Ubuzima

NGORORERO: Abishwe n’inkuba mu Ngororero ntibakiri babiri ahubwo ni batandatu (Update).

 


Inkuba

Amakuru agera kuri karibumedia.rw nuko ba bantu bishwe n’inkuba mu karere ka Ngororero atari babiri gusa bo mu murenge wa Sovu, ahubwo ni batandatu bo mu mirenge ine igize akarere ka Ngororero.

Karibumedia.rw ikimenya ko imvura yaguye ari nyinshi muri aka karere ivanzemo inkuba n’imirabyo aho inkuba yivuganye abantu babiri mu murenge wa Sovu, abandi bakajyanwa kwa muganga siko bikiri kuko ubu dukora inkuru noneho umunyamakuru wa karibumedia.rw yamaze kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, NKUSI Christophe aho yashimangiye aya makuru ndetse yongeraho ko atari babiri gusa ahubwo ko izi nkuba zateye imfu z’abantu batandatu(6) bazize bo mu mirenge ya Sovu; Muhanda; Kabaya na Nyange.

Yagize ati: “Ubwo mwaduhamagaraga twari mu nama kandi nta matelefoni twari dufite ariko ibyo mwabazaga nibyo koko kuko ku mugoroba w’ejo kuwa kane tariki ya 08/07/2024, imvura yaguye ari nyinshi irimo inkuba n’imirabyo zica abantu batanu(5) barimo babiri(2) bo mu murenge wa Sovu; Umwe(1) wo mu murenge wa Kabaya; Umwe(1) wo mu murenge wa Muhanda n’undi umwe(1) wo mu murenge wa Nyange noneho muri iki gitondo cyo kuwa 09/07/2024, hapfuye undi wo mu murenge wa Kabaya. Bivuze ngo bose hamwe ni batandatu(6)”.

Meya NKUSI Christophe yakomeje asaba abaturage kujya bitwararika mu gihe cy’imvura irimo inkuba n’imirabyo.

Inkuba

Yagize ati: “Twasaba abaturage kujya bitwararika igihe cy’imvura cyane cyane imvura irimo inkuba n’imirabyo birinda kugama munsi y’ibiti; Kuvugira ku materefoni; Kudafungura radiyo cyangwa televiziyo n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga; Kutitwikira imitaka ifite icyuma hejuru; Gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi; Kwirinda kugenda mu mvura no gufunga inzugi n’amadirishya kugira ngo birinde bene ibi byago”.

Ibiro by’Akarere ka NGORORERO

Ubwo twakoraga iyi nkuru yiyongera kuyo twakoze mbere, Uyu muyobozi w’akarere ka Ngororero yatubwiye ko abitabye Imana ejo bashyinguwe uyu munsi mu gihe undi wo mu murenge wa Kabaya witabye Imana uyu munsi kuwa 09/07/2024, azashyingurwa ejo kuwa 10/07/2024, bityo asoza yihanganisha imiryango yabuze abayo agira ati Twihanganishije imiryango yabuze abayo!!! “.

 

SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *