NGORORERO: Haravugwa urupfu rutunguranye rw’abantu babiri abandi bagakomereka.
Ibiro by’Akarere ka NGORORERO.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, mu karere ka Ngororero habereye ibintu bidasanzwe aho imvura yaguye ari nyinshi mu kwezi kwa karindwi [Igihe cy’impeshyi], inkuba zigakubita zikica abantu.
Hari ku isaha ya saa moya (19h00) z’umugoroba ubwo imvura yagwaga n’inkuba zigakubita noneho abantu babiri bo mu mu murenge wa Sovu; Akarere ka Ngororero bakahasiga ubuzima mu gihe undi umwe(1) yarakomeretse akajyanwa ku ivuriro rya Muramba.
Nk’uko amakuru yizewe agera kuri karibumedia.rw abivuga ngo abapfuye barimo umudamu witwa BAGARIRAYOSE Jacqueline w’imyaka 48, wari utuye mu mudugudu wa Kabuga; Akagari ka Musenyi; Umurenge wa Sovu ubwo yari mu rugo rw’uwitwa NIBATARANGE Mathias w’imyaka 66 utuye mu mudugudu wa Mahembe; Akagari ka Birembo ubwo bari kumwe n’abandi baturage mu ruganiriro (Sallon) kuko bari bahatashyeyo ubukwe.
Undi witabye Imana azize inkuba ni umudamu witwa MUKUNDUFITE Jeannette w’imyaka 32, wari utuye mu mudugudu wa Gisakavu; Akagari ka Musenyi, aho we yamukubitiye mu nzira mu mudugudu wa Rubindi; Akagari ka Musenyi ubwo yatahaga iwe mu rugo avuye kuri SACCO.
Nyuma y’iki kiza imirambo yabitabye Imana yajyanwe mu bitaro bya Muhororo kugira ngo ikorerwe isuzuma (Authopse) mu gihe uwakomeretse witwa NYIRABARIGIRA Cansilde w’imyaka 60, utuye mu mudugudu wa Mahembe; Akagari ka Birembo yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Ramba aho ari gukurikiranwa n’abaganga kuko yari yangiritse ku ijosi no ku maguru.
Umunyamakuru wa karibumedia.rw yagerageje guhamagara ubugira gatanu umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Bwana NKUSI Christophe kugira ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru ariko ntiyitaba telefoni ye ndetse amwandikira n’ubutumwa bugufi ntiyabusiza.
Ubutumwa bwohererejwe Mayor wa NGORORERO, ntasubize.
Ibi biza by’inkuba ntibyakoze ibara gusa mu karere ka Ngororero kuko byageze no mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, imvura yaguye ari nyinshi cyane maze inkuba yica umudamu witwa Mukandayisenga Angelique wari utuye mu mudugudu wa Kabasaza, akagari ka Gashinga agahita yitaba Imana mu gihe umwana we bari kumwe yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ngo nawe akurikiranwe n’abaganga.
Ibiro by’Umurenge wa NKOTSI.
Uko umunyamakuru wa karibumedia.rw yanze kwitabwa no gusubizwa ubutumwa bugufi, n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, ni nako byagenze ubwo yahamagaraga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius nk’uko bigaragara kuri Screenshoots ziri muri iyi nkuru.
Ubutumwa bwohererejwe Gitifu w’Umurenge wa NKOTSI.
Ni ubwa mbere imvura yo mu mpeshyi iguye irimo inkuba zitwara ubuzima bw’abantu, ari nayo mpamvu abantu bakagombye guhora biteguye kubera imihandagurikire y’ibihe.
Abitabye Imana, ibakire mu bayo kandi ihumurize n’abasigaye!!!
Yanditswe na SETORA Janvier