Imikino

Minisitiri wa Siporo Nelly MUKAZAYIRE agiye kwishyuriza abakinnyi n’abatoza bambuwe na Padiri Ferdinand HAGABIMANA.

Minisitiri wa siporo Nelly MUKAZAYIRE abinyujije ku rukuta rwe rwa X (Twitter) yavuze ko iki kibazo cy’aba bakinnyi b’ikipe ya Fatima Women Football Club, batabaza basaba kwishyurwa imishahara na Prime kiri gukurikiranwa mu rwego rwo kugishakira umuti.

Fatima Women Football Club

Yagize ati: «Iki kibazo cyatugezeho kandi turimo gufatanya n’izindi nzego dukorana kugira ngo kibonerwe umuti urambye mu maguru mashya».

Ibi Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje avuga ko hari ubufatanye n’izindi nzego n’ubuyobozi kugira ngo ikibazo gikemuke.

Yagize ati: « Ku bufatanye n’inzego dukorana turi gukurikirana ikibazo cy’abakinnyi ba Fatima Women Football Club, bari gutabaza basaba ko bakwishyurizwa imishahara na Prime ubuyobozi bw’ikipe bubambuye ».

Padiri Ferdinand Hagabimana Ikipe ya Fatima Women Football Club ni iyo mu Karere ka Musanze ikaba imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo by’amikoro kandi ikomeje amarushanwa, aho ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani mu mikino 12 imaze gukina. Ibintu bigaragaza uburyo ibibazo byayo bishobora kuba bigira ingaruka ku musaruro w’ikipe.
Capitaine Nikuze Angélique.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *