Uncategorized

MUSANZE: Ruracyageretse hagati ya MUSABYIMANA Martin na Me KWIZERA Darius n’amashumi ye.

Ruracyageretse hagati ya MUSABYIMANA Martin n’abo arega icyaha cyo guhimba , guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano aribo Me KWIZERA Darius; MUKUNZI Enode na NYIRARUKUNDO Clémentine kuko ngo urega MUSABYIMANA Martin yongeye gutsidwa mu rubanza RPA 00253/2023/HC/MUS rwaciwe kuwa 30/07/2024.

Ni urubanza nshinjabyaha rwari rwarajuririwe mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rukaburanishwa kuwa 10 Nyakanga 2024, hagati y’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kwizera Darius n’amashumi ye Mukunzi Enode na Nyirarukundo Clémentine, bose batuye mu karere ka Musanze, aho baregwa icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha guhanishwa ingingo ya 276, igika cyayo cya 3 z’itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubwo urubanza rwasomwaga kuwa 30/08/2024, rwemeje ko ubujurire bwa Musabyimana Martin nta shingiro bufite ndetse runemeza ko urubanza RP 00687/2022/TGI/ MUS rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze ku wa 04/04/2023 rudahindutse, rukaba rugumyeho mu ngingo zarwo zose, bityo runemeza ko icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano Me Kwizera Darius, Mukunzi Enode na Nyirarukundo Clémentine bari bakurikiranweho kitabahama.

Wakwibaza ngo ruracyageretse gute kandi rwasomwe?

Nk’uko ikinyamakuru karibumedia.rw cyabibagejejeho mu nkuru yacyo yabanje yo ku wa 29/06/2024, yavugaga uburyo hari inyandiko zivuguruzanya zakozwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kwizera Darius, ubuhamya bw’abakuru b’imidugudu 2, mu tugari, imirenge, uturere, n’intara bitandukanye, bwemeza ko umugore wa Musabyimana Martin witwa Dusabimana Espérance yari ayirimo mu gihe kimwe (Umunsi; Isaha; Umunota n’amasegonda), ifoto ya Nyirarukundo yifotoreje ku rugo rwa Musabyimana Martin mu buryo bwo gushaka kujijisha ubutabera ko ari umugore wa Musabyimana basanze mu rugo ndetse n’izindi mvugo z’abatangabuhamya ngo zitari zarubahirijwe mu rukiko rwisumbuye ari nabyo byari byatumye Musabyimana Martin ajurira.

Ku bwo kubona ko ngo ibimenyetso Musabyimana Martin yitangiye mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze nanone na byo byirengagijwe, avugana na karibumedia.rw yavuze ko agiye gusubirishamo urubanza ingingo nshya mbere y’uko yisunga akarengane.

Yagize ati: “Sinishimiye imikirize y’urubanza kuko ibimenyetso natanze njurira mvuga ko urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwabyirengagije nkana ngira ngo urukiko rukuru rwo rube rwabisesengura ndetse runabishingireho mpabwe ubutabera, narwo rukaba rwarabyirengagije nkana. Ibyo nibyo bintera kongera kuregera urwo rukiko kugira ngo ibyo bimenyetso byirengagijwe nabyo bizasesengurwe kandi rubifateho umwanzuro ukwiye nkabona ubutabera”.

Musabyimana Martin yakomeje avuga bimwe muri ibyo bimenyetso byirengagijwe inshuro 2 n’inkiko 2 zitandukanye.

Yagize ati: “Ibimenyetso simusiga byirengagijwe n’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze kandi aribyo byari byanzurije ni Minati y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza yo kuwa 26/11/2023, ifoto ya Nyirarukundo Clémentine yifotoreje iwanjye, amafatira bwishyu abiri atandukanye kandi yarakozwe n’umuntu umwe (Me Darius Kwizera) yo kuwa 23/09/2021, Call histories z’abaregwa bose ntacyo urukiko rwazivuzeho kandi zigaragaza ukuri ahubwo bavuga ku z’umugore wanjye Dusabimana Espérance gusa, ubuhamya bwa Uzamukunda Alphonsine bwo ku wa 13/02/2024, ubuhamya bwa Nyirarukundo bwo ku wa 06/05/2022 ndetse n’imvugo za nyiri ubwite Me Darius Kwizera zivuguruzanya aho bwa mbere avuga ko yasanze umugore wanjye mu rugo ari kumwe na Nyirarukundo Clémentine, Mukunzi Enode (SEDO) na Uzamukunda Alphonsine, yagera mu rukiko mu iburanisha ryo ku wa 26/11/2021 akivuguruza akavuga ko yaje iwanjye ari kumwe na Gitifu w’akagari Mukamana Sabbat, Mudugudu Nyirarukundo kandi noneho ngo akaba ari njyewe basanzeyo. Kuki izo mvugo ze ebyiri zinyuranya, ntacyo urukiko rwazivuzeho? Ibyo nibyo byanteye kongera gusubirishamo urubanza rwanjye”.

Amategeko ateganya iki ku itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko n’isesengura ryabyo?

Ingingo ya 107 ku bimenyetso byemeza icyaha mu gika cyayo cya 3 z’itegeko N°27/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti: “Icyakora, iyo icyaha cyabonewe ibimenyetso bikigaragaza, ugikurikiranweho cyangwa umwunganira ashobora kwerekana impamvu zose yireguza, zerekana ko ikirego kitakwemerwa, zigahamya ko icyo aregwa atari icyaha cyangwa se ko ari umwere n’izindi mpamvu zose zivuguruza izimuhamya icyo cyaha”.

Na none mu ngingo ya 109 y’iri tegeko igira iti: “Urukiko rubisabwe n’ubushinjacyaha cyangwa n’ababuranyi cyangwa se rubyibwirije, rushobora gutegeka gutanga ikimenyetso cyose rusanze ari cyo cyamara impaka. Mu iburanisha, urukiko rushobora kwishakira ibimenyetso bitagezweho n’ubushinjacyaha, urega, ushinjwa cyangwa ababahagarariye”.

Mu gihe ingingo ya 110 igira iti: “Igihe cyose, umucamanza agomba kwakira no gusuzuma ibimenyetso byose ababuranyi batanze bashinja cyangwa biregura, byo guhamya imvugo zabo”.

Bityo rero, igihe harimo urujijo, Urukiko rushobora no kwitabaza abatangabihamya hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko ingingo ya 130, agace kayo ka 2 k’itegeko twavuze haruguru ibivuga.

Igira iti: “Urukiko rushobora kandi kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe ikoranabuhanga”.

Nk’uko twabibasezeranije ubushize, tuzakomeza kubakurikiranira uko abanyamategeko bazahosha iyi “Bomboribombori” hagati ya Me Kwizera Darius n’amashumi ye ndetse na Musabyimana Martin kuko nihagira inyandiko mpimbano ibonekamo, byanga byakunda bizagira ingaruka kubayikoze kandi bakayikoresha (Faux et usage de faux).

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *