MUSANZE: Akarere ka Musanze kijihije umunsi w’umuganura hatahwa ku mugaragaro inyubako 33 zigeretse.
Akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru kizihije umunsi w’umuganura hatahwa ku mugaragaro inyubako zigeretse (Z’amagorofa) 33 zubatswe ndetse hakaba hubakwa n’izindi muri gahunda yo kuvugurura no gusukura umujyi wa Musanze nk’umugi wa kabiri ukurikira umujyi wa Kigali mu nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura 2924, Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Kuvugurura no kurimbisha uyu mujyi wa Musanze ngo ukurikire umujyi wa Kigali koko ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2017 none hakaba hamaze kubakwa inzu z’amagorofa (Zigeretse) 33 kandi no muri iki cyiciro cya kabiri hari kubakwa izindi 13 mu gihe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, hazatangira ikindi cyiciro cya gatatu.
Umukuru w’Intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimiye abaturage uburyo batinyutse gufata inguzanyo maze bagashyira mu bikorwa ibyo umukuru w’ Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yabasabye.
Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Yagize ati: “Reka mbanze mbashimire kuba mwaratinyutse mukaka inguzanyo mu mabanki ngo mushyire mu bikorwa inama nziza Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yabagiriye yo kugana amabanki mukubaka umujyi wanyu none ukaba usatira umujyi wa Kigali. Ni ibyo gushimirwa rero kandi n’abandi batarabikora, mwagera ikirenge mu cya bagenzi banyu kuko ibyo bakoze birashimishije cyane. Ubwo twizihiza umunsi mukuru w’umuganura rero, twanakwishimira n’ibi byose byagezweho”.
Uretse no kuba haratashywe inyubako zigezweho [Zigeretse] mu mujyi wa Musanze, umunsi w’umuganura wanizihirijwe hirya no hino mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze ariko by’umwihariko umurenge wa Kimonyi ukaba warahize iyindi mu kwizihiza uyu munsi mukuru w’umuganura kuko habayeho kuganura kubejeje no kuganuza abatarejeje cyangwa abaciye bugufi.
Igorofa ryuzuye mu gihe gito mu mugi wa Musanze
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi MUKASANO Gaudence yashimiye abaturage uburyo bitabiriye umunsi w’umuganura, abejeje baganurira abatarahiriwe n’ikirere kugira ngo nabo babone icyo bashyira ku mashyiga.
Yagize ati: “Umuganura ni umuhango nyarwanda wakorwaga buri gihe n’abaturage basangira ibyo bejeje ndetse bakaganuza n’inshuti n’abavandimwe babaga bararumbije. Ni nako namwe rero mbona mwabigenje kuko abahiriwe n’ikirere baganuye ariko natwe batuganuje. Iki ni kimwe mu ndangagaciro z’umunyarwanda kuko gusangira byahozeho. Tuganure rero tuzirikana gukomeza gukangukira umurimo kuko n’ibi tuganura byavuye mu mbaraga zacu”.
Bamwe mu baturage baganiriye na karibumedia.rw, bishimiye uburyo basangiye n’ababaganuje ndetse banishimira ko muri uyu mwaka bagiye kuzivuza neza.
Nyiransabimana yagize ati: “Uyu muganura wari mwiza ugereranije n’indi yose twizihije kuko waranzwe n’ibyo kurya no kunywa bitandukanye kandi bya kinyarwanda none mbonye n’ubwisungane mu kwivuza, bivuze ko ubu mfite ibyishimo ko nzivuza neza umwaka wose kandi nari nashakishije uko nabona ubwisungane mu kwivuza nahebye none Imana irangobotse. Abanyishyuriye, Imana ibakomeze kandi isubize aho bakuye”.
Mugenzi we FATAHOSE Dionise yagize ati: ”Twagize umuganura mwiza, abari batishoboye babonye ubwisunane mu kwivuza (Mituelle de Santé) ndetse hari n’abana bagera kuri 50 b’imiryango itishoboye biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kitabura batabonaga ifunguro rya saa sita ariko bibaye byiza kuko ibyakusanijwe nko kuganuza, byose byagenewe abo bana kugira ngo bazabone ifunguro umwaka wose. Byadushimishije cyane rero”!!!
Uyu munsi w’umuganura mu murenge wa Kimonyi waranzwe kandi no gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) ku bantu barenga 80, aho ubwo bwisungane bwishyuwe n’umuryango utagengwa na Leta ahubwo ugamije guhuza ubuyobozi n’abaturage hagamijwe kubafasha kwesa imihigo uzwi nka “MCBO”.
Abana bahawe amagi
Uyu munsi w’umuganura mu murenge wa Kimonyi wanaranzwe kandi n’igikorwa cyo guha ishimwe bamwe mu bafatanyabikorwa b’umurenge barimo Dr. IMANIRERE Jean d’Amour washinze ishuri muri uyu murenge, abana bakaba bigira ubuntu ndetse no kuri uyu muganura mu bana1000 bari bahari buri mwana akaba yaganujwe igi.
Umuganura mu Rwanda waranzwe n’ibihe bine by’ingenzi aho watangiye kwizihizwa ku ngoma y’Umwami Gihanga Ngomijana; hari mu kinyejana cya 11, igihe cya kabiri [nyuma y’imyaka 11] nibwo wongeye guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli hari hagati y’umwaka wa 1510_ 1543 kuko Abanyabungo bari barakuyeho imihango yose yari ikomeye mu Rwanda rw’icyo gihe.
Igihe cy’ingenzi cya gatatu nicyo mu 1925 ubwo Umuganura wacibwaga n’abakoloni b’Ababirigi, bityo mu mwaka wa 2011 Umuganura urongera usubizwa agaciro na Guverinoma y’u Rwanda.
Tubabwire ko Umuganura wizihizwa kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama kwa buri mwaka.
Yanditswe na SETORA Janvier