MUSANZE: Akarere ka Musanze mu ihurizo rikomeye mu gukemura ikibazo cya NSENGIYUMVA Laurent wabangamiye abaturage.
Mu karere ka Musanze; Umurenge wa Muhoza; Akagari ka Mpenge mu mudugudu wa Gira amahoro, haravugwa inkuru y’umugabo uzwi nka NSENGIYUMVA Laurent wafashe icyemezo cyo gutunganya umuhanda muri Quartier noneho yangiza itiyo y’amazi ndetse n’inzu za bamwe mu baturage azishyira mu managana (mu manegeka).
Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuwa 01/05/2025 nk’uko amakuru agera kuri Karibumedia.rw abyemeza aho uyu NSENGIYUMVA Laurent yazanye tingatinga (Imashini ikora imihanda) mu mudugudu wa Gira amahoro; Akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza, igatangira gutunganya umuhanda ujya kwa nyirabukwe, ngo wari ufite ikibazo cyo kurekamo ibidendezi by’amazi. Iyi mirimo ngo yakozwe kuwa mbere no kuwa kabiri maze irangira yangije bikomeye inzu z’abitwa Ntihabose Sother; Twahirwa na Nyirabasare hakangirika ndetse n’itiyo yazanaga amazi muri ako gace abaturage bagahita babura amazi.
Ku mugoroba wo ku cyumweru, tariki ya 04/05/2025 nibwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yageze ahabereye aya mahano maze ahabwa amakuru n’abaturage ku byabaye barimo na nyiri ubwite NTIHABISE Sother washyizwe mu manegeka n’uwo Nsengiyumva Laurent aho yagize ati: « Gukora umuhanda nta kibi kirimo ariko gukora ikintu cyiza ukangiza ibindi ntubisane sibyo. Nk’ubu imvura iragwa amazi yose agacengera mu nzu yanjye yashyize mu manegeka ndetse n’abaturage ntibafite amazi kubera ko icyo kimashini cyaciye itiyo ya WASAC, umwanda ni wose cyane cyane kubafite ubwiherero bwo nzu. Dutegereje ko ubuyobozi bwagira icyo bubikoraho ».
Umwe mu baturage utuye mu isibo yabereyemo iki kibazo yabwiye Karibumedia.rw imvo n’imvano y’iki kibazo maze yemeza ko habayeho guhubuka k’uyu Nsengiyumva Laurent, ubwo yashyiraga huti huti umushinga wari watekerejwe mu mudugudu wo gutunganya uwo muhanda waregagamo amazi mu gihe cy’imvura.
Yagize ati: « Kubera muri uyu muhanda hakundaga kureka amazi, nk’abaturage twari twatekereje kuhakora ariko buri wese yishatsemo ubushobozi ariko uburyo Nsengiyumva Laurent yazanye imashini atunguranye agatangira gukora umuhanda ari nako yangiza ibikorwa remezo birimo n’amazi ndetse agashyira n’inzu z’abaturage mu manegeka, sibyo ahubwo yakagombye kubisana cyangwa akabibazwa kuko abaturage ntibarakomeza kubura amazi kubera ibikorwa bya Nsengiyumva Laurent byakozwe mu nyungu z’umuryango we [Kwa nyirabukwe] ».
Undi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko nk’abaturage, bari kumwe n’umukuru w’umudugudu wa « Gira amahoro » bicaye bakiha gahunda yo kwegeranya ubushobozi bakahakora ariko ko batumva ukuntu Laurent yazanye iriya mashini akangiza inzu z’abaturage n’itiyo y’amazi.
Yagize ati: ”Umukuru w’umudugudu wacu, Hemedi yadukoresheje inama atubwira ko twakwigira hamwe ikibazo cy’amazi areka mu muhanda akabangamira abaturage bityo, asaba ko hakorwa inyigo y’iki gikorwa hakamenyekana amafaranga kizatwara, maze inyigo ihita iboneka vuba hemezwa miliyoni 4, aho buri muturage yagombaga kugiramo uruhare. Gusa rero twatangajwe no kubona muri iki cyumweru uriya Nsengiyumva Laurent azana imashini agatangira gukora umuhanda kandi hatari hakabaye ubwumvikane k’ukuntu iki gikorwa kizashyirwa mu bikorwa cyane cyane n’ukuntu abazangizwa ibyabo bazishyurwa none dore aduteje umwanda kubera itiyo y’amazi yangije, tutibagiwe n’izi nzu z’abaturage zigiye kuzikubita hasi. Abayobozi nibatabare naho ubundi yateje ibibazo kurusha uko yakemuraga icyariho ».
Karibumedia.rw yashatse kumenya icyo uyu Nsengiyumva Laurent abivugaho n’impamvu yamuteye kuzana iriya mashini wenyine kandi byari biteganijwe ko bizakorwa n’abaturage bose b’umudugudu maze n’uburakari bwinshi, asubiza avuga ko yabikoze atanga uruhare rwe mu gusana uwo muhanda.
Yagize ati: « Uri kumbaza nk’umuturanyi cyangwa urambaza nk’Umunyamakuru? Njyewe mu nshingano zanjye sinshinzwe kurengera no kuvugira abaturage. Hari umuyobozi wabajije ku buryo bavuga ko icyo gikorwa batakizi? Ndi umuturage nk’abandi kandi ntabwo ntuye hariya ariko nk’umuturage, ndi umufatanyabikorwa kandi ureba inyungu z’abaturage. Kiriya gikorwa ni igikorwa cy’umudugudu kandi ubuyobozi bw’umudugudu nibwo bwagipanze hanyuma njyewe mpageze nemera ko naba umufatanyabikorwa muri kiriya gikorwa, bashyiraho itsinda rikora inyigo, byose birakorwa kandi inzego zose zirabizi n’uruhare rwa buri wese, byose birahari. Icyo njye nakoze nk’umuntu wari wabyemeye nuko njye nemeye kuzana uruhare rwanjye. Njye nta kibazo mfite, nawe urakora ibyawe nk’uri mu kazi kandi sinshaka kuvuga nabi kuko nakoze ibyo ubuyobozi buzi. Meya se aragutumye ngo ubimbwire? Kora ibyawe, njyewe undeke ».
Kubera uburemere bw’ikibazo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yahisemo kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien, maze avuga ko ikibazo bakizi kandi ko kizakemuka ku munsi wagombaga gukurikiraho [Ni ukuvuga kuwa mbere, tariki ya 05/05/2025] ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyari cyagakozwe ngo n’abaturage bongere babone amazi.
Meya yagize ati: « Icyo kibazo twarakimenye ariko bitarenze ejo kizakemuka ».
Karibumedia.rw yashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), ishami rya Musanze ariko abayobozi ntibaboneka ku murongo wa telefoni.
Wakwibaza ngo ibi bihatse iki? Aho abaturage babuzwa uburenganzira bwabo n’umuntu umwe bakamara icyumweru cyose nta mazi bagira, barayavukijwe na mugenzi wabo.
Kuba bigeze naho umuturage asenyera bagenzi be, akangiza ibikorwaremezo ku nyungu ze bwite, ubuyobozi bukabirenza amaso, icyumweru kikaba kirangiye akarere katarakemura ikibazo. Bamwe mu baturage baribaza impamvu bikabashobera ariko Karibumedia.rw izakomeza kubibakurikiranira, abasomyi bayo bazagezwaho uko cyakutse.
Yanditswe na SETORA Janvier.