z’ubuvuzi ari uko nta muntu wakongera kugaragaraho ubwandu bushya.
N’ubwo bimeze bityo, Minisiteri y’Ubuzima, Minisante yagaragaje ko abakize Virusi ya Marburg, bagomba kwitwararira cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye; Konsa n’ibindi kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo ndwara.
Misitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024, yabwiye itangazamakuru ko abakize iki cyorezo bagikomeje gusuzumwa by’igihe kirekire kuko virusi hari ibice by’umubiri idashiramo.
Ati: “Gukira biba bivuga ngo mu maraso yawe nta virusi ikirimo kandi tubapima kabiri, hagati y’igipimo cya mbere y’icya kabiri hakanyuramo amasaha 72. Niyo mpamvu rero abakize tubabwira ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugera igihe bya bipimo bya nyuma bigaragaye ko yashizemo burundu,”
“Ubu rero turabakurikiranira hafi kugira ngo hatazagira ikindi cyorezo kigaruka gihereye kuri bo ariko tukanabivuga twirinda kubaha akato. Ushobora kuvuga uti ashobora kuba akiyifite none reka tubirinde cyangwa tubagendere kure.”
Yavuze ko abari gukurikiranwa bashobora kumara igihe kiva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atatu ndetse hari n’abo ashobora kurenga akagera ku mwaka kuko buri muntu aba afite amakuru yihariye.
Ati: “Hari n’ahandi ishobora gutinda, ariko mu masohoro ni ho itinda cyane ariko mu macandwe ishobora gutindamo iminsi mike; Mu nkari no mu mashereka ubu rero icyo turi gukora abo bantu bose twavuze bakize turi kugenda tubapimira ibyo bintu byose: Inkari; Amashereka n’amasohoro ku bagabo kugira ngo turebe ko virusi zashize hose”.
Yahamije ko aba bantu bagikurikiranwa bikazasozwa buri wese afashwe ibipimo bya nyuma byerekana ko nta virusi yifitemo.
Umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg yabonetse mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024. Kugeza kuri uyu wa 3 Ukwakira hamaze kwandura abantu 37 barimo 11 bapfuye na batanu bakize.
Iki cyorezo kigira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi; Kuribwa umutwe Kubabara imikaya; Kuruka no gucibwamo. Umuntu ubifite asabwa kubimenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo ahabwe ubufasha.
Yandinditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.