Minisitiri wa Siporo Nelly MUKAZAYIRE agiye kwishyuriza abakinnyi n’abatoza bambuwe na Padiri Ferdinand HAGABIMANA.
Minisitiri wa siporo Nelly MUKAZAYIRE abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter) yavuze ko iki kibazo cy’aba bakinnyi b’ikipe ya Fatima Women Football Club, batabaza basaba kwishyurwa imishahara na Prime kiri gukurikiranwa mu rwego rwo kugishakira umuti.

Yagize ati: «Iki kibazo cyatugezeho kandi turimo gufatanya n’izindi nzego dukorana kugira ngo kibonerwe umuti urambye mu maguru mashya».
Ibi Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje avuga ko hari ubufatanye n’izindi nzego n’ubuyobozi kugira ngo ikibazo gikemuke.
Yagize ati: « Ku bufatanye n’inzego dukorana turi gukurikirana ikibazo cy’abakinnyi ba Fatima Women Football Club, bari gutabaza basaba ko bakwishyurizwa imishahara na Prime ubuyobozi bw’ikipe bubambuye ».


Yanditswe na SETORA Janvier.