Ubutabera

MUSANZE : Rurageretse hagati yumuturage n’umuhesha w’inkiko w’umwuga.

Mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze haravugwa urubanza nshinjabyaha ruzaburanishwa kuwa 10 Nyakanga 2024, hagati y’umuhesha w’inkiko w’umwuga KWIZERA  Darius utuye mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze n’umuturage witwa Musabyimana Martin utuye mu mudugudu wa Nyarubande, akagari ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

 

Ni urubanza rwabaye agatereranzamba kuko rwatangiye ari urubanza mbonezamubano N° RC 0124/015/TB/NYABA ruburanishwa n’urukiko rwibanze rwa Nyakiriba kuwa 29/04/2015, haburana NSHIZIRUNGU Pierre Claver na MUSABYIMANA Martin, hagatsindwa Musabyimana Martin ariko ajuririra urukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu rubanza N° RCA 0060/16/TGI/ RBV rwo kuwa 07/03/2017 na none narwo rujuririrwa urubanza RCAA 00010/2017/HC/MUS rucibwa n’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze kuwa 22/02/2018, zose zikaba zarabaye itegeko zigomba kurangizwa.

Muri uko kuzirangiza nibwo umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kwizera Darius yakoze icyemezo gifatira kwishyura cyo kuwa 19/04/2018 akacyandikira Musabyimana Martin, nk’uko kigaragara mu byo karibumedia.rw ifitiye kopi kikaba kigira kiti ” Nshingiye ku ngingo ya 198, iya 253 n’iya 254 z’itegeko N° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano , iz’umurimo, iz’ ubucuruzi n’iz’ubutegetsi;
Nshingiye ku ngingo ya 49 y’itegeko N°12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko;
Dutegetse Musabyimana Martin kwishyura mu gihe cy’amasaha 24 uhereye igihe aboneye iki cyemezo, amafaranga yategetswe mu rubanza rwavuzwe haruguru ateye atya: Amafaranga yatsindiwe angana na 1.225.000 frw, hiyongereyeho igihembo cy’umuhesha w’inkiko 300.000frw; yose hamwe akaba angana na 1.525.000 frw.
Mumenyesheje kandi ko ayo mafaranga yose agomba kuyishyura anyuze mu maboko y’umuhesha w’inkiko w’umwuga.”

Icyemezo cyakomeje kimenyesha ko ayo mafaranga natishyurwa mu gihe cyavuzwe haruguru, hazafatirwa umutungo we kugira ngo ugurishwe muri Cyamunara uvanwemo ubwishyu bw’uwatsinze.

Wakwibaza uti kuba bitarakozwe gutya bigakorwa ukundi byatewe n’iki kugira ngo havukemo urubanza nshinjabyaha?

Nk’uko bigaragara na none mu nyandiko ebyiri zinyuranye zerekeranye n’ifatirabwishyu, karibumedia.rw ifitiye kopi zo kuwa 23/09/2021 zanditswe zigashyirwaho umukono na Me Kwizera Darius, zigaragaza ko zisa kandi zandikiwe umunsi umwe ariko zigatandukanira ku nyandiko y’ikaramu yongerewe muri imwe muri izo nyandiko zavugaga kimwe.

                                        

Zigira ziti” Umwaka wa 2021, ukwezi kwa SEPTEMBER, umunsi wa 23
Bisabwe na Pierre Nshizirungu;
Twebwe Me Kwizera Darius, umuhesha w’inkiko w’umwuga, nshingiye ku nyandikompesha n°Judiciary-But not in IECMS-RCAA 00010/2017/HC/MUS yo kuwa 22/02/2018; nshingiye ku itegeko N°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ,cyane cyane mu ngingo zaryo , iya 234 n’iya 249; mfatiriye umutungo ukurikira wa Musabyimana Martin kugira ngo ugurishwe muri Cyamunara havemo ubwishyu.”

Muri iyi nyandiko hagaragaramo ko ubwoko bw’umutungo utimukanwa ubaruwe kuri UPI 4/03/02/06/43 ku miterere yawo akaba ari inzu yo guturwamo. Ikindi iyi nyandiko isoza ivuga ko ifatira rikozwe hari Musabyimana Martin nka nyiri umutungo, uwishyurizwa Nshizirungu ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ariko uko bigaragara nta n’umwe wasinye uretse umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Kwizera Darius n’ushinzwe iterambere mu kagari bita SEDO wakiriye iyi nyandiko akayandikaho ko ayakiriye mu rurimi rw’amahanga ahagira hati ” Received by Mukamana Sabat, E.S Rwebeya on 23/09/2021 For SEO.”

Ni mu gihe indi nyandiko isa n’iyo tuvuze haruguru yo hongerewemo andi magambo mu nyandiko y’imashini ay’ikaramu agira ati ” None tariki ya 23/09/2021 twari ku nzu ifite UPI : 4/03/02/06/43 twari kumwe n’umugore wa Martin witwa Dusabemariya ariko yanze kudusinyira kuri iyi nyandiko. Dont acte Huissier Me Kwizera Darius.” Arasinya atera na kashe. Noneho hasi na none mu nyandiko handikwamo ngo “Umukuru w’umudugudu Nyirarukundo Clémentine 0788879559 nawe arasinya.

Wakongera ukibaza ngo icyo bita inyandiko mpimbano iri muri uru rubanza ni iyihe? Yakozwe nande?

Iyo witegereje neza usanga muri uru rubanza harimo inyandiko mpimbano ebyiri kandi zakozwe n’abantu batandukanye kuko nko mu nyandiko ebyiri tumaze kubona ziravuguruzanya kandi zaranditswe n’umuntu umwe [Me Kwizera Darius] kuko imwe yongerewemo amagambo ariko indi ntayarimo kadi zombi zasinywe na SEDO w’akagari ka Rwebeya nk’uzakiriye.

Ikindi kigaragara nk’inyandiko mpimbano muri uru rubanza ni inyandiko zakozwe n’abakuru b’imidugudu ibiri itandukanye, yo mu tugari, imirenge, uturere n’intara bitandukanye kuko buri wese aremeza ko umugore wa Musabyimana Martin witwa Dusabemariya Espérance yari kumwe nawe mu mudugudu we, mu gihe kimwe [umunsi umwe, isaha imwe n’umunota umwe], ukibaza uwo muntu uba ahantu hamwe icya rimwe bikakuyobera.

Izo nyandiko nk’uko karibumedia.rw izifitiye kopi, iy’umukuru w’umudugudu wa Nyarubande yo kuwa 06/05/2022 igira iti ” Njyewe Nyirarukundo Clémentine, umukuru w’umudugudu wa Nyarubande ndemeza ko Le 23/09/2021 mu gitondo twageze mu rugo kwa Musabyimana Martin ndi kumwe na SEDO w’akagari ka Rwebeya na mibereho myiza ndetse na Me Kwizera Darius w’umuhesha w’inkiko , dusangayo umugore witwa Dusabemariya Espérance , tumushyiriye inyandiko y’ifatira bwishyu arayifata yanga kuyisinya.” Ubwo buhamya bugasozwa n’interuro igira iti ” Umukuru w’umudugudu wa Nyarubande Nyirarukundo Clémentine 0788879559, SEDO Mukunzi Evode 0783059654″, kandi bombi barasinya.

                     

Ni mu gihe ubuhamya bw’umukuru w’umudugudu wa Murambi mu kagari ka Cyamvumba, umurenge wa Kabatwa, akarere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba bwo kuwa 15/01/2022 bugira buti ” Njyewe Musabyimana Jean de Dieu, umuyobozi w’umudugudu wa Murambi, ndemeza ko uyu Dusabemariya Espérance , kuwa 23/09/2021 yiriwe mu mudugudu mbereye umuyobozi akemura ikibazo cy’uburengerere bwe buri ku murima uherereye kwa Ihorindengera no gutera umuti ibirayi bye byari muri uwo murima.” Uyu nawe yasoje agira ati ” Umukuru w’umudugudu wa Murambi, Musabyimana Jean de Dieu. Code 0787485236″. Arasinya ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyamvumba, BARIYANGA Bernard arabyemeza, arasinya ateraho n’ikirango cya Leta ( Cachet).

Bityo rero usesenguye ubu buhamya bw’abayobozi babiri bugusha ku gihe kimwe ko Dusabemariya Espérance yari Nyabihu ari n’i Musanze ku munota,isaha n’umunsi bimwe mu gihe kimwe, wasanga muri bwo harimo ubw’ ubuhimbano cyane ko no mu iburanisha ryo kuwa 26/11/2021, hagaragaramo ko Me Kwizera Darius, mu gika cya nyuma abazwa n’urukiko niba ifatira ryarakozwe nyiri umutungo Musabyimana Martin ahari yemereye urukiko ko yari ahari kandi mu nyandiko y’ifatira bavuga ko hari umugore we Dusabemariya Espérance.

Aha urukiko rwamubajije ruti ” PV yifatira ko Musabyimana atayemera yakozwe ite?”
Me Kwizera Darius yasubije urukiko agira ati ” Iryo fatira ryakozwe ahari, hari umukuru w’umudugudu ndetse na S/E (Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari) kuko haba habanza kwemezwa niba umutungo ufatirwa uhari niyo mpamvu muzabona inyandiko abayobozi twavuze bagaragaraho.”

Ibi nabyo ugasanga bivuguruzanya kuko mbere havuzwemo umugore wa Musabyimana Martin na SEDO none hajemo Musabyimana Martin ubwe na Gitifu w’akagari.

Ni ukubitega amaso tukareba uko abanyamategeko bazahosha iyi “Bomboribombori” hagati ya Me Kwizera Darius na Musabyimana Martin ndetse n’abavuzwe muri ziriya nyandiko z’ubuhamya bwatanzwe kuko nihagira inyandiko mpimbano ibonekamo, byanga byakunda bizagira ingaruka kubayikoze kandi bakayikoresha ( Faux et usage de faux). Gusa iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira kugeza ku musozo w’iyi bomboribombori.

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *