Uburezi

MUSANZE: Ku nshuro ya 15 ikigo cya D.D.C Ltd cyongeye gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 60.

Urubyiruko rugera kuri 60 rw’abahungu n’abakobwa rwarangije amashuri yisumbuye, urwacikishirije amashuri n’urwabyariye iwabo rwize gutunganya imisatsi (Hear dressing et coiffure),ubudozi (Couture),ubukanishi bw’imodoka no kwiga amategeko y’umuhanda n’ibijyanye no gukora n’ubwiza(maquillage) rwahawe impamyabushobozi y’amasomo bamazemo igihe cy’amezi atandatu biga iyi myuga itandukanye.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye,ababyeyi n’urubyiruko ubwarwo aho bishimiye kurangiza amasomo yabo ndetse bahamiriza abari aho ko bagiye gukoresha ubwo bumenyi bahawe biteza imbere ubwabo; imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Uwavuze mu izina ry’abarangije MUGENI Alphonsine yabwiye Karibumedia.rw ko bishimiye kuba barangije amasomo y’imyuga itandukanye bakaba bagiye kwikura mu bushomeri kandi ko bizeza ubuyobozi ko bazatanga serivisi nziza ndetse n’imirimo ku rundi rubyiruko.

MUGENI Alphonsine.

Yagize ati: « Twize imyuga itandukanye irimo: gukora ubwiza bw’abagore (Maquillage); Guca no gutera inzara, gusuka, gutunganya imisatsi, gukanika imodoka no kwiga amategeko y’umuhanda no kudoda kandi tukaba turangije turi 60 twarize iyo myuga.Kuba tuyirangije rero ni icyizere twifitemo ko tuzabyaza umusaruro ubwo bumenyi twihawe, bityo tukizeza ababyeyi bacu n’abayobozi ko tuziteza imbere twihangira imirimo igomba kuduteza imbere ubwacu n’imiryango yacu kandi ko tuzatanga serivisi nziza n’imirimo ku rundi rubyiruko, bityo tukiyubakira igihugu. »

Uwavuze mu izina ry’ababyeyi b’abana barangije iyi myuga, KAYITESI Théophile, yavuze ko bishimira imiyorere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame ko ari nayo ituma abana biga imyuga kuko niyo ituma urubyiruko twihangira imirimo. Aha ni naho yahereye ashimira n’uwashinze iri shuri, bityo asoza asaba abarangije kuzakoresha neza ubumenyi bahawe kuko ngo ari urufunguzo rw’ubuzima n’imibereho yabo y’ejo hazaza.

KAYITESI Théophile.

Yagize ati’Mbere na mbere, turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’imiyoborere myiza ye, washatse ko abana bose biga n’abadakomeje amashuri yandi bakiga imyuga kuko niyo ituma urubyiruko rwihangira imirimo. Turashimira n’ubuyobozi bwa D.D.C Ltd bwashinze iri shuri kandi rikaba ridaca n’amafaranga y’ikirenga nko mu yandi mashuri y’imyuga, bityo nkaba mpamya ko imyuga abana bacu bahigiye izabafasha kwikura mu bukene ndetse no mu bishuko ku bana b’abakobwa aho babashukisha intica ntikize y’amafaranga, bakabatera inda zidateganijwe. Nasaba abize ubudozi ko bazanyegera nkabafasha kuko nanjye nibyo nize kandi ni nabyo nkora. »

Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga D.D.C Ltd (Direction Development Company Ltd), Madame MUKADARIYO Providence yavuze ko gutekereza iri shuri byavuye ku Imana.

Yagize ati: « Gutekereza iri shuri ntibyanturutseho ahubwo ni umugisha uva ku Imana kuko ariyo yampaye umutima w’urukundo wo kureba abandi nkumva nabo twazamukana mu iterambere ntawe usigaye. Bityo rero, naje gutekereza ku rubyiruko kuko arirwo mbaraga z’igihugu kandi izo mbaraga zidashobora gukoreshwa mu gihe urubyiruko rukiri mu bushomeri, aha niho nahereye mpitamo gufata urubyiruko rwacikishirije amashuri n’abana b’abakobwa babyariye iwabo kugira ngo mbahurize hamwe bige imyuga, nibarangiza bajye gukoresha ubwo bumenyi biteze imbere n’imiryango yabo ».

MUKADARIYO Providence yakomeje abwira karibumedia.rw ko abana b’u Rwanda batagomba guheranwa n’agahinda kandi bafite igihugu kibakunda.

Yagize ati: « Abana b’u Rwanda ntibagomba guheranwa n’agahinda kandi bafite igihugu kibakunda ndetse bafite natwe twatojwe n’igihugu kugira ngo tugire indangagaciro yo gufata umwana wese nk’uwanjye. Ni ukuvuga ngo gushinga iri shuri bifite inyungu ku mpande eshatu zirimo kugabanya ubujura no kwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko, kwizamura nk’urubyiruko ubwarwo n’imiryango yarwo ndetse n’ibyishimo mbona iyo mpuye n’abo nigishije kuko bamfata nk’umubyeyi kandi nanjye iyo mbabonye bakora bakiteza imbere niyumvamo ko hari umusanzu ntanga ku gihugu cyanjye ».

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Musanze, RWIGAMBA Aimable yashimiye ubuyobozi bw’ishuri n’abarangije amasomo yabo bagahabwa impamyabushobozi, bityo abasaba kuzazibyaza umusaruro, birinda ibyabatesha ishema n’isheja birimo ibiyobyabwenge; Ubusinzi n’ubwomanzi.

Abarangije bagera kuri 60.

Yagize ati « Rubyiruko murangije amezi 6 mwiga imyuga muri abo gushimirwa ariko turabasaba kujya gukoresha ubumenyi mwahawe, mubyaza umusaruro izo mpamyabushobozi ariko byose kugira ngo muzabigereho neza, mugomba kwirinda ibyabatesha ishema n’isheja; Ubusinzi n’ubwomanzi kuko aribyo ntandaro y’imibereho mibi yanyu.Twashimira kandi n’abashinze iri shuri kuko ni igikorwa cyiza gishimangira gahunda ya Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yo gushinga no guha agaciro amashuri y’imyuga kuko ariyo atoza urubyiruko kwihangira imirimo. »

Ikigo D.D.C Ltd ngo kimaze gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko rusaga 1200 kandi abenshi muri bo bakaba baramaze kwihangira imirimo ibateza imbere hirya no hino mu gihugu kandi ngo bashimirwa n’abantu benshi babagana kubera serivisi nziza batanga. Ni ikigo kandi kugeza ubu gikorera hirya no hino mu gihugu mu turere twa : Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke, Karongi, Nyamasheke, Umujyi wa Kigali, Kayonza, Nyabihu na Huye.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *