MUSANZE: Kubwo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe muri Site yagenwe, abahinzi b’ibigori biteze kuzagira umusaruro mwiza.
Abaturage bo mu murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abakorera kinyamwuga umwuga w’ubuhinzi mu kagari ka Mburabuturo, umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze barishimira ko bazabona umusaruro ushimishije mu buhinzi bw’ibigori kubera guhinga bahuje ubutaka kandi bagahinga kinyamwuga bakoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda.
Ubwo umunyamakuru wa Karibumedia.rw yageraga ahahujwe ubutaka muri Site yatoranijwe mu murenge wa Muko, hagahingwa igihingwa kimwe cy’ibigori, yahasanze bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative izwi nk’ “Imboni z’iterambere Musanze” aho barindaga ibigori byabo ngo bitibwa n’abashumba cyangwa se ababyotsa bikiri mu murima kandi atariyo Politiki ya Leta.
NDUWAMUNGU Hiralie na NDAYAMBAJE Anastase ni bamwe mu bahinzi baganiriye na Karibumedia.rw bavuga ibanga bakoresheje bakaba biteze umusaruro wikubye inshuro nyinshi kuwo babonaga kandi uvuye ku buso umwe.
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2024/12/IMG-20241218-WA0627-300x225.jpg)
NDUWAMUNGU Hiralie yagize ati” Kuba twejeje ibigori byiza nuko twabihingiye igihe kuko ifumbire mvaruganda n’imbuto nziza byatugereho igihe kandi by’umwihariko nk’abahinzi twize gukora ifumbire y’imborera. Bityo rero, nta kibazo dufite kuko n’umworozi w’inka aba afite ifumbire mu rugo.”
NDUWAMUNGU yakomeje avuga ko umusaruro wabo batazawotsa cyane ko bashyizeho n’abarinzi bagomba kubirinda kuko nta nzara yabyo tubadufite ahubwo tuba dutegereje kubikoramo kawunga cyane ko twifitiye n’uruganda rwayo mu murenge wacu wa Muko ari nayo mpamvu, nyuma yo kwihaza, tugurira n’abandi bose bejeje ibigori byabo tukabikoramo kawunga.”
Mugenzi we NDAYAMBAJE Anastase avugana na Karibumedia.rw yagize ati” Twejeje ibigori byiza kubera ko muri Site yacu ya Muko twahuje neza ubutaka tugahingira ku gihe kandi namwe murabibona ko nta kigori na kimwe kidahetse bibiri kandi murabona ko bigiye kwera. Turishimira uyu musaruro rero cyane ko tugiye no kwinjira mu minsi mikuru ya Noheri n’ubunani twejeje, abana bacu nta nzara bafite.”
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2024/12/IMG-20241218-WA0626-300x225.jpg)
Umukozi w’Umurenge wa Muko ushinzwe guhuza imibare (Data Manager), MUKARUTESI Gerardine yabwiye Karibumedia.rw uko Site yahurijweho ubutaka yateguwe, ubuso bwahinzweho ibigori n’umusaruro uzahaboneka.
![](https://www.karibumedia.rw/wp-content/uploads/2024/12/IMG-20241218-WA0629-300x225.jpg)
Yagize ati”Guhuza ubutaka kuri aba bahinzi hari icyo byabagejejeho mu murenge wacu wa Muko kuko mbere bahingaga uko bishakiye, bagatera n’imbuto bishakiye ntibabone umusaruro uhagije ariko uyu munsi wa none barishimira umusaruro bagiye kuzabona kubera guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe kandi mu buryo bwa kinyamwuga.”
Gerardine MUKARUTESI yakomeje agaragaza itandukanizo ryagaragaye nyuma yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe muri iyi Site ya Musenyi aho kuri hegitari 1 basigaye bahasarura Toni eshanu(5) cyangwa esheshatu(6) mu gihe mbere yo guhuza ubutaka barahasaruraga Toni nk’eshatu (3) gusa.
Yagize ati”Nko muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga(Season 1) twahuje ubutaka ku buso bwa hegitari 501 ariko duteganya guhinga ku buso bwa hegitari 533 umwaka wose. Itandukanirizo riri hagati nuko nyuma yo guhuza ubutaka, umusaruro wariyongereye ku buryo nko kuri hegitari imwe(1) hasigaye hava Toni eshanu(5) cyangwa esheshatu(6) kandi mbere baravaga Toni eshatu(3) gusa.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru, Koperative izwi nk’ ” Imboni z’iterambere Musanze” ikorera mu murenge wa Muko, nk’uko twabibwiwe n’umuyobozi wayo NDUWAMUNGU Hiralie ngo igizwe n’abanyamuryango 1507 bahinga ku buso bwa hegitari 22 aho basarura imifuka icumi y’ibigori kuri hegitari imwe(1).
Yanditswe na SETORA Janvier