MUSANZE: Nibidakumirwa hakiri kare, ibizwi nka “Banque Lambert cg URUNGUZE” birasenya umuryango nyarwanda.
Mu karere ka Musanze haravuga isuhuka rya bamwe mu baturage bata ingo zabo bagasuhukira mu tundi turere cyangwa mu zindi ntara bahunga cyangwa bameneshwa mu mitungo yabo n’ababahaye amafaranga y’urunguze azwi nka “Banki Lambert cg URUNGUZE”, bakegukana iyo mitungo.
Ni ibintu byavuzwe kuva no mu myaka yashize ariko ntibikurikiranwe ngo bihagarikwe cyangwa ngo ababikora babihanirwe none ubwo twakoraga iyi nkuru, biravugwa ko mu murenge wa Gataraga hari urutonde rw’abantu 10 bamaze kwamburwa ibya bo ngo binyuze muri izo nzira z’urunguze.
Amaze kumva aya makuru, Umunyamakuru wa karibumedia.rw yagiye mu murenge wa Gataraga maze asanga hari amakimbirane yavutse hagati y’umuryango wa Hategekimana Segatake na Harerimana Jean d’Amour batuye mu kagari ka Murago mu murenge wa Gataraga aho kuwa 19 Kanama 2024, uyu Harerimana Jean d’Amour yazanye abakozi mu murima wa Hategekimana Segatake bagahingagura imyaka yarimo bagateramo indi yabo.
Nk’uko bigaragara muri ankete karibumedia.rw ifitiye kopi yo kuwa 19/08/2024 yakozwe n’umukuru w’umudugudu wa Rwinzovu ikanashyirwaho ikirango (Cachet) n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murago, Mutungirehe Vénuste ngo uyu Harerimana Jean d’Amour yigabije isambu ya Hategekimana Segatake avuga ko yayiguze na Tuyisenge Jean Claude na Uwitonze Evariste bita Gahungu.
Wakwibaza ngo kwigabiza iyo sambu ya Hategekimana Segatake byatewe n’iki cyangwa byakomotse kuki?
Bivugwa ko Tuyisenge Jean Claude na Uwitonze Evariste bita Gahungu bahaye amafaranga Hategekimana Segatake ngo ajye abungukira 20% buri kwezi ariko akabaha ingwate y’icya ngombwa cy’ubutaka kandi bagahita bakorana amasezerano imbere ya Noteri ndetse akabakorera n’ihererekanya butaka mbere yuko ayahabwa noneho ngo akazasubizwa ya ngwate ye aruko amaze kuyishyura yose.
Ni nako byagenze rero nk’uko byagenze no ku bandi barimo bamwe bamaze gusuhukira mu tundi turere n’ibindi bihugu duhana imbibi kubera kwamburwa cyangwa kwigarurira imitungo yabo; aho abagabo babiri baba mu rwego rw’umutekano rwunganira akarere (DASSO) aribo Harerimana Jean d’Amour na Sebahinzi Fuligence baguze amwe muri ayo masambu nk’uko bigaragara muri ankete yo kuwa 19/08/2024 yakozwe n’inzego z’ibanze igaragaza ko Harerimana Jean d’Amour yakoze icyo bise amakosa kandi ari n’icyaha cyo kwigabiza ib’abandi akabyangiza.
Amategeko ateganya iki?
Itegeko N°68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 186 ivuga ku kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi.
Igira iti: “Umuntu wese ku bw’inabi , wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.
Avugana na karibumedia.rw HARERIMANA Jean d’Amour yavuze ko ashyira abakozi mu myaka ya Hategekimana Segatake, avuga ko yabitewe no kubona Hategekimana yateyemo ibindi bigori kandi yarahaguze kabone n’ubwo ibaruwa y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murago, Bwana Mutungirehe Vénuste yari yaranditse ibaruwa kuwa 07/08/2024 karibumedia.rw ifitiye kopi, yasabaga ko kuwa 23/08/2024 agomba kuba yavuye mu isambu ya Harerimana Jean d’Amour.
Yagize ati: “Kuba naragiyemo mbere y’itariki ya 23/08/2024 yari yahawe na Gitifu Mutungiyehe Vénuste ni amakosa ariko ni uburakari nari nagize kuko nari namenye ko Hategekimana Segatake yateyemo ibigori. Kuvuga rero ngo nangije ibinyomoro bye, inzuzi z’ibihaza n’ibishyimbo sibyo kuko na n’ubu ibyo binyomoro bye birimo”.
Ku bijyanye na ankete y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze Harerimana Jean d’Amour ntacyo ayivugaho ahubwo akavuga ko yishyuye ibihumbi ijana na birindwi na magana atanu ariko Hategekimana Segatake akavuga ko atariwe wayahawe ahubwo yahawe undi witwa Munyangeri Patrick kuko nawe abakozi ba Harerimana Jean d’Amour bari bangije imyaka ye ubwo bangizaga iya Hategekimana Segatake muko badikanije.
Nyamara nubwo bimeze bitya, ibi byose byatewe no kuba ngo Harerimana Jean d’Amour yaraguze uyu murima wa Hategekimana Segatake na Tuyisenge Jean Claude kuko ngo wari ingwate yari yaratanzwe mu nzira yo guhabwa urunguze (Banki Lambert), aho bivugwa ko muri uyu murenge wa Gataraga. Urunguze rumaze gufata indi ntera bikaba bigeze n’aho bamwe basuhukira mu zindi ntara cyangwa mu bindi bihugu by’ibituranyi.
Mu bantu 10 bavugwa bamaze gusuhuka kubera kwigarurirwa ibyabo n’abacuruzi b’urunguze Tuyisenge Jean Claude na Uwitonze Evariste bita Gahungu nk’uko bagaragara ku rutonde rwatanzwe mu ibaruwa yandikiwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga karibumedia.rw ifitiye kopi yo kuwa 08/07/2024 isaba gukemurirwa ikibazo cy’imitungo yabo bariganijwe na Uwitonze Evariste bita Gahungu na Tuyisenge Jean Claude, harimo Akintore Jean Bosco; Nduwayo Tharcisse; Mukamanzi Marie Claire; Kanyarusisiro Silas; Nyirabarenzi Marie Josée; Turinayo Juvénal; Uwanyirigira Marie Jeanne; Ntuyahaga Philippe na Nyirabariboye Agnès.
Ubutaha tuzabagezaho urundi rutonde rw’abacuruzi bakomeje kwangaza abaturage, aba nabo bikekwako bacuruza urunguzi kubera guhorana imanza z’amadeni mu bunzi.
Yanditswe na SETORA Janvier