Ubukungu

MUSANZE: Abaturage barishimira isoko ryiza bujurijwe kuko rigiye kubafasha kuva mu bukene.

                     

Mu gihe bimaze igihe kinini abaturage bo mu karere ka Musanze n’abakagana binubira isoko ribi rizwi nka Carrière mu mujyi wa Musanze , by’umwihariko abazwi nk’abazunguzayi barishimira ko bubakiwe isoko rigiye kubafasha kwiteza imbere muri gahunda yo kwihangira imirimo.

Ubwo umunyamakuru wa karibumedia.rw yageraga kuri iri soko yaganiriye na bamwe mu baturage bakora umurimo w’ubucuruzi bw’ibiribwa, bahamya ko iri soko nta handi warisanga mu Rwanda.

MUGABO Alphonse; UZAGWANEZA Eugène ndetse na MUKAMANA Claudine ni bamwe mu baturage baganiriye na karibumedia.rw, bashimira Leta y’u Rwanda kubera ibyiza igenda ibagezaho birimo n’iki gikorwaremezo cy’ingenzi kiri mu bituma uyu mujyi wa Musanze urushaho gufata ishusho y’umujyi wa kabiri kuri Kigali.

Mugabo Alphonse yagize ati: “Twari dufite ikibazo gikomeye cy’uko tutabonaga imyanya y’aho ducururiza mu isoko risanzwe kandi dufite ibicuruzwa byinshi, bidakwirwa ku bisima byarimo ndetse tutizeye n’umutekano wabyo ariko noneho kuba tubonye isoko ryiza nk’iri bizadufasha gucuruza neza”;

Naho Uzagwaneza Eugène yagize ati: “Twirirwaga duhanganye n’abazunguzayi badutwaraga abakiriya bitwaza ko babuze ibisima mu isoko risanzwe kandi badasora akaba aribo bacuruza kuturusha kuko bategeraga abakiriya mu marembo y’isoko ariko kuba tubonye isoko rinini kandi ryubatse neza, biradufasha gucuruza dufite umutekano kandi n’abo bazunguzayi nta rwitwazo bazongera kugira kuko ibisima birimo ni byinshi kandi byiza”.

Ni mu gihe uwitwa Mukamana Claudine wacuruzanga nk’umuzunguzayi yabwiye karibumedia.rw ko asubijwe kuko ngo atazongera kwirirwa abungana akabase ku mutwe.

Yagize ati: “Nari narashatse igisima mu isoko rya mbere ndakibura kandi ngomba gushaka ibiryo by’abana ariko kuba twubakiwe isoko ryiza nk’iri, tugiye kurigana ahubwo nuko bari kudutindira kuko nkanjye sinakongera gukora ubucuruzi bwo mu muhanda, aho twirirwaga twirukankana na Polisi na DASSO batubuza kuzunguza kubera twari ikibazo mu bacuruzi”.

Imirimo yo kuryubaka igeze ku musozo, ni isoko rigeretse kabiri kandi imyanya yose izacururizwaho ni ibihumbi 3, yose igizwe n’ibyo bita ibisima.

Uretse ibyo bisima, kandi nk’uko twabitangarijwe n’abahawe imirimo yo kubaka iri soko, rizaba rifite ahabikwa imyaka igomba gucuruzwa (Stock) ndetse na hangar yafatwa nk’isoko rihurirwamo n’abazanye imyaka yabo n’abaguzi. Ikindi gishimishije nuko iri soko rishya ry’ibiribwa rya Musanze rifite urumuri ruhagije kubera ko igisenge cyaryo gisakaje amabati abonerana nk’ibirahure, ku buryo na na nijoro ibikorwa by’ubucuruzi bishobora gukorwa ku buryo bworoshye.

Umwe mu bashinzwe kubaka iri soko rishya avugana na karibumedia.rwa, yatangaje ko kubaka isoko ryiza nk’iri babifashijwemo na ENABEL [Umushinga wari ufite ibyiciro 2]: Icya mbere akaba ari cyo barangije ari nacyo cyari gishinzwe kubaka ibisima; Ububiko (stock) na hangar noneho icyiciro cya kabiri kikazatangizwa vuba hubakwa amaduka (Boutiques) yo gucururizamo ibindi bicuruzwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Madamu  Clarisse UWANYIRIGIRA, avuga ko iri soko ryubatswe hagamijwe guhuriza hamwe abacuruzi; Guca abazunguzayi no kurimbisha umujyi wa Musanze, maze asoza asaba abazarikoreramo kuribyaza umusaruro banoza serivisi batanga kandi barifata neza.

       

Yagize ati: “Icyo twubakiye iri soko ni uko ryafasha abaturage gucuruza neza bakiteza imbere ari naho duhera tubasaba gutanga serivisi nziza, banoza ibyo bakora kandi barifata neza ndetse batanangiza ibiryubatse”.

Imirimo yo kubaka iri soko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka “Carrière” iri kugana ku musozo [Rigeze ku kigero cyo hejuru ya 96%], aho ubu hari gukorwa imirimo ya nyuma irimo isuku no gutunganya ubusitani ndetse n’ahagomba gushyirwa ibinyabiziga (Parking) kandi ngo rikaba rimaze gutwara agera kuri miliyari 3,9 Frw.

Iri Soko ry’ibiribwa rya Musanze ryubatswe mu Kagari ka Mpenge umurenge wa Muhoza, ahahoze isoko ryari rishaje rikaza gusenywa mbere yo kongera kubakwa mu buryo bugezweho bikaba bivugwa ko rizashobora kwakira abantu benshi bazarikoreramo n’abarihahiramo. Aho bivugwa ko nibura abacuruzi bagera ku 2800 aribo bazaba bakorera muri iri soko.

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *