Uburezi

MUSANZE: “CENTRE SCOLAIRE SEDES SAPIENTIAE” mu ntego zo guhamya ireme ry’uburezi bushingiye ku kwemera n’ubuvandimwe.

Ishuri rishya rizwi nka “Centre Scolaire Sedes Sapientiae”, riherereye mu ntara y’amajyaruguru; Akarere ka Musanze; Umurenge wa Cyuve; Akagari ka Bukinanyana, mu mudugudu wo Mubwiza rirahamagarira ababyeyi bafite abana batoya kubazana muri iryo shuri kugira ngo bahabwe ubumenyi n’uburere bifite ireme rishingiye ku kwemera n’ubuvandimwe.

Ni ishuri rifite ubutumwa bwo gutanga uburezi bufite ireme ku baharererwa bose kugira ngo ejo habo hazaza hazabe ari heza, aho rirera umwana mu bice byose bimugize kugira ngo arusheho kuba umuntu wuzuye no kumuha ku ndangagaciro za kimuntu; Iz’ubukirisitu; Iz’umuco ndetse n’imibanire myiza n’abandi no kugira ngo ritegure sosiyete na Kiliziya nziza by’ejo hazaza. Bityo, zimwe muri izo ndangagaciro z’ishuri akaba ari: Ubusabaniramana (Piété); Ubuvandimwe (Fraternité); Urukundo (Charité); Ubunyangamugayo (Honneteté); Isuku (Propreté); Kubahiriza igihe (Ponctualité); Udushya (Créativité); Ikinyabupfura (Discipline); Kugira gahunda (Ordre).

Uretse n’indangagaciro ngo bagira na kirazira zikubiyemo kwiyandarika (Méconduite), ubwikunde/ubwibone (Egoisme), urwango (Haine), ikinyoma (Mensonge),
umwanda (Saleté), gukererwa (Retard),
ubujura (Vol), kunakira
(Tricherie), gusiba
(Absence).

Iri shuri riherereye ahazwi nko ku Karwasa rikaba ryarafunguye imiryango muri uyu mwaka w’amashuri 2024-2025 ritangirana ibyiciro bibiri birimo icyiciro cy’amashuri y’inshuke kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu (Section maternelle 1,2,3) ndetse n’icyiciro cy’amashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu (Primaire 1,2,3).

Umunyamakuru wa Karibumedia.rw aganira n’umuyobozi w’iri shuri Soeur NTAKIRUTIMANA Valentine, yavuze impamvu n’intego y’ishingwa ry’iri shuri rizwi nka “CENTRE SCOLAIRE SEDES SAPIENTIAE” aribyo bisobanuye “IGICUMBI CY’UBUHANGA”, rikaba rifite intego y’ukwemera (Fides ); Ubumenyi (Scientiae ); Ubuvandimwe (Fraternitas) ndetse rifite n’icyerekezo cyo gufasha umwana wese uharererwa gukura mu kwemera, mu bumenyi no mu buvandimwe.

Umuyobozi wa Centre Scolaire Sedes Sapientiae, Soeur NTAKIRUTIMANA Valentine

Yagize ati: “Ishuri cyangwa Urugo rwacu rufite intego yo guhamya ireme ry’uburezi bushingiye ku kwemera, ubumenyi n’ubuvandimwe kuko twese turabizi ko icyo dutoza umwana, akenshi ari ukugira ubumenyi buhagije ariko na none hakiyongeraho ukwemera kuko ubumenyi butagira ukwemera ntacyo bwaba bumaze kuko no mu muryango nyarwanda n’uko kwemera kuzamo”.

Soeur Ntakirutimana yakomeje avuga ko uko kwemera avuga atari ukwa Kiliziya Gatolika gusa ahubwo ari ukwemera muri rusange.

Yagize ati: “Ukwemera mvuga si ukwa Kiliziya Gatolika gusa ahubwo ni ukwemera muri rusange, ukemera ko hari Imana yaturemye ku buryo ibyo tugomba gukora byose tubikora mu izina ryayo.
Undi mugenzo mwiza ni uw’ubuvandimwe cyane ko muri iyi munsi ya none ubuvandimwe burushaho kugenda butakara, aho abantu batangiye kuba ba nyamwigendaho, buri wese akurura yishyira. Niyo mpamvu twashatse kongera kubyutsa ubwo buvandimwe kuko burya ubumenyi n’ukwemera bitarimo ubuvandimwe, ntacyo bumaze. Ubwo buvandimwe rero ni bwo dushaka muri uru rugo”.

