MUSANZE: U Rwanda mubona ubu ntabwo ari igitangaza ahubwo ni umusaruro w’ibyakozwe_ Guverineri Mugabowagahunde Maurice.
Uyu munsi wijihijwe ku nshuro y’ 101 ku isi; Ku nshuro ya 29 kuva wemewe na UN(1995) n’inshuro ya 19 mu Rwanda (2005). Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, aho mu rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, mu nsanganyamatsiko igira iti: “Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose”, ukitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’intara bose n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali; Abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda; Iy’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na bamwe mu bayobozi b’uturere.
Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’akarere ka Musanze NSENGIMANA Claudien, yagaragaje ko akarere ka Musanze ari igicumbi cy’ubukerarugendo ndetse gafite n’amakoperative menshi kandi agira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Yagize ati: “Akarere ka Musanze ni ak’ubukerarugendo gafite amakoperative asaga 449 yibumbiyemo abanyamuryango bagera ku bihumbi mirongo irindwi n’umunani(78.000) bafite kandi ubwizigame bukabakaba miliyoni magana arindwi mirongo irindwi n’umunani (778.000.000 frw) ndetse ayo makoperayive akaba acunga amafaranga asaga miliyari enye (4.000.000.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda. Dufite kandi Koperative y’abatwaza ba mukerarugendo bagera kuri 700 n’imirenge SACCO igera kuri 15 ifite ubwizigame busaga miliyari 5. Bityo rero, tukaba dufashe uyu mwanya dushimira inama y’abaminisitiri yifuje ko uyu munsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative ku nshuro ya 19 mu Rwamda, wizihirizwa mu karere kacu ka Musanze”.
Abahawe ijambo bose bashimiye uruhare rukomeye amakoperative agira mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kunga ubumwe bw’abanyarwanda kuko ari byo bifasha gusangira amahirwe ari mu gihugu aho bashimangiye ko amakoperative ari abafatanyabikorwa mu kugera ku iterambere rirambye.
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative Dr. MUGENZI Patrice yavuze ko RCA nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoparative, umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative ari umwanya mwiza wo kugaragaza akamaro k’amakoperative.
Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kugaragaza akamaro k’amakoperative harimo kwihutisha iterambere no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Bityo, birumvikana ko ibikorwa by’amakoperative bitagarukira ku banyamuryango gusa ahubwo ko bigera kuri buri wese, bigateza imbere abanyarwanda kuko ari nayo ntego nyamukuru y’igihugu n’amakoperative”.
Mugenzi yakomeje avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative cyishimira cyane uburyo gitanga serivisi ku bakigana.
Yagize ati: “Muri serivisi ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gitanga harimo kwakira amakoperative no kuyaha ubuzimagatozi; Gutanga ubufasha mu by’amategeko aho ikigo gikurikirana imanza z’abantu banyereje cyangwa bakoresha nabi umutungo wa Koperative; Gukemura impaka n’amakimbirane byavutse hagati y’abanyamuryango cyangwa hagati y’amakoperative n’inzego z’ibanze no hagati y’amakoperative n’abantu ku giti cyabo; Gushakira ayo makoperative ubushobozi tutibagiwe no kuyakorera ubugenzuzi”.
Yakomeje agira ati: “Turishimira kandi ko mu gihugu cyacu kugeza ubu hari Amakoperative afite ubuzimagatozi agera kuriagera kuri 10,676 abarizwa mu mirimo itandukanye y’ubukungu harimo 10,070, ziri mu mirimo itari serivisi z’imali, n’Amakoperative 438 atanga serivisi z’imari. Izi koperative zose zifite abanyamuryango 5,652,278 n’imari shingiro igera kuri 74,095,599,030“.
Uyu muyobozi yashoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ ubuyobozi bw’Uturere uburyo bashishikariza abaturage gukorera mu makoperative aho kugeza ubu mu gihugu cyose habarurwa amakoperative agera ku bihumbi icumi na magana atandatu mirongo irindwi n’atandatu (10.676 ) akagirwa n’abanyamuryango barenga 5.000.000 ku bwizigame burenga Miliyari 74.
Na none yavuze ko ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gifite uruhare rukomeye mu guhanga imirimo itanga umusaruro kongera igishoro hagamijwe impinduka mu rwego rwo kurwanya imirire mibi,kongera imbaraga mu bucuruzi harwanywa ba bihemu n’abanyereza umutungo w’amakoperative.
Yagize ati: “Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative kizakomeza kubaka ubushobozi bw’amakoperarive, gishishikariza abanyamuryango guhanga udushya, kirwanya ba bihemu ndetse kinafatira ingamba abiba umutungo w’abanyamuryango, kizakomeza kandi gushishikariza abanyamuryango gukomeza gukorera neza mu makoperative yabo giharanira kubashakira no kubabonera mu buryo bunoze amasoko y’ibyakozwe n’amakoperative.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ari nawe wari umushyitsi mukuru yavuze ko iyo amakoperative acunzwe neza agira uruhare rukomeye mu iterambere mu rwego mpuzamahanga, akarere n’igihugu by’umwihariko.
Yagize ati: “Ibikorwa by’amakoperative bigira uruhare rutaziguye mu iterambere ry’Igihugu no mu rwego mpuzamahanga “Urw’akarere ndetse n’igihugu by’umwihariko” kuko amakoperative ashimangira uburezi bufite ireme; Afasha mu kurwanya igwingira n’imirire mibi; Ashimangira uburinganire bw’abagabo n’abagore; Azamura ubukungu bw’igihugu; Agira na none uruhare mu guharanira sosiyete y’amahoro n’urukundo hamwe no kubaka inzego zifitiye akamaro abaturage”.
Yakomeje avuga ko amateka y’amakoperative mu Rwanda ahuye n’ay’amahanga kuko nko mu Rwanda habagaho ubudehe n’ibindi byahuzaga abanyarwanda, inyungu zikagera kuri bose.
Yagize ati: “Amateka y’amakoperative mu Rwanda yarangwaga n’ubudehe; Umubyizi n’umuganda akaba akomeje kugaragaza uruhare rwayo muri NST2 mu gufasha abanyamuryango kubona igishoro, banoza ibyo bakora, bitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ari nayo mpamvu twashimira umubare w’abanyarwanda basaga miliyoni eshanu 5 bibumbiye mu makoperative asaga ibihumbi cumi (10.000) ari nayo mpamvu hagomba gufatwa ingamba zo gukomeza gukorana neza n’amakoperative, abanyamuryango bikorera isuzuma bakuraho inzitizi zituma batabona inyungu bakagombye kubona ndetse n’inzego zitandukanye zikagira uruhare mu gukebura abanyereza umutungo w’abanyamuryango kuko
buriya u Rwanda mubona ubu ntabwo ari igitangaza ahubwo ni umusaruro w’ibyakozwe”.
Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative wizihizwa kuwa gatandatu ku rwego rw’isi ariko mu Rwanda tukawizihiza kuwa gatanu.
Uyu munsi watangijwe mu mwaka wa 1923 wemezwa ku mugaragaro n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu 1995; ukaba wizihizwa buri gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa Nyakanga mu gihe mu Rwanda wizihizwa ari kuwa gatanu. Bityo bikaba bivuze ko muri uyu mwaka uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 101 kuva utangiye ndetse no ku nshuro ya 29 wemejwe na UN naho mu Rwanda ni ku nshuro ya 19 kuko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2005.
Ikindi cyaranze uyu munsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative nuko hari amwe mu makoperative yahembwe kubera ibikorwa byiza bakora harimo: Koperative Tuzamurane, Koperative y’abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Ngororero yitwa COTRAGIGA; Koperative Nyampinga yo mu majyepfo yatangiranye abanyamuryango 24 none ubu ikaba ifite abanyamuryango 330 barimo abagore 330 n’abagabo 30; CODACE y’i Kigali; Hari ASSOPTE yabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu ihabwa 1.000.000 frw ndetse na SACCO/ IKIRENGA, yahuje ama SACCO atanu akorera mu karere ka Rulindo; Gicumbi na Gakenke inahabwa sheki ya 500.000 frw arizo:
1. CSTCR (Kinihira) yari iyabahinzi b’icyayi bo muri Cooperative ASSOPTE;
2. TRASO (Kinihira) yari COOPEC y’Abakozi bakora mu cyayi muruganda SORWATHE no muri ASSOPHE;
3. Izindi 3 zari zaranshinzwe n’Abantu kugiti cyabo bagamije kwiteza imbere binyuze mu Kigo cy’Imari iciriritse arizo COOPEC ITI (Cyungo); CSPKI (Tumba) na COODEMARU (Bushoki). Ubu COOPEC IKIRENGA ikorera muri Rulindo; Gicumbi na Gakenke.
Ni mu gihe mu bakozi bashinzwe amakoperative mu turere hahembwe: Nizeyimana Ildephonse wo mu karere ka Gakenke; Hatangimbabazi Théodore wo mu karere ka Nyabihu; Niyitegeka Placide wo mu karere ka Nyaruguru; Tuyisenge Sosthène wo mu karere ka Gasabona Rukema Emmy wabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu wo mu karere ka Nyagatare.
Yanditswe na SETORA Janvier.