MUKANSANGA Salima yasezeye ku kazi ko gusifura umupira w’amaguru.
MUKANSANGA Salima wanditse amateka mu mwuga w’ubusifuzi mu mupira w’amaguru, yatangaje ko yasezeye kuri aka kazi nyuma y’imyaka 12 ari umusifuzi mpuzamahanga.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije B&B Kigali Fm ku wa Kabiri, taliki ya 22 Ukwakira 2024, nyuma y’uko benshi bibazaga impamvu atakiboneka ku mikino. Ati: “Nasezeye ku giti cyanjye”.
MUKANSANGA w’imyaka 36 yatangiye kwinjira muri siporo ari umukunzi wa Basketball ariko amaze kubona ko kuzakinira Ikipe y’Igihugu bizagorana, ahitamo guhindura akajya muri ruhago.
Nyuma yegereye abo mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda abasaba ko yatangira guhabwa amahugurwa ku busifuzi, bibanza kwanga gusa imbaraga n’umuhate byatumye yiga amategeko ya ruhago aba ari na yo amwinjiza mu kazi.
MUKANSANGA ubusanzwe wanize ibijyanye n’ubuganga, yatangiye gusifura ahereye mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda ndetse n’imikino y’abagore mbere yo kuzamurwa mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo.
Mu 2012 yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA, ndetse nyuma y’imyaka 10 ahita aba umugore wa mbere wasifuye Igikombe cya Afurika.
Si ayo mateka afite gusa kuko yanasifuye mu Mikino Olempike, Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Champions League.
Ari mu bagore batatu bahawe gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aba umugore wa mbere ubikoze aturuka muri Afurika.
Ibihembo yegukanye bikomeye birimo BBC 100 Women [urutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika], Forbes Woman Africa, Forty under 40 Africa Award, East Africa Youth Award n’ibindi.
Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.