Ubutabera

MUSANZE: Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye ifungwa ry’agateganyo ry’uwari Gitifu Froduard Ndagijimana na mugenzi we Mpayimana Eugène.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa GAKENKE cyo gufunga by’agateganyo igihe cy’iminsi mirongo itatu (30 jours) mu igororero rya Musanze ngo kubera ko ubujire bwabo rwasanze budafite ishingiro.

Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze mu rubanza n° RDPA 00468/2025/TGI/MUS rwaburanishijwe ku rwego rw’ubujurire kuri uyu wa gatatu, tariki ya 08/01/2025 ku ifunga n’ifungura kuko mu rubanza n° RDP 00184/2024/TB/Gakenke rwari rwafashe icyemezo cyuko baba bafunzwe by’agateganyo iminsi mirongo itatu (30) mu igororero rya Musanze.

Ubwo baburanaga ubujurire bwabo kuri uyu wa gatatu tariki ya 08/01/2025, Uwari Gitifu wa Mbogo Frodouard NDAGIJIMANA na mugenzi we MPAYIMANA Eugène baburanye basaba gufungurwa by’agateganyo, bityo bakazaburana bari hanze kubera ko bujuje ibisabwa kugira ngo ushinjwa ahabwe ayo mahirwe yo kuburana ari hanze.

Urukiko rumaze kumva impamvu z’ubujurire bwabo, imvugo z’abunganizi babo mu rwego rw’amategeko ndetse bwumvise n’imvugo z’ubushinjacyaha, rwapfundikiye urubanza maze rumenyesha ababuranyi ko ruzasomwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 01/09/2025 saa cyenda ariko icyaje gutungura ababuranyi n’abaje kumva isomwa ryarwo ku isaha yari yavugiwe mu rukiko ngo ni uko rwasomwe mu gitondo kare kare saa tatu (9h00) ndetse bagahindura n’ahantu icyemezo cyo kubafunga cyafatiwe aho kuba TB/ Gakenke bakavuga TB/ Musanze. Abantu baraho batashye bumiwe !

Amategeko ateganya iki ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ?

Ingingo ya 66 y’itegeko n°027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunzwe mu gihe ingingo ya 76, agace kayo ka 4 y’iryo tegeko iteganya ko umucamanza uburanisha ibirego by’ifunga n’ifungura ry’agateganyo, afite inshingano zirimo gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma ushinjwa yafungwa cyangwa niba yafungurwa par’agateganyo.

Wakwibaza ngo icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gakenke cyo kuwa 12/03/2024 cyavugaga iki ?

Iki cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gakenke, mu ngingo yacyo ya 11 igira iti: “Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma MPORANYIMANA Eugène na NDANGIJIMANA Frodouard bakekwaho icyaha cyo guhimba inyandiko n’icyaha cyo gutanga indonke”.

Mu gihe mu gika cyacyo cya 12 kigira kiti : “Rutegetse MPAYIMANA Eugène na NDAGIJIMANA Frodouard bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu igororero rya Musanze mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30 jours)”.

Uwari Gitifu Frodouard NDAGIJIMANA na Eugène MPORANYIMANA bafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024 bakurikiranyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Icyo gihe, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Ndagijimana yitabaje Mporanyimana Eugène bivugwa ko yari inshuti ye, kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha yaregwaga cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Yanditswe na SETORA Janvier .

Ladisilas MANIRAGUHA

Umuyobozi mukuru w'Ikinyamakuru Karibumedia.rw n'umuvugizi wungirije w'Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion "P.R.G.P". ADDRESS: Telephones: +250788354794; +250788342072; +250725423319. E_mails: karibumedia@gmail.com; karibumediatv@gmail.com; ladisilasm@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *