Umutekano

NYABIHU: Abagore bari kuraza ubusa abagabo kubera urusimbi bita: ‘Akazungu’.

Umukino bita Akazungu ni urusimbi rukinirwa ku muhanda, uri mu mikino y’amahirwe ikunze gusiga abatari bake iheruheru. Bamwe mu bagore bo mu Mirenge ya Karago na Jenda, Akarere ka Nyabihu, baranenga bagenzi babo bishora muri uyu mukino bagacuzwa amafaranga baba bajyanye guhaha.

Bivugwa ko bamwe mu bagore basheta amafaranga bari bajyanye ku isoko kugira ngo bunguke bikarangira ari we n’abayoboye uwo mukino.

Ibyo ngo biri mu bihembera amakimbirane mu miryango, aho abagabo bamwe bibagora kubyakira bagahora mu ntonganya n’abagore babo.

Ubundi ku mihanda inyuranye uhasanga insoresore ziba zifite amakarita 3 bakinisha Akazungu, aho amakarita bayacanga bakayahinduranya, uhageze akabona ko byoroshye kumenya ikarita imufasha gutahana amafaranga ashaka.

Ariko izo nsoresore ziba zifite ibanga ryahishe abareba, bigatuma bagwa mu mutego, kuko babanza kubashuka babemerera kurya inshuro ya mbere na bo bakabona byoroshye kurya n’andi menshi.

Uwamaze kugira icyo cyizere birangira bamuriye amafaranga yose, maze yashyiraho n’imyenda bakayirya agataha amaramasa.

Mukangaruye Beatrice yagize ati: “Hari abagore nakwita ibishoshwe abagabo babo babatuma guhaha aho kugira ngo bakore ibyo batumwe ahubwo bagakina urusimbi cyangwa se Akazungu. Ibi hari bamwe barya amafaranga yabo bagerageza kugira ngo bayagaruze bagatanga n’imwe mu myambaro yabo, ubwo nawe urumva iyo ageze mu rugo ntiyakangisha umugabo we ubwo bushwi bwe batangira kunigagurana”.

Uyu mugore akomeza asaba bagenzi be kwirinda gushora amafaranga mu buryo bwa tombora butemewe kuko hari bamwe bisenyera ingo.

Yagize ati: “Bagera hano bakishinga izi nkundarubyino ziba zifitanye gahunda aho umwe muri iryo tsinda ry’insoresore aza agasheta nk’amafaranga ibihumbi 10 agahabwa 20. Umugore w’igishwi na we akaza yasamye akaba yikuye ayo guhaha, ndasaba abagore bagenzi banjye kuva muri iyi mikino y’Akazungu”.

Nubahimana Evariste wo mu Murenge wa Jenda we ngo byamukozeho ubwo umugiore we yajyaga kugura ibikoresho by’umwana witegura kujya ku ishuri.

Yagize ati: “Akazungu mujye mukambaza ni njye ukazi. Ubushize mu itangira ry’amashuri nohereje umugore kugura ibikorsho by’ishuri ageze ku muhanda ahura na ziriya nsoresore aba atangiye gukina Akazungu amafaranga yose uko yari ibihumbi 35 barayamucuza kugeza n’ubwo n’igikapu yari afite bagitwaye. Ubwo ngo yagendaga yongera gukina azi ko amafaranga ayagaruza ariko byarangiye atahanye igitenge kimwe”.

Iryo joro baraye bacyocyorana burinda bucya, bituma umugabo abyuka ashyira itungo ku isoko kugira ngo umwana abone amafaranga yo kugura ibikoresho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bagerageza gushakisha izo nsoresore izo bafashe bakazijyana mu kigo ngororamuco, ariko nanone agasaba abagore ndetse buri muturage wese kwirinda gukina akazungu.

Yagize ati: “Hano igikorwa cyo gufata urubyiruko nk’urwo rukina Akazungu, iyo tubafashe tubajyana mu kigo ngororamuco. Ubu rero ni gikorwa kizakomeza kuko kwigisha ni uguhozaho, buri wese yumve ko imikino nk’iriya iteza igihombo kandi ababikora na bo ntaho bataniye n’abajura”.

Umukino w’Akazungu mu Karere ka Nyabihu, ukunze gukurura imirwanoo no mu rubyiruko ruwukina rugamije gushaka amafaranga, ndetse nyuma y’aho ngo izi nsoresore zihungabanya umutekano mu nzira iyo bwije cyane nk’abatashye nta mafaranga bafite bagenzi babo bayariye.

Yanditswe na NKURUNZIZA Bonaventure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *