MUSANZE: Imbere y’urukiko hongeye kugaragara undi muhesha w’inkiko w’umwuga aburana kuriganya abaturage.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Kanama 2024 mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, hagaragayemo undi muhesha w’inkiko w’umwuga Me Silimu Diogène aregwa kuriganya abaturage mu kazi ke akora ka buri munsi ko kurangiza imyanzuro yafashwe n’inteko z’abunzi cyangwa imanza ziba zaraciwe n’inkiko zitandukanye.
Ku itariki yavuzwe haruguru no mu rukiko rwavuzwe, hari n’umunyamakuru wa karibumedia.rw, Me Silimu Diogène yagaragaye imbere y’urukiko aburana n’abaturage batandukanye aho ku ikubitiro yabanje kuburana na Nsengiyumva Jean Baptiste yunganirwa na Me Dominique Mbarushimana bamurega Cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko yakorewe ku muntu w’umukene, bityo bakaba basaba urukiko ko iyo Cyamunara yateshwa agaciro.
Mu kwiregura, Me Silimu Diogène wunganirwa na Me Martin Hakizimana yisobanuye avuga ko Cyamunara yubahirije inzira zose n’imihango igenga Cyamunara byubahirijwe.
Yagize ati: “Njyewe nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga najyanye inyandiko mfatirabwishyu yo ku wa 10/07/2024 Cyamunara iteganijwe ku wa 17/07/2024 ariko ngeze kwa Nsengiyumva Jean Baptiste nsanga adahari nyiha umugore we ariko yanga gusinya. Cyamunara ya mbere yarabaye ariko uwaritsindiye ntiyishyura, irongera isubirwamo kandi kuri iyo nshuro ya mbere Nsengiyumva J.Baptiste yari abizi”.
Umwunganizi we mu by’amategeko Me Hakizimana Martin yagize ati: “Irangizarubanza ritandukanye n’imihango ya Cyamunara cyane ko yari ahujwe na Sisiteme, bityo yagombaga kwinjira muri sisiteme akamenya ibyabaye. Kuregera guhagarika Cyamunara nabyo bitandukanye no gukuraho Cyamunara yabaye, bityo tugasaba urukiko ko rutakwakira ikirego cyo gutesha agaciro Cyamunara yabaye”.
Uwunganira Nsengiyumva Jean Baptiste, Me Mbarushimana Dominique yahawe ijambo maze asobanura impamvu iyo Cyamunara itubahirije amategeko ko ariyo mpamvu igomba guteshwa agaciro.
Yagize ati: “Ibyo bavuga byose barabeshya kuko nta kigaragaza ko iyo nyandiko bavuga yashyizwe muri sisiteme kandi nta n’ibimenyetso batanga ko Me Silimu ajyana inyandiko mfatirabwishyu yasanze umugore wa Nsengiyumva mu rugo”.
Yakomeje agaragaza ko uwo yunganira ari umukene nk’uko icyemezo cy’inzego z’ibanze kibigaragaza kandi ko nta Cyamunara ikorerwa ku mutungo w’umukene.
Yagize ati: “Nsengiyumva Jean Baptiste nunganira ni umukene nk’uko icyemezo cy’inzego z’ibanze kibigaragaza. Ni umukene koko kuko afite agapariseli (Parceille) kamwe katageze no kuri 1/4 cya hegitari kandi itegeko ry’ubutaka rivuga ko ubutaka butageze kuri 1/4 cya hegitari budatezwa Cyamunara mu gihe n’umukene adaterezwa icyamunara cyane ko n’ideni yari arimo yari yaratangiye kuryishyura ku bushake ari hafi no kutirangiza”.
Me Dominique Mbarushimana yabwiye urukiko ko guteza mu Cyamunara iby’umukene ari ukumushyira mu kaga n’umuryango we.
Yagize ati: “Me Silimu Diogène yagurishije aho umukene atuye ,ubwo agomba kujya gutura ku murenge. Me Silimu nk’umunyamayegeko yirengagije amategeko kandi ayazi. Bityo, iyi Cyamunara igumyeho, uyu muturage n’umuryango we basigara mu kaga ari umusaraba kuri Leta kandi n’amategeko akaba ahonyowe”.
Me Silimu Diogène yahawe umwanya maze agira ati: “Ndahamya ko uyu Nsengiyumva Jean Baptiste atari umukene kuko afite isambu irenze imwe ari nayo mpamvu mvuga ko icyemezo yahawe n’inzego z’ibanze nta gaciro gifite”.
Me Dominique wunganira Nsengiyumva yunzemo ko ibyo Me Silimu Diogène n’umwunganizi we Me Hakizimana Martin bavuga byose ari imfabusa.
Yagize ati: “Ibyo bavuga ni imfabusa kuko batagaragaza ibyo atunze ngo harebwe niba birenze 1/4 cya hegitari. Nibagaragarize urukiko ko isambu ye irengeje 1/4 cya hegitari noneho bavuge niba bo ubwabo bafite uburenganzira bwo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ibanze. Zo zagitanze ndahamya ko ari nazo zagitesha agaciro cyangwa se zikagaragaza ko ari umukire. Bityo, nk’uko urukiko ari umugaragu w’amategeko, ruzabone ko Cyamunara yakozwe inyuranije n’amategeko maze rusheshe iyo Cyamunara yabaye”.
Nyuma y’uru rubanza, hakurikiyeho urundi Me Silimu Diogène na none aburana na Umwizawase wunganirwa na Me Vincent yavugaga ko umukiriya we atigeze ahuzwa n’ikirego cye ahubwo ko yarindagijwe n’abakagombye kumuhuza n’ikirego.
Me Hakizimana Martin wunganira Me Silimu Diogène yavuze ko urega ariwe utanga ibimenyetso, bityo rero ngo iyo abuze mu rukiko ikirego cye kirasibwa.
Yagize ati: “Nk’uko amategeko abiteganya uwareze niwe utanga ibimenyetso, yabura rero ikirego kigasibwa cyane ko na mbere y’aho ku wa 02/07/2024 yandikiye Gitifu w’akagari ko urubanza rwasubizwa mu muryango, rukava mu rukiko ariyo baruwa Umwizawase yashyize muri sisiteme”.
Ibi ni nabyo nyina wa Umwizawase yahereho abwira urukiko ko iyi nama yo kwandikira Gitifu bayigiriwe na Me Silimu Diogène kugira ngo abajijishe, bandike noneho Umwizawase azabure mu rukiko, ikirego bagisibe abone uko Cyamunara ikorwa nta mbogamizi zibayeho cyane ko na nomero y’urubanza umwizawase ngo yari yarayimwe ahubwo bakamuha iyasibwe, bityo amakuru ntajye ayabona.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwahaye umwanya Me Ndikubwimana Aimable ngo agire icyo avuga kuri icyo kibazo dore ko ngo ariwe watangiye Umwizawase ikirego mu rukiko akamufungurira n’urubuga rwa E-mail ye ndetse akamukorera n’umwanzuro.
Me Ndikubwimana Aimable yagize ati: “Ni njyewe wakoreye umwanzuro w’ikirego Umwizawase ndetse ndanakimutangira mu rukiko kandi mufungurira na akawunti (E-mail) aba ari nabyo ampembera nk’uko amategeko abiteganya ariko mu kugenda kwe ntiyongeye kugaruka ahubwo ntunguwe no kumva ko yagiye gukosora ibizamini bya Leta kandi n’aramubonye nk’umuntu utajijutse (Uza gutanga ikirego no gukoresha umwanzuro ku mu Avoka, akagenda ariko ntagaruke). Gusa, njyewe namusabira urukiko rukamuha amahirwe ya nyuma, ikirego kikongera kwandikwa noneho akazaza kuburana yitwaje ibyo bimenyetso bye”.
Hakurikiyeho urundi rubanza Me Silimu Diogène aregwamo na Mukamuyumbu Edite avuga ko yaje guteza Cyamunara umutungo we kandi yarasubirishijemo umwanzuro w’abunzi b’akagari kubera ko wafashwe atarigeze atumizwa.
Me Silimu Diogène yavuze impamvu Cyamunara yabaye ayihagaritse aho yagize ati: “Nk’umuhesha w’inkiko w’umwuga, nshingiye ku ngingo ya 224; 225; 241; 242 na 249 iteganya inyandiko zirangiza ku gahato zo kuwa 10/7/2024, natangiye inzira zo kurangiza umwanzuro Mukamuyumbu Edite wafashwe n’inteko y’abunzi b’akagari ka Sahara mu murenge wa Busogo ariko nkimara kumenya ko uwo mwanzuro yawusubirishijemo, nahise mpagarika iyo nzira yo kuwurangiza kugira ngo ntegereze undi mwanzuro uzava mu isubirishamo”.
Urukiko rukimara kumva ko Me Silimu Diogène yakoze yibwirije icyo bamuregaga, Urukiko rwabajije Mukamuyumbu na Me we Ndikubwimana niba nta kindi barega kugira ngo iburanisha rihagararire aho, bavuga ko nta kindi ko icyo bashakaga ari uguhagarika Cyamunara none Me Silimu akaba yiyemereye ko yarigaritse, bityo ko nta kindi barega.
Bakivuga gutya, impaka zabaye ndende kuko umwunganizi wa Sillimu, Me Hakizimana Martin we ntiyanyuzwe n’iyo mvugo y’umukiliya we maze imbere y’inteko y’iburanisha avuga ibinyuranye n’iby’umukiliya we Silumu yivugiye.
Yagize ati: “Yahagaritse inzira zo kurangiza urubanza/ Umwanzuro w’abunzi b’akagari adashingiye ku byo basaba ahubwo yagendeye ku gutegereza imyanzuro izava mu isubirishamo cyane ko iyo umwanzuro wamaze gutezwaho kashe mpuruza, iyo kashe ikurwaho na Perezida w’urukiko rwayiteye ariko kuba bitarakozwe, ni amakosa ahubwo urukiko rwafata icyemezo ko urubanza rurangizwa kuko nta kuntu ikirego cyamara amezi arindwi mu bunzi kitarasuzumwa mu mizi. Ibi ni ugushaka gutinza urubanza no gusiragiza abantu mu nkiko”.
Muri uru rubanza harimo kandi uwitwa Mukabera Thamar wunganirwa na Me Bagaza Magnfique wagize ati: “Uyu Mukamuyumbu Edite arabeshya, ntiyigeze asubirishamo umwanzuro mu bunzi kuko uwo nunganira Mukabera Thamar yaritabaga akabura umubaza ahubwo ni ugutinza urubanza. Ni gute umuntu asubirishamo urubanza nta kuze kashe mpuruza ku mwanzuro w’abunzi kandi bigomba gukorwa na Perezida w’urwo rukiko mu gihe gito gishoboka”.
Izi mvugo z’abanyamategeko babiri zateye undi munyamategeko mugenzi wabo wunganira Mukamuyumbu ari we Ndikubwimana Aimablku kuvuga ibyo amategeko ateganya.
Yagize ati: “Mukamuyumbu yarezwe mu bunzi b’akagari ka Sahara n’abo mu kandi kagari ko mu karere ka Nyabihu ku munsi n’isaha bimwe, yitaba i Nyabihu atazi ko bamureze no mu kagari ka Sahara, bityo bamuburanisha adahari; aho abimenyeye asubirishamo uwo mwanzuro mu bihe biteganywa n’amategeko ariko hatarafatwa undi mwanzuro Me Silimu atumwe na Mukabera Thamar ajya kurangiza urubanza kandi bitabaho mu mategeko”.
Yakomeje asobanurira urukiko agira ati: “Nyuma yo gusubirishamo umwanzuro w’abunzi b’akagari ka Sahara, njyewe n’umukiliya wanjye twandikiye Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ngo ateshe agaciro kashe mpuruza yari yatewe kuri uwo mwanziro ariko Me Silimu Diogène abisabwe na Mukabera Thamar abirengaho nk’umuntu uzi amategeko ajya gufatira umutungo wa Mukamuyumbu Edite kandi amategeko atabyemera”.
Aha Me Ndikubwimana Aimable yakomeje gusaba ko ibikorwa bya Me Silimu Diogène byahagarara kugeza habonetse undi mwanzuro aho gukomeza kwica amategeko kandi bayazi.
Yagize ati: “Kuba twarasubirishijemo urubanza ni ukuvugako rugikomeje kandi ni ihame ku isi yose ko gusubirishamo urubanza bihagarika irangizwa ryarwo kandi tukaba twarandikiye na Perezida ko iyo kashe mpuruza yakurwa kuri uwo mwanzuro. Nta mpamvu yuko bakomeza kwica amategeko nkana kandi bayazi ndetse n’urukiko tukarusaba kubona ko ibyo dusaba aribyo biri byo kandi bigakorwa”.
Uretse izi tubashije kubagezaho hari n’urundi yaburanye ariko karibumedia.rw itabashije gukurikirana kubera impamvu zitandukanye ariko narwo ruzamenyekana uko rwakijijwe dore ko zose zizasomwa ku wa 05/09/2024 saa munani z’amanywa.
Yanditswe na SETORA Janvier