MUSANZE: Nyuma yo gukomeretswa n’umugabo we ku bushake akabura ubutabera, Nyiransabimana Marie yitabaje itangazamakuru.
Mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Sahara, umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, hazwi nko mu Byangabo haravugwa inkuru y’umugore witwa Nyiransabimana Marie wakubiswe agakomeretswa mu mutwe n’umugabo we Sefaranga Moïse yarega akabura kirengera mu nzego zose yaregeye.
Nk’uko bivugwa n’abaturage ndetse na nyiri ubwite Nyiransabimana Marie ngo ni igikorwa kibi cyo gukubitwa agakomeretswa mu mutwe bikomeye, igikorwa cyabaye kuwa 21/08/2024 mu masaha y’umugoroba kandi ngo kikaba cyaraje gikurikiranye no guhozwa ku nkeke n’umugabo we Sefaranga Moïse uhora yigamba ko byanga byakunda azamwica kandi ko ntacyo bizamutwara.
Ngo akimara gukubitwa no gukomeretswa bikomeye mu.mutwe, uyu mugabo Sefaranga Moïse yarafashwe ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo ndetse n’umugore we amaze koherezwa kwa muganga n’inzego z’ubuyobozi na RIB noneho kuwa 24/08/2024 ajya gutanga ikirego kuri iyo RIB ya Busogo bamwakira bya nyirarureshwa kuko ngo yahawe inyandiko isaba abahanga kumusuzuma(Recquisition à expert ) gusa noneho yagaruka ntibagire ikindi bamukorera kugeza na n’ubu ndetse ngo n’uwamukomerekeje akaba yarahise afungurwa, ubu akaba yidegembya kandi yigamba ko igisigaye ari ukumwica.
Akimara kubura ubufasha ngo ahabwe ubutabera Nyiransabimana Marie yavuganye na karibumedia.rw kuri telefoni agaragaza akarengane ke, maze umunyamakuru wa karibumedia.rw nawe avugana n’uhagarariye urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu ntara y’amajyaruguru, Mukamana Beline, avuga ko bagiye kubikurikirana vuba kandi n’uwo mugabo agafatwa kuko ngo akimara gufungurwa yatorokeye ku nshoreke ye ituye mu mudugudu wa Kabere, akagari ka Gora, umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu maze mu butumwa bugufi Mukamana Beline agira ati” Ngo baramwakiriye, ahubwo nuko uwo mugabo we yatorokeye i Rubavu ariko tugiye gukorana na Rubavu afatwe.”
Nyiransabimana Marie ngo nawe yaje kwivuganira n’uyu muyobozi amwizeza kumufasha byihutirwa ariko ibyumweru bikaba bibaye bibiri nta kirakorwa kindi kuko ubwo twakoraga iyi nkuru twageze mu rugo rwa Sefaranga Moïse n’umugore Nyiransabimana Marie, tuhasanga abana be, abaturanyi kandi bagira n’icyo badutangariza ku ihohoterwa rihora rikorerwa uyu mugore akabura kirengera.
Aganira na karibumedia.rw Nyiransabimana Marie yavuze ko arambiwe guhora ahohoterwa n’umugabo bashakanye kandi ko asaba inzego zibifitiye ububasha kurenganurwa, agahabwa ubutabera kuko ngo abo yitabaje barimo RIB ya Busogo ntacyo bamumariye ahubwo ko ari kurara ku mpembyi ko isaha ari isaha akicwa n’umugabo we nk’uko ahora abyigamba.
Yagize ati ” Imyaka igera kuri makumyabiri nsezeranye n’umugabo wanjye Sefaranga Moïse ndambiwe ihohoterwa ahora ankorera no guhozwa ku nkeke none akaba ageze n’igihe cyo kunkomeretsa mu mutwe agamije kunyica nkarokorwa n’abaturanyi bafatanije n’Imana.”
Yakomeje avuga ko ntacyo inzego zamufashije mu ihohoterwa rye uretse mudugudu gusa kuko ngo akenshi mu byamubayeho, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Sahara yangaga kumuterera Kashi kuri raporo y’umudugudu ndetse ngo yagera no kuri RIB ya Busogo bakamurerega rimwe na rimwe bakanamukanga ngo nagende. Ibintu avuga ko asanga umugabo we yaramutangiye ruswa ngo atakirwa.
Yagize ati ” Inshuro zose natotejwe, raporo yo mu mudugudu narayijyanaga ku kagari ariko Gitifu w’akagari kacu akanga kunsinyira no kunterera kashi ngo nigire mu zindi nzego noneho aho nongeye gukubitirwa icupa mu mutwe ngakomereka nibwo yansinyiye, gusa nuko nageze kuri RIB ya Busogo bakandindagiza kugeza na n’ubu ntacyo ndakorerwa ahubwo umugabo akaza anyirataho ngo yatanze ibihumbi magana atanu (500.000 frw) ngo batanyakira kandi ko azanyica ntibazanagire icyo bamutwara.”
Uyu mubyeyi yakomeje asaba inzego zibishinzwe kumurenganura, akabona ubutabera, bityo akagira umudendezo mu bana be kuko ngo ahanini biterwa no kuba umugabo we afite inshoreke mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu.
Yagize ati” Nshakana n’umugabo wanjye, twarakundanaga, dushakana ibintu byinshi, twubaka inzu nyinshi harimo iyo tubamo n’izo dukodesha ariko kubera kugira iyo nshoreke, nta faranga na rimwe njya mbona kuri izo nzu, nta mwana ukibona ibyo akeneye, ntibarya, ntibiga neza yewe n’umutekano ntawo bafite kuko iyo ambuze ngo ankubite nibo yibasira. Turi abo kurenganurwa kuko n’abo duturanye bamaze kuturambirwa.”
Umunyamakuru wa karibumedia.rw yashatse kuvugana n’umugabo w’uyu mugore Sefaranga Moïse, yanga kwitaba telefoni ye. Gusa, bamwe mu baturage baganiriye na karibumedia.rw, barimo n’umwana we w’imfura Dusabimana Innocente w’imyaka 20 yagize ati ” Ari Papa na Mama nta n’umwe nanga ariko uburyo Papa aza asagarira Mama, yamubura akaba aritwe yahukamo, twasaba ubuyobozi ko bwaturenganura kuko turageraniwe kandi birababaje niyo mpamvu twasaba inzego zindi ko zaza zikadusura zikareba akarengane kacu nk’abana babo.”
Toyota Elie na Uwase Ange ni bamwe mu baturage baganiriye na Karibumedia.rw batabariza uyu muryango kuko ngo amaherezo umwe azica undi ariko bagashimangira ko umugabo ariwe ushobora kuzivugana umugore we.
Toyota yagize ati ” Tubakijije inshuro nyinshi ariko abenshi bamaze kurambirwa kuko nta joro ry’ubusa ryatambuka bataturaje rwa ntambi tuje kubakiza. Gusa ikiriho nuko ubuyobozi bwabishyiramo imbaraga uyu muryango ukaganirizwa, abana bakabona uburenganzira bwabo ndetse umugore n’ umugabo bakabana neza nk’uko babyiyemeje basezerana imbere y’amategeko.”
Uwase Ange we yagize ati “Njyewe ndarira ku mpembyi kuko uwo mugabo Sefaranga yaranyikomye ngo ninongera kuza kumukiza amukubita azanyica. N’ubu ageze hano yampitana, gusa namaze kwiyanzuza mu nzego zose ko nindamuka mfuye igiti cyangwa ibuye, azaba ari we nzize. Turasaba ubuyobozi ko bwadutabara nta maraso arameneka.”
Amategeko ateganya iki?
Iyo usesenguye ibi byose, usangamo ibyaha byinshi birimo : gukubita no gukomeretsa ku bushake (Ingingo ya 121 y’itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018), guta urugo ugiye mu nshoreke (ingingo ya 137, 138, 139 na 140), kutubahiriza uburenganzira bw’umwana/ abana , gutagaguza umutungo, gusahura urugo n’ibindi…
Iya 121 igira iti” Umuntu wese abishaka, ukomeretsa undi , umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n”urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu (500.000 frw) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 frw). Iyo icyo cyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 frw).
Ingingo ya 137 ikagira iti ” Umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy’ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).”
Ingingo ya 138 igira iti ” Umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe , aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2)”.
Ingingo ya 39 yo guta urugo ikagira iti ” Umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe mu gihe kirenze amezi abiri (2) nta mpamvu zikomeye akihunza ibyo ategetswe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitarenze amezi atandatu (6); Icyakora, kutabana bitewe n’uko umwe mu bashyingiranywe afashwe nabi ntabwo byitwa guta urugo mu gihe yagiye abimenyesheje ubuyobozi bumwegereye; bigakorerwa inyandiko.”
Ni mu gihe ingingo ya 140 ivuga iby’ubushoreke igira iti ” Gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.”
Aha, ni naho karibumedia.rw ihera yibaza impamvu urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera mu murenge wa Busogo rutita ku kababaro ka Nyiransabimana Marie ngo ahabwe ubutabera ku byaha byose akorerwa n’umugabo we Sefaranga Moïse bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ngo abihamirwe n’amategeko bikayibera urujijo.
Nk’uko yabyiyemeje mu kugaragaza akarengane aho kari hose, Karibumedia.rw izakomeza gukurikirana amaherezo y’ihohoterwa rya Nyiransabimana Marie no kuzabasangiza uko bizarangira nibiramuka bikurikiranwe cyangwa bidakurikiranwe.
Yanditswe SETORA Janvier