Mu gusoza Soeur Ntakirutimana Valentine yasabye ababyeyi n’ubuyobozi bwite bwa Leta gufatanya kugira ngo ibyo bihaye nk’intego ya “CENTRE SCOLAIRE SEDES SAPIENTIAE” bizagerweho.

Yagize ati: “Ishuri ryacu ni ishuri ry’Umuryango w’ababikira bitwa “Abiyeguriye Kirisitu Umwami” (Oblates du Christ Roi), bakorera ubutumwa muri Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri akaba ari umuryango ufite ingabire bwite y’urukundo (charisme) bivuze kuba ikimenyetso cy’urukundo Kirisitu Umukwe akundana na Kiliziya, Umugeni we. Ibi bikagaragarira mu butumwa bwo kwita ku muryango mu byiciro biwugize harimo abashakanye, abapfakazi; Imfubyi; Urubyiruko; abakobwa babyariye iwabo, abana ndetse n’abandi bose babikeneye. Bityo rero, mu kwita ku muryango, abana barerwa ku mubiri, kuri roho no mu bwenge kugira ngo umuryango utegurwe kare. Ni yo mpamvu tugira ibigo by’amashuri mu rwego rwo guteza imbere Kiliziya n’igihugu.Turasaba rero ababyeyi kubyumva bakabishyiramo imbaraga n’ubushake bakarera abana babo neza bakazavamo abagabo n’abagore bakorera igihugu na Kiliziya ariko na none kugira ngo ibyo bigerweho n’ubuyobozi bwite bwa Leta bukatuba hafi haba mu inama batugira kugira ngo hanozwe rya reme ry’uburezi rikenewe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve NDAYAMBAJE Karima Augustin yavuze ko kuUbona abafatanyabikorwa mu burezi ari kimwe mubizamura ireme ry’uburezi.

NDAYAMBAJE KARIMA Augustin

Yagize ati: “Turashimira bariya bihaye Imana kukuba barashoye imari yabo mu burezi kuko uburezi ni imwe muri gahinda zitandukanye Leta yashyizemo imbaraga ko buri mwana wese agomba kwiga. Ni byiza rero kubona abafatanyabikorwa nka bariya kuko nk’ariya mashuri azasayidira abana baturukaga kure bajya cyangwa bava ku mashuri yari atabegereye”.

Ndayambaje Karima yakomeje asaba ababyeyi kwibuka inshingano zabo ntibabe ba tereriyo ahubwo bakumva ko kutajyana umwana mu ishuri byagukururira n’ibihano.

Yagize ati: “Leta yubatse ibyumba by’amashuri bihagije none n’abafatanyabikorwa barubaka ibindi hirya no hino, nta mpamvu n’imwe yo kubona abana birirwa bazerera, batagiye ishuri. Bityo rero, ngasaba ababyeyi bafite abana bataye ishuri kubasubizayo kuko ni inshingano zabo nk’ababyeyi cyane ko abo bizagaragaraho ko abana babo batiga bazabibazwa kandi banabihanirwe bibaye ngombwa”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, ishuri rishya rizwi nka “Centre Scolaire Sedes Sapientiae” ryari rimaze kwakira abana 104 kandi bagenda biyongera Umunsi ku w’undi aho uwifuza kwiyandikisha yitwaza amafaranga ibihumbi bitanu (5000RWF), igipande umwana yakingirijweho(ku bafite abana baziga mu cyiciro cy’inshuke, indangamanota (bulletins) ku bafite abana baturutse ku bindi bigo.

Abarerera n’abazarerera muri “Centre Scolaire Sedes Sapientiae” bumve ko iri shuri rizaha abana serivisi yo gutanga amasomo mu rurimi rw’igifaransa ku bana bo mu cyiciro cy’inshuke n’icyongereza ku bana bo mu cyiciro cy’amashuri abanza hakiyongeraho ifunguro rya mu gitondo n’irya saa sita.

Iri shuri nk’uko Karibumedia.rw yakomeje ibisobanurirwa n’umuyobozi waryo Soeur Ntakirutimana Valentine, ngo rifite n’aho abana biga mu cyiciro cy’inshuke baruhukira, gufasha abana kugera ku ishuri no gutaha (déplacement).
Ikindi ngo abana baza ku ishuri mu gitondo saa moya n’igice bagataha saa kumi n’imwe (7h30_ 17h00).

Ariko nk’uko hari abamukenera ku bindi bisobanuro mwamuhamagara kuri nomero cyangwa mukatwandikira kuri watsapp: +250788308705; +250783354587; +250788554878.

Yanditswe SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